RFL
Kigali

Nguhaye icyubahiro cyose nkugomba! Imbamutima za Ronaldo kuri Neymar wesheje agahigo ke

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/10/2020 19:02
0


Ronaldo Luís Nazário de Lima, wamenyekanye nka Ronaldo, yagaragarije Neymar ibyishimo bidasanzwe, amuvuga imyato nyuma yuko uyu mukinnyi ukinira PSG yesheje agahigo yari afite mu ikipe y'igihugu ya Brazil, nyuma y'ibitego bitatu yari amaze gutsinda igihugu cya Peru.



Mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2022, wabaye mu gicuku cyo ku wa kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, Brazil yatsinze Peru 4-2, harimo bitatu bya Neymar.

Neymar yabaye umukinnyi wa kabiri umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka y'ikipe y'igihugu ya Brazil, nyuma yo gutsinda ibitego bitatu ku mukino wa Peru, byatumye ahita yuzuza ibitego 64, anyura kuri Rondaldo ufite ibitego 62, bose bakurikira umunyabigwi Pele watsinze ibitego 77.

Ronaldo w'imyaka 44, wegukanye ibikombe by'Isi bibiri ari kumwe na Brazil mu 1994 na 2002, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze imyato Neymar w'imyaka 28 y'amavuko, wesheje umuhigo yari afite mu ikipe y'igihugu.

Yagize ati "Nguhaye icyubahiro cyose nkugomba Nemar Jr"!. "Akina neza cyane, afasha bagenzi be mu kibuga, arakina, aracenga, arihuta, tera imbere, ikirere niryo herezo mwana. Wanditse inkuru nziza. Wakoze iby'abakinnyi bakuru! Ibibwera mu kibuga nibyo bigora umukinnyi kurusha umukino ubwawo".

"Ubu mbwira, twavuye he, Tugeze he,... ninde watubwira ko bidashoboka?Komeza ukore cyane kuko impano urayifite kandi ntawayigukuramo. Ufite kuzandika amateka akomeye no kuzasiga ibigwi! Nishimira kubona umunya-Brazil ku isonga".

Mu mahirwe ane Neymar yabonye ku mukino wa Peru yatsinze ibitego bitatu, ahita aca agahigo ko kuba umukinnyi wa kabiri ufite ibitego byinshi muri La Celecao ya Brazil, inyuma ya Pele.

Benshi bemeza ko Neymar nakomeza kwitwara neza azanakuraho agahigo ka Pele, kuko kugeza magingo aya amurusha ibitego 13 gusa, bikaba ari kicye ugereranyije n'imyaka ya Neymar n'uburyo yitwara mu kibuga. Akaba ahabwa amahirwe mu myaka iri imbere yo kuzaba ari we mukinnyi watsindiye ikipe y'igihugu ya Brazil ibitego byinshi mu mateka.

Neymar yatsinze ibitego bitatu ku mukino wa Peru bituma aba umukinnyi wa kabiri umaze gutsinda ibitego byinshi muri La Celecao

Ronaldo yavuze imyato Neymar wesheje agahigo ke





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND