RFL
Kigali

Dufite ikibazo cy'urubyiruko rutari kujya mu ngabo! Apotre Mignonne arasaba Perezida Kagame ko abanyarwanda bose bakoreshwa ingando

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/10/2020 14:03
13


Nyuma yo kwitegereza agasanga urubyiruko rwinshi rw'u Rwanda rutari kujya mu ngabo z'igihugu ahubwo rukaba ruri kwinezeza mu mitungo y'ababyeyi babo, Apotre Mignonne Alice Kabera Umuyobozi Mukuru wa Noble Family church na Women Foundation Ministries yakebuye urubyiruko n'ababyeyi babo anagira icyo yisabira Perezida Paul Kagame.



Apotre Mignonne yatangaje ibi ubwo yigishaga abakristo be inyigisho ivuga ibijyanye no kurera. Ni inyigisho ifite umutwe w'amagambo ugira uti 'Umugore mu Ihema'. Avuga ko iyo umugore ari mu Ihema, umugabo na we aba akwiriye kuba mu marembo, bagafatanya kureberera urugo rwabo neza. Iyi nyigisho yatanzwe kuwa 12 Ukwakira 2020, inyuzwa kuri shene ya Youtube ya Women Foundation Ministries. 

Intumwa y'Imana Mignonne Kabera yavuze ko ntako bisa kuba mu muryango urimo umusirikare ukomeye. Yavuze ko yishimira kuba Yesu Kristo (yamwise Grand frere) ari we mukuru mu muryango we kandi akaba ari ingabo ikomeye, itabara kandi igatsinda urugamba. Muri iyi nyigisho, yagarutse cyane kuri Zakariya uvugwa muri Bibiliya mu gitabo cya Luka 1:5 - , uyu akaba yari umutambyi ku ngoma y'Umwami Herode. 

Zakariya yari afite umugore witwa Elizabeth, bombi bakaba bari abakiranutsi imbere y'Imana. Mignonne yavuze uburyo Malayika w'Imana yaganirije Zakariya akamubwira ko we n'umugore we Elizabeth bagiye kubyara umwana w'umuhungu, asabwa kuzamwita Yohana. Yavuze ko Imana igenderera abantu kuri gahunda, ko itajya iteza ibibazo muri 'couple' ari nayo mpamvu yavugishije mbere Zakariya ikamuha amakuru atarahise atangarizwa umugore ahubwo akaba yarayamenye ayabwiwe n'umugabo.

Yasabye abashakanye kuzuzanya, buri umwe akita ku nshingano z'urugo, ntihabeho gusigana no kwigira ntibindeba ngo umwe aharire mugenzi we ibijyanye n'inshingano z'urugo. Yavuze ko muri iyi minsi urubyiruko rwinshi rwiraye, rukaba ruhugiye mu kwinezeza no kwishimisha mu mitungo y'ababyeyi babo, kandi ibi byose wasesengura ugasanga ahanini biterwa n'uburangare bw'ababyeyi. Aha ni ho yahereye avuga ko muri iyi minsi hari ikibazo cy'uko urubyiruko rutari kujya mu ngabo cyangwa se mu gisirikare. 

Yagize Ati "Dufite ikibazo ubungubu, ntabwo ndajya ku bibaza ariko wenda ndi kubitekereza. Dufite ikibazo cy'urubyiruko rutari kujya mu ngabo, barashaka gucuruza Dubai gusa, bose. Noneho tukibaza, nitwubaka, tugakora ibintu byose, intwari twagize mu gihe cyashize, abana b'abasore bahagurutse bakareka ubuzima bwabo, bakaza kurinda igihugu cyabo, igihe kiri imbere ni ba nde dufite ko urubyiruko rurimo ruratinya?".

Apotre Mignonne yasabye Umukuru w'Igihugu niba iyi nyigisho ye izamugeraho, ko yakumva ijwi rye, abana b'abanyarwanda bose; urubyiruko n'ababyeyi babo, bose bakajya mu ngando, ni ukuvuga ingando ikaba iy'abantu bose aho kuba iy'abantu runaka. Yavuze ko bibaye na ngombwa ko iyi serivisi yishyurwa, abanyarwanda bakwishyura ariko bose bakajya mu ngando kuko bimuteye ubwoba kubona ibintu urubyiruko ruhugiyemo muri iyi minsi. Yagize ati:

Urubyiruko ruva ku ishuri akaba ari muri Ranger Rover na V8 ya papa n'iya mama ataruhiye. Ehhh n'ubwanwa, heeee haaaa man, eeeeh urumva, ndavuga abacu,...Njyewe nasabaga basi niba ibyo ndi kwigisha bizagera kuri Perezida wa Repubulika atubabarire abana bose b'abanyarwanda tujye mu ngando, na ba nyina na ba se, twese. Ingando ibe iya rusange. Ndabeshya? Nibiba ngombwa tuzishyura, vraiment batwishyuze ariko badutware, hehe? Abakristo bati 'mu ngando'.

Yunzemo ati "Kuko biteye ubwoba, icyampa bakadufasha, tukabona ingabo. Yakomeje avuga ko atiyumvisha aho u Rwanda ruzakura ingabo mu gihe kiri imbere bitewe n'uko muri iki gihe urubyiruko rw'ubu rwibereye mu iraha. Yavuze ko hakenewe ingabo zo kurinda ibikorwa remezo igihugu kiri kubaka. Ati "Murumva bizagenda gute? Kandi natwe, turimo turubaka amazu, ngo ni investment, turimo turubaka inganda, zizarindwa na ba nde nta ngabo?".

Apotre Mignonne arasaba Perezida Kagame ko abanyarwanda bose bajya mu ngando

Apotre Mignonne umugore wa Eric Kabera ufite izina rikomeye muri Sinema Nyarwanda, yavuze ko urubyiruko rw'ubu cyane cyane abana b'abahungu barimo kurerwa bateteshwa na ba nyina na ba se, ati "Abana b'abahungu bari kurerwa ki-mama, Mama's boy. Au fait babuze amajipo ariko mu by'ukuri,...Yego umwana wanjye w'umuhungu naramukarabije avuka, yego naramureze, ariko uriya mwana ndiho ndarera, ni umugabo w'umuntu. Yesu ashimwe". 

Yatanze urugero ku muhungu we w'imyaka 19 y'amavuko yatangiye gutoza uko azita ku mugore we, ati "Akagero gato, natangiye, nta n'ubwo nakamutoje, nabonye byizanye ndavuga nti ujye ubikora gutya, iyo ngeze mu rugo sinshobora gutwara isakoshi, umuhungu wanjye ahari? Agomba kuyitwara, kandi akamvugisha neza...kubera iki ? Ndashaka azabikorere umugore we". Yavuze ko ababyeyi batarera abana babo ngo bazabubakire amazu ahubwo ko icyifuzo cyabo ari uko abana babo bakura neza ntibazandavure. 

Yatanze impanuro ku babyeyi b'aba papa ababwira ko ari bo bakwiriye gutera intambwe ya mbere yo kuganiriza abana babo b'abahungu, bakirinda kubatinya ahubwo bakabaganiriza byinshi birimo n'ibijyanye no gusiramurwa aho baba banakwiriye kubajyana kwa muganga kwisiramuza. Yababajije iki kibazo ati "Nonese ko tugira ibihe tuganirizaho abana bacu b'abakobwa, muganiriza ryari abana banyu b'abahungu? Murabatinya! ngo uriya nagende, ngo ni nyina kabisa".

Apotre Mignonne Kabera ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda biturutse ku nyigisho ze zifasha benshi. Urubyiruko rwinshi ruramukunda cyane kubera impanuro zinyuranye akunze kubaha. Ntibamukunda ariko ngo barushe ababyeyi b'abamama dore ko banakunze guhura kenshi bahuriye mu muryango yashinze, Women Foundation Ministries, ubarizwamo n'abaturuka mu matorero atandukanye. Ivugabutumwa akora riherekezwa n'ibikorwa by'urukundo bifatika aho akunze kugaragara kenshi afasha abatishoboye binyuze mu gikorwa ngarukamwaka cyitwa 'Thanksgiving' mu ntego yo 'Gushima Imana mu bikorwa'.


Apotre Mignonne Kabera Umuyobozi Mukuru wa Noble Family church na Women Foundation Ministries


Apotre Mignonne Kabera hamwe n'umugabo we Eric Kabera

REBA HANO INYIGISHO APOTRE MIGNONNE YATANGARIJEMO AYA MAGAMBO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo3 years ago
    Ni gute umwana ugenda muri V8 yaba umusirikare akajya ajya kuri patrouille arara amajoro agenda n'amaguru, ni gute waba urisha ifi inkoko ukajya kurya impungure? Ni gute waba uvuga abakozi ba so na nyoko bakakubaha warangiza ukujya kuviringita? Ni gute waba utararaye mu mbeho ukajya kurara rwantambi? Wa mugore we wisubireho batazagukishamo ijisho!!!
  • Bimawuwa 3 years ago
    Hahaha mama urahaze urashaka kukwiramo isoniazid yatewe nu mukobwa we agashaka kubyegeka kubandi ngo yatoje umwana wu muhungu umukobwa we ngo ejo azaba ari umugore wu muntu nukuvuga ko bazajyane ibikarakasi mbeda Madame aporte mignone uratanje cyane
  • Jean3 years ago
    Umukobwa we yabaye slay queenπŸ˜€πŸ˜€πŸ˜€. None azaba ingabo giheki do!!!!!
  • Lucky Mahoro3 years ago
    None se izo V8 na ranger rover zifite bangahe mu Rda? Azajyane abo yabyaye ntawamutumye kuvugira abanyarwanda! Niba wubaka se, wibwira ko n'abandi bose barimo kubaka? Izo nganda uvuga se ni kangahe % mu bukungu bw'igihugu! Cyokora Imana ikubabarire kandi iguhishurire ujye uvuga ibyo watekerejeho neza kandi uyobowe n'Umwuka Wera.
  • Mudehe3 years ago
    Ibyo avuga nibyo rwose urubyiruko ruri kwigira bajeyi ngaho ibiyobyabwenge sinakubwira nonese nyine ejo igihugu kizarindwa nande ko burya igihugu ari ingabo nyine.nanjye ndamushyigikiye 100%
  • muhayimana jelemie3 years ago
    dore nkanjye naragerageje byaranze ubunzakoriki kugirango nzanjye mungabo z'URWANDA?
  • Sibomana Callixte3 years ago
    Nonex ubundi bamubwiye ko habuze I ngabo baba babuze ibyo bigisha bagatera abantu isesemi atecyereza ko ari bangahe bafite izo modoka x usibye na V8. Namoto abazifite nihafi yanabo cg abona izi zi kgl akagirango mugihugu hose niko bimeze gabanya imiteto sh uzajye ubyimenyer
  • Uwizeyimana 3 years ago
    Twe twakoze ibizamine turatsinda nuko baradusohora ngo turi beshi 0784677593
  • Patrick3 years ago
    Nonese sinumva umuhungu wawe akwije imyaka yo kujya mungabo 19 muhereho wishakira kure nagerayo uwawe nabandi bazaba babonye urugero
  • Kyle3 years ago
    Imana imufashe Ibyo avuga byose atunzwe Numunwa ntakavuge urubyiruko Rutunzwe nababyeyi Abantu nkabo baba bahaze Ubwo se asa nkuwagiye mu ngando Aha abantu bage bareka ubugoryi Bakore umurimo w'Imana Ibyo Imana yabimutumye Ari no kuvuga ibintu bidahuye Ashatse yakongera agafata umwanya akitekerezaho kuko icyo sicyo Imana Yamutumye kuburyo abivugira imbere Y'abantu yemye. Murakoze :-)
  • Lagerd3 years ago
    Mbese wakoherejeyo benewanyu cg abawe Ra!???Mada uramenye kbc ujyewiyubaha mubyuvuga, wigishe ibijyanye niyobokamana ntukivange mubya pokitic
  • Anthony3 years ago
    Hhhhhhhh,sinumva ngo ufite za makumi na masore Kandi mugihe bigize ba slay queen waberekezayo bagakora iyo course kuko urirata bihagije izo nganda ujye uziraramo nabawe mwirinde
  • Fina3 years ago
    Ariko najya kuvuga ajya abanza Wenda age muri yutobe arebe imbaga ya Ababa itabaza itaka batazi nabababyaye bababyaye bakabata maze atangire atete ngo bazishyura yagiye se akabanza agafasha ababaye ko nta ngando irenze uwajya iwe yahasanga bangahe yavanye mu muhanda akaba abagaburira ariko ashobore kuba arise wivuze na benewabo ngo barava kwiga muri v8 icyamubwira abavanwe mu ishuri ni inzara a one kuvuga atyo njye biranambabaje azasabe imbavazi Iman nizereko iyi nyigisho ayitegura atayisengeye ngo umwuka amuyobore





Inyarwanda BACKGROUND