RFL
Kigali

Akothee yatangaje ko umubyeyi we yamuhaga imiti yo kuboneza urubyaro akiga mu mashuri yisumbuye kugira ngo ahagarike kubyara

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:14/10/2020 9:27
0


Umuhanzikazi Akothee wo mu gihugu cya Kenya yatangaje ubuzima yanyuzemo akiga mu mashuri yisumbuye harimo kuba ataritaga ku masomo ye ndetse bigera n'aho abyara akiri mu ishuri bityo bituma umubyeyi we amuha imiti yo kuboneza urubyaro ngo arebe ko yakomeza amashuri ye .



Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Esther Akoth uzwi nka Akothee nk’izina ry’ubuhanzi yavuze ubuzima yabayemo mu mashuri yisumbuye harimo ko kuba yari umwana utagira icyo yitaho ndetse ntakurikire amasomo ye. Yakomeje avuga ko byageze n'aho abyara akiri mu ishuri maze umubyeyi we afata icyemezo cyo kumuha imiti yo kuboneza urubyaro.

Uyu muhanzikazi ukunzwe cyane muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba yakomeje avuga ko umubyeyi we yageze n'aho ahitamo kumushyiramo agapira gashyirwa mu kuboko nk’uburyo byo kumurinda gusama ariko ngo yahise agakuramo bidatinze ndetse agahora agirana amakimbirane na nyina.

Mu magambo ye yagize ati:”Twamaze imyaka myinshi tugirana amakimbirane kugera igihe tubaye inshuti, impungenge wagiraga ku hazaza hange ubu zarakemutse, urabizi ko ubu ndi umukobwa ugira icyo yitaho utazigera agusebya bwa kabiri. Byari bikomeye. Mu gihe abandi babyeyi bagenzi bawe abakobwa babo bari muri kaminuza zitandukanye, naho umukobwa wawe Akoth akora akazi ko mu rugo, kubyara nk’inkoko nta cyerekezo, amagambo yawe ndayibuka kugeza magingo aya.”

Akothee and her mother
Akothee and her mother

Akothee n'umubyeyi we

Yakomeje avuga uko nyina yafashe icyemezo cyo kumuha imiti yo kuboneza urubyaro kugira ngo arebe ko yakomeza amashuri ye gusa nyuma yaje gutenguha umubyeyi we yongera kubyara. Akothee imfura mu muryango we yavuze ko adashaka kongera gutenguha umubyeyi we ndetse ko yahisemo gusubira mu ishuri mu rwego rwo kugera ku nzozi z’umubyeyi we yamwifurizaga na mbere ko yasubira mu ishuri akiga, aho ateganya kurangiza amashuri ye umwaka utaha 2021.

Akothee

Akothee ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane muri aka karere

Akothee ni umubyeyi w’abana batanu akaba umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu gihugu cya Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange. Uyu muhanzikazi yasohoye indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane nka Oyoyo yafatanyize na McGalaxy, Give It To Me yafatanyije na Mr Flavor, Sweet Love yafatanyije na Diamond Platnumz n’izindi.

Src: TUKO & Mpasho  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND