RFL
Kigali

John Legend yihanganishije umugore we mu bihembo bya Billboard Music Awards 2020 byihariwe na Post Malone

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/10/2020 9:09
0


Umuhanzi uri mu bafite igikundiro ku Isi John Legend yaririmbye mu bihembo bya Billboard Music Awards 2020 byihariwe na Post Malone 2020 yihanganisha umugore we nyuma y’iminsi bapfushije umwana wabo witwa Jack.



Ibi birori bya Billboard Music Awards 2020 byabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2020, biyoborwa n’umuhanzikazi Kelly Clarkson uri mu bakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye, zatanze umusaruro.

Billboard Music Awards yabereye mu nyubako ya Dolby Theater mu Mujyi wa Los Angeles, hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19, ariko Clarkson yakoze uko ashoboye ashimisha abari bakurikiye uyu muhango.

Uyu muhanzikazi yavuze ko wari umugoroba wo kuzirikana uburyo umuziki ufite akamaro ku buzima bwa muntu; ukuntu umuziki uhuza abantu mu nzira zitandukanye, hahitatiwe ku nkomoko n’aho umuntu aherereye ku Isi ndetse n’icyo ari cyo.

Austin Richard Post [Post Malone] yaciye agahigo, kuko ari we wegukanye ibihembo byinshi birimo nka ‘Top Male Artist’. Ni mu gihe yari ahatanye mu byiciro 16.

Yegukanye ibihembo icyenda ashima abafana n’abandi bagize uruhare rukomeye kugira ngo agere aho ageze uyu munsi.

Post yavuze ko ibi bigaragaza ko umuziki ufite ubushobozi bwo guhuza abantu. Post Malone kandi yasabye buri wese gukomera muri ibi bihe Isi ihanganye na Covid-19, kandi akagaragaza urukundo.

Ni mu gihe Lil Nas X bari bahataniye ibihembo mu byiciro 13 n’aho Billie na Khalid bari mu byiciro 12.

Umuhanzikazi Billie Eilish uri mu bagezweho yegukanye ibihembo bitatu birimo icya ‘Top Female Artits’ na ‘Top Album’ abicyesha Album ye yise ‘When We All Fall Asleep, Where Do We Go?”.

Yavuze ko buri gihembo cyose yegukanye agicyesha gukora kandi ko acyubaha. Yakiriye iki gihembo yambaye ‘mask’ asaba buri wese gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo gukaraba intoki neza n’amazi meza n’ibindi.

Ibi biriro byaririmbye abahanzi barimo Alicia Keys Brandy, En Vorgue, BTS&Combs ndetse na John Legend wazirikanye umwana we w’ubuheture uherutse kwitaba Imana.

Umuhanzikazi Demi Levato uherutse kunenga ubutegetsi bwa Donald Trump we yaririmbye indirimbo ‘Command in Chief’.

John Legend yaririmbye muri ibi birori bya Billboard Music Awards 2020 nyuma y’iminsi y’ibihe bigoye yapfushijemo ubuheture bwe witwaga Jack.

Umuhanzi w'umunyamerika w'umuraperi Post Malone yegukanye ibihembo icyenda muri Billboard Music Awards 2020

Uyu muhanzi w’imyaka 41 y’amavuko uri mu bafite igikundiro, yatuye umugore we Chrissy Teigen indirimbo ye yise ‘Never Break’ yo kuri Album ‘Bigger Love’ mu rwego rwo kumuhoza

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko John Legend yaririmbye mu ijuru ryumvikanisha agahinda no kongera gukomeye nyuma y’urupfu rw’umwana we. Ai “Ntabwo duhangayitse kandi ntibizegera bibaho. Tuzi uko inkuru zirangira. Ntizuhagarara.”

Ibi birori byagombaga kuba ku wa 29 Mata 2020 ariko bisubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Kelly Clarkson wari umushyushyarugamba muri ibi birori, yavuze ko John Legend n’umugore we Chrissy bagaragaje gukomera muri ibi bihe bidasanzwe.

Kelly wayoboye ibi birori ku nshuro ya Gatatu yavuze ko mu buzima habamo amahirwe n’ibicantege byinshi, ari nayo mpamvu buri wese aba akwiye guharanira gukomeza gutera intambwe ajya mbere.

Yashimye John Legend ku bwo kwifashishia impano ye agasusurutsa umugoroba w’ibi birori, avuga ko yifatanyije nabo muri ibi bihe by’akababaro. Mu 2019, Drake yegukanye ibihembo 12 ni mu gihe Cardi B wari uhatanye mu byiciro 21 yegukanye ibihembo 6.

Urutonde rw'abegukanye ibihembo muri Billboard Music Awards 2020:

1.Top Artist

Post Malone (WINNER)

Billie Eilish

Jonas Brothers

Khalid

Taylor Swift

2.Top New Artist

Billie Eilish (WINNER)

DaBaby

Lil Nas X

Lizzo

Roddy Ricch

3.Billboard Chart Achievement Award (Fan Voted)

Harry Styles (WINNER)

Mariah Carey

Luke Combs

Lil Nas X

Taylor Swift

4.Top Male Artist

Post Malone (WINNER)

DaBaby

Khalid

Lil Nas X

Ed Sheeran

4.Top Female Artist

Billie Eilish (WINNER)

Ariana Grande

Halsey

Lizzo

Taylor Swift

5.Top Duo/Group

Jonas Brothers (WINNER)

BTS

Dan + Shay

Maroon 5

Panic! At The Disco 

6.Top Billboard 200 Artist

Post Malone (WINNER)

Drake

Billie Eilish

Khalid

Taylor Swift

7.Top Hot 100 Artist

Post Malone (WINNER)

DaBaby

Billie Eilish

Khalid

Lil Nas X

8.Top Streaming Songs Artist

Post Malone (WINNER)

DaBaby

Billie Eilish

Lil Nas X

Travis Scott

9.Top Song Sales Artist

Lizzo (WINNER)

Billie Eilish

Lil Nas X

Post Malone

Taylor Swift

10.Top Radio Songs Artist

Jonas Brothers (WINNER)

Khalid

Lizzo

Shawn Mendes

Post Malone

11.Top Social Artist (Fan Voted)

BTS (WINNER)

Billie Eilish

EXO

GOT7

Ariana Grande

12.Top Touring Artist

P!nk (WINNER)

Elton John

Metallica

The Rolling Stones

Ed Sheeran

13.Top R&B Artist

Khalid (WINNER)

Chris Brown

Lizzo

Summer Walker

The Weeknd

14.Top R&B Male Artist

Khalid (WINNER)

Chris Brown

The Weeknd

15.Top R&B Female Artist

Summer Walker (WINNER)

Beyoncé

Lizzo

16.Top R&B Tour

Khalid (WINNER)

B2K

Janet Jackson

17.Top Rap Artist

Post Malone (WINNER)

DaBaby

Juice WRLD

Lil Nas X

Roddy Ricch

18.Top Rap Male Artist

Post Malone (WINNER)

DaBaby

Lil Nas X

19.Top Rap Female Artist

Cardi B (WINNER)

City Girls

Megan Thee Stallion

20.Top Rap Tour

Post Malone (WINNER)

Drake

Travis Scott

21.Top Country Artist

Luke Combs (WINNER)

Kane Brown

Dan + Shay

Maren Morris

Thomas Rhett

22.Top Country Male Artist

Luke Combs (WINNER)

Kane Brown

Thomas Rhett

23.Top Country Female Artist

Maren Morris (WINNER)

Kacey Musgraves

Carrie Underwood

24.Top Country Duo/Group

Dan + Shay (WINNER)

Florida Georgia Line

Old Dominion

25.Top Country Tour

George Strait (WINNER)

Eric Church

Florida Georgia Line

26.Top Rock Artist

Panic! At The Disco (WINNER)

Imagine Dragons

Tame Impala

Tool

twenty one pilots

27.Top Rock Tour

Elton John (WINNER)

Metallica

The Rolling Stones

28.Top Latin Artist

Bad Bunny (WINNER)

Anuel AA

J Balvin

Ozuna

Romeo Santos

29.Top Dance/Electronic Artist

The Chainsmokers (WINNER)

Avicii

DJ Snake

Illenium

Marshmello

30.Top Christian Artist

Lauren Daigle (WINNER)

Elevation Worship

for KING & COUNTRY

Hillsong UNITED

Kanye West

31.Top Gospel Artist

Kanye West (WINNER)

Kirk Franklin

Koryn Hawthorne

Tasha Cobbs Leonard

Sunday Service Choir

32.ALBUM AWARDS

Top Billboard 200 Album

Billie Eilish “When We All Fall Asleep, Where Do We Go?” (WINNER)

Ariana Grande “thank u, next”

Khalid “Free Spirit”

Post Malone “Hollywood’s Bleeding”

Taylor Swift “Lover”

33.Top Soundtrack

“Frozen II” (WINNER)

“Aladdin”

“Descendants 3”

“K-12” by Melanie Martinez

“The Dirt” by Mötley Crüe

34.Top R&B Album:

Khalid “Free Spirit” (WINNER)

Beyoncé “Homecoming: The Live Album”

Justin Bieber “Changes”

Chris Brown “Indigo”

Summer Walker “Over It”

35.Top Rap Album

Post Malone “Hollywood’s Bleeding” (WINNER)

DaBaby “KIRK”

Juice WRLD “Death Race For Love”

Roddy Ricch “Please Excuse Me for Being Antisocial”

Young Thug “So Much Fun”

36.Top Country Album:

Luke Combs “What You See Is What You Get” (WINNER)

Kane Brown “Experiment”

Maren Morris “GIRL”

Thomas Rhett “Center Point Road”

Morgan Wallen “If I Know Me”

37.Top Rock Album

Tool “Fear Inoculum” (WINNER)

The Lumineers “III”

Slipknot “We Are Not Your Kind”

Tame Impala “The Slow Rush”

Vampire Weekend “Father of the Bride”

38.Top Latin Album

J Balvin & Bad Bunny “Oasis” (WINNER)

Farruko “Gangalee”

Maluma “11:11”

Romeo Santos “Utopía”

Sech “Sueños”

39.Top Dance/Electronic Album

Marshmello “Marshmello: Fortnite Extended Set” (WINNER)

Avicii “TIM”

The Chainsmokers “World War Joy”

Illenium “Ascend”

Alan Walker “Different World”

40.Top Christian Album

Kanye West “Jesus is King” (WINNER)

Bethel Music “Victory: Recorded Live”

Casting Crowns “Only Jesus”

Hillsong UNITED “People”

Skillet “Victorious”

41.Top Gospel Album

Kanye West “Jesus is King” (WINNER)

Kirk Franklin “Long Live Love”

Donald Lawrence & The Tri-City Singers “Goshen”

William McDowell “The Cry: A Live Worship Experience”

Sunday Service Choir “Jesus Is Born”

42.Top Hot 100 Song

Lil Nas X ft. Billy Ray Cyrus “Old Town Road” (WINNER)

Lewis Capaldi “Someone You Loved”

Billie Eilish “bad guy”

Lizzo “Truth Hurts”

Shawn Mendes & Camila Cabello “Señorita”

43.Top Streaming Song

Lil Nas X ft. Billy Ray Cyrus “Old Town Road” (WINNER)

Chris Brown ft. Drake “No Guidance”

Billie Eilish “bad guy”

Lil Tecca “Ran$om”

Post Malone & Swae Lee “Sunflower (Spider-Man: Into the Spider-Verse)”

44.Top Selling Song

Lil Nas X ft. Billy Ray Cyrus “Old Town Road” (WINNER)

Lewis Capaldi “Someone You Loved”

Billie Eilish “bad guy”

Lizzo “Truth Hurts”

Blake Shelton “God’s Country”

45.Top Radio Song

Jonas Brothers “Sucker” (WINNER)

Lewis Capaldi “Someone You Loved”

Khalid “Talk”

Lizzo “Truth Hurts”

Ed Sheeran & Justin Bieber “I Don’t Care”

46.Top Collaboration (Fan Voted)

Shawn Mendes & Camila Cabello “Señorita” (WINNER)

Chris Brown ft. Drake “No Guidance”

Lil Nas X ft. Billy Ray Cyrus “Old Town Road”

Post Malone & Swae Lee “Sunflower (Spider-Man: Into the Spider-Verse)”

Ed Sheeran & Justin Bieber “I Don’t Care”

47.Top R&B Song

Khalid “Talk” (WINNER)

Chris Brown ft. Drake “No Guidance”

Doja Cat & Tyga “Juicy”

Lizzo “Good As Hell”

The Weeknd “Heartless”

48.Top Rap Song

Lil Nas X ft. Billy Ray Cyrus “Old Town Road” (WINNER)

Lil Tecca “Ran$om”

Lizzo “Truth Hurts”

Post Malone & Swae Lee “Sunflower (Spider-Man: Into the Spider-Verse)”

Post Malone “Wow.”

49.Top Country Song

Dan + Shay with Justin Bieber “10,000 Hours” (WINNER)

Maren Morris “The Bones”

Old Dominion “One Man Band”

Blake Shelton “God’s Country”

Morgan Wallen “Whiskey Glasses”

50.Top Rock Song

Panic! At The Disco “Hey Look Ma, I Made It” (WINNER)

Imagine Dragons “Bad Liar”

Machine Gun Kelly x YUNGBLUD x Travis Barker “I Think I’m Okay”

twenty one pilots “Chlorine”

twenty one pilots “The Hype”

51.Top Latin Song

Daddy Yankee ft. Snow “Con Calma” (WINNER)

Anuel AA, Daddy Yankee, Karol G, Ozuna & J Balvin “China”

Bad Bunny & Tainy “Callaita”

Jhay Cortez, J Balvin, & Bad Bunny “No Me Conoce”

Sech ft. Darell, Nicky Jam, Ozuna, Anuel AA “Otro Trago”

52.Top Dance/Electronic Song

Ellie Goulding x Diplo ft. Swae Lee “Close To Me” (WINNER)

Black Eyed Peas x J Balvin “Ritmo (Bad Boys For Life)”

Illenium & Jon Bellion “Good Things Fall Apart”

Kygo x Whitney Houston “Higher Love”

Marshmello ft. CHVRCHES “Here With Me”

53.Top Christian Song

for KING & COUNTRY “God Only Knows” (WINNER)

Bethel Music, Jonathan David Helser & Melissa Helser “Raise A Hallelujah”

Casting Crowns ft. Matthew West “Nobody”

Lauren Daigle “Rescue”

Kanye West “Follow God”

54.Top Gospel Song

Kanye West “Follow God” (WINNER)

Kirk Franklin “Love Theory”

Kanye West “Closed on Sunday”

Kanye West “On God”

Kanye West “Selah”

Umuhanzikazi Kelly Clarkson wayoboye ibirori bya Billboard Music Awards ku nshuro ya Gatatu

Umuhanzi John Legend yahinganishije umugore we Chrissy, avuga ko uko iminsi ishira bari gukomera nyuma y'urupfu rw'umwana wabo

Post Malone yegukanye ibihembo icyenda muri Billboard Music Awards 2020

Wari umugoroba w'ibyishimo kuri Post Malone wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'SunFlower'

Umuhanzikazi Billie Eilish uri mu bagezweho yegukanye ibihembo bitatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND