Kigali

Umuhanzi Eliazar yambitse impeta umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2020 8:30
0


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Eliazar Ndayisabye yateye ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we nk'ikimenyetso gishimangira ko urugendo rushya mu rukundo rwabo rumaze imyaka itatu.



Ni mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2020, mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. 

Eliazar yambitse impeta Niyikiza Rita Marie Gloria bamaze imyaka itatu bakundana.

Yabwiye INYARWANDA ko yakunze Niyikiza kuko ashyira mu gaciro kandi akaba yariyemeje ‘kumpa urukundo ruzira uburyarya, rumwe rutita kuri munyangire’.

Eliazar yavuze ko urukundo rwe na Niyikiza rwimakaje indangagaciro zo kubaka umubano ushingiye ku bukirisitu, ubumuntu no kugira umutima.

Yavuze ko Rita ari ‘Umukristu, akunda kuririmbira Imana. Ni umuntu ushyira mu gaciro kandi ukunda igikwiye gukundwa koko!’

Uyu muhanzi umaze gusohora indirimbo zitandukanye, avuga ko yishimiye ko Niyikiza ‘yakiriye ubusabe bwanjye akambwira ‘Yego’ kandi tukaba tugiye gukorana urugendo rw’ubuzima’.

Asaba Imana yo soko y’urukundo kuzabubakira rugakomera. Yavuze kandi ko bari kwitegura ubukwe mu minsi iri imbere.

Uyu muhanzi yambitse impeta umukunzi we mu gihe aherutse gushinga korali yitwa ‘Chorale Mater Dei’ kugira ngo arusheho kwamamaza ingoma y’Imana mu ndirimbo afatanyije n’abavandimwe.

Iyi korali ifite intego zo kwamamaza Nyagasani mu ndirimbo zimusingiza; gufasha abakristu mu Missa Ntagatifu n'andi makoraniro y'abakristu, kwiyambaza Umubyeyi Bikiramariya Nyina w'Imana ‘twiragije’.

Eliazar nk’umuhanzi wigenga aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Munyangire’, aho agira inama bene urukundo ngo ntibanyeganyege n’ubwo hari abarugera amashoka (Yise Munyangire).

Eliazar yasabye umukunzi we ko yazamubera umugore undi abyemera atazuyaje amubwira 'Yego'

Imyaka itatu irashize Eliazar na Niyikiza bakundana, ubu batangiye urugendo rushya

Byari ibyishimo bikomeye kuri Niyikiza wambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we

Niyikiza na Eliazar bakase umutsima mu kwishimira intambwe nshya y'urukundo batangiye

Eliazar avuga ko Niyikiza ari umukobwa ukunda gusenga no kuririmbira Imana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND