RFL
Kigali

Rayon Sports yatije Rutahizamu wayo muri Bugesera FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:14/10/2020 13:10
0


Ikipe ya Rayon Sports imaze gufata umwanzuro wo gutiza Rutahizamu wayo Nihoreho Arsene waherukaga kugurwa avuye mu ikipe ya Olympic Star ikina icyiciro cya mbere mu Burundi, akaba yerekeje mu ikipe ya Bugera FC ibarizwa mu Burasirazuba bw’u Rwanda.



Tariki 29 Kanama ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Nihoreho Arsene w'imyaka 20 y'amavuko imusinyishije amasezerano y'imyaka ibiri.  Arsène kandi yari yaguzwe na komite yasheshwe iyobowe na Munyakazi Sadate, gusa Komite y'inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah yahisemo gutiza uyu mukinnyi.


Nihoreho Arsène yabaye uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y'Abarundi afite ibitego 17 aho yaje akurikira Iddy Museremu wamaze gusinya muri Gasogi United afite ibitego 19.


Nihoreho Arsene afite imyaka 20 y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND