Umuziki ni kimwe mu bintu bikunzwe n’abantu benshi ku isi, kuko nibura 54% b’abatuye uyu mubumbe bumva umuziki. Umuhanzi ukora muzika, biba byiza iyo awaguriye i mahanga. Mu Rwanda hari abahanzi bari bafitanye Collabo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda b’ibyamamare ariko byahereye mu magambo.
Umuziki Nyarwanda usanga uri kugenda uzamuka ariko biracyagoye
cyane kugira ngo bifate ku ruhando mpuzamahanga. U Rwanda rutandukanye n’ibindi
bihugu bifite muzika yateye imbere nka; Nigeria, Ghana, South Africa na Tanzania
ikomeje kwagura muzika yayo ku ruhando mpuzamahanga.
Iyo umuhanzi akoranye indirimbo n’icyamamare cyo muri ibi bihugu twavuze haruguru, usanga izina rye rizamutse mu ntera, nawe agatangira kwifuzwa mu bitaramo mpuzamahanga akinjiza amafaranga ku ruhare rwe no kuzamura iberendera ry’igihugu i mahanga.
Gusa, ntabwo umuhanzi runaka yakwanga gukorana
na Davido,Tekno Miles, Wizkid, Patoranking, Sarkodie n’abandi, aba nibura
baguhuza n’abantu barenga Miliyoni 2 batari bakuzi, ariko bikagorana gukorana
nabo.
Aba bahanzi ntabwo wapfa kubisukira mu gihe utabashoyeho
amafanga menshi kugira ngo mubashe gukorana hano muri Afurika, cyeretse bibaye
ngombwa ko muhura akakwikundira akaguha ubufasha mugakorana indirimbo
akanagufasha kuyisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze.
Tugiye kugaruka ku bahanzi bo mu Rwanda bavuzwe kobafitanye imishinga y'indirimbo n’abahanzi bakomeye ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ndetse n'abanyarwanda bakunda muzika icyizere cyarayoyotse. Muri aba bahanzi harimo abatangaza ko kubona ubushobozi bw'itike yo kujya mu mahanga gukurikirana umushinga w'indirimbo yabo n'ibyamamare, nabyo ari ingorabahizi.
1. Dream Boyz ft Eddy Kenzo
Dream Boyz, ni itsinda rimaze igihe gito risenyutse. Ryari rigizwe na Platin na TMC. Mu myaka ya za 2012 ryari
itsinda rihanganye cyane na Urban boyz. Mu myaka irenga 6 abakunzi
ba muzika biteze indirimbo yabo na Eddy
Kenzo yitwa “Impano”, iyo ndirimbo byavugwaga ko yakozwe ariko birangira
itagiye ahagaragara, gusa Dream Boyz yakoranye indirimbo nziza cyane
na Eddy Kenzo yitwa “No One Like You”, yarabiciye biracika, ariko iyavugwaga ko
bise “Impano” bakoranye iba nk’umugani.
2. Rafiki ft P-Square & Jose Chameleone
Mu 2009, umuhanzi Rafiki yari igikomerezwa muri
muzika Nyarwanda mu njyana ya Coga ari nawe wayizanye, icyo gihe byavuzwe ko yari afitanye indirimbo na Dr Jose Chameleone wakunzwe cyane muri Afurika
yose, abenshi bumvize indirimbo ye nka “Shida za Dunia” yakunzwe cyane.
Amakuru yavugwaga ko Rafiki yakoranye na Chameleone indirimbo yitwa “Dusenge”, iyi ndirimbo abakunzi ba muzika barayibuze, ubwo imyaka
igiye gusatira 10. Ibi nabyo byabaye nk’inzozi dore ko umubano wa Rafiki na Chameleone warangiye
ubwo Rafiki yagiye muri Uganda kuririmba ahageze Chameleone aramubuza, Rafiki
agaruka ataririmbye.
Ku ruhande rwe
na P-Square, ubwo aba bahanzi bagize itsinda rya P-Square bataramiraga mu Rwanda, bemereye Collabo
Rafiki, imyiteguro yo gukorana indirimbo yageze kure maze bahindura gahunda ko bazakorera iyo ndirimbo muri
Kenya. Rafiki muri 2018 yatangarije itangazamakuru ko biba binagoye ku muhanzi
wo mu Rwanda kubona ubushobozi bw’amatike y’indege ngo ajye i Lagos gukurikirana
imishinga y’indirimbo. Ubwo byarangiriye mu nzozi.
3 Knowless ft Chameleone
Muri 2013 ni bwo Knowless yerekeje muri Uganda, ubwo yatumirwaga mu gitaramo
kiswe “Rwanda Night”, iki gitaramo yaragikoze neza maze amakuru avuga ko yanakorana
indirimbo na Chameleone. Knowless icyo gihe yavuze ko iyo ndirimbo ye na
Chameleone yarangiye ndetse bazayiririmbana ku munsi wo kumurika album ye “Uwo
ndi we” yagiye hanze muri Gashyantare 2013. Kuva icyo gihe kugeza ubu, iyo
ndirimbo yaburiwe irengero.
4. Jay Polly ft
Davido
Hashize imyaka 2 abakunzi ba muzika bagitegereje iyi ndirimbo. Mu ijoro ryo ku wa 03 Werurwe 2018 abitabiriye igitaramo cy’icyamamare Davido cyabereye muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali, mu bitaramo uyu muhanzi yari yise “30 Billion Tour” cyazengurutse Afurika, bahavuye bamenye amakuru y’indirimbo ya Davido na Jay Polly.
Davido ubwo
yari ku rubyiniro yagaragaje Jay Polly nk’umwe mu bahanzi akunda mu Rwanda maze
anamwemerera gukorana indirimbo. Jay Polly yamarije itangazamakuru ko iyo
ndirimbo yitwa “Money” barangije kuyikora mu buryo bw’amajwi. Gusa kugeza
magingo aya abakunzi ba muzika bamaze kuyitakariza icyizere.
5. Meddy ft
Patoranking
Mu Ukwakira
2019, ni bwo umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria yari mu Rwanda, yitabiriye Inama Nyafurika
y’Urubyiruko izwi nka Youth Connekt Africa yabaga ku nshuro ya 3. Icyo gihe yanahishuye
ko ari gukorana indirimbo na Meddy kubera urukundo akunda abahanzi b’abanyarwanda.
Kuva icyo gihe kugeza magingo aya iyo ndirimbo ntirasohoka.
Ahanini gupfa kw'iyi mishinga y'indirimbo biterwa n'impamvu zitandukanye harimo ibyo aba bahanzi bakomeye basaba bagenzi babo bo mu Rwanda bikarangira
bacitse intege. Aha harimo amatike y’indege za hato na hato no kujya kurara
muri za Hotel na studio zikomeye ukanakubitiraho kumwishyura amafaranga menshi.
TANGA IGITECYEREZO