RFL
Kigali

Cyamunara: Hagiye kugurishwa ubutaka burimo inzu buri i Kanombe bufite agaciro ka Miliyoni 52

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/10/2020 18:08
0


Ashingiye ku mabwiriza y'Umwanditsi Mukuru No 001/2020/ORG yo kuwa 12/05/2020, agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate;



Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy'Umwanditsi Mukuru REF No 020-056594, cyo kuwa 07/09/2020 cyo kugurisha ingwate, ushinzwe kugurisha ingwate aramenyesha abantu bose ko ku itariki 20/10/2020 guhera ku isaha ya saa tanu (11H00) za mu gitondo, azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa;

Ugizwe n'ubutaka bwubatsemo inzu bibarizwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Karama, Umudugudu wa Gikundiro, bibaruye kuri UPI; 1/03/05/03/4911, kugira ngo hishyurwe umwenda wa banki. Uwo mutungo ufite ubuso bungana na 495 M2, ufite agaciro fatizo kangana na 52,957,000 Frw.

Abifuza gupiganwa bagomba kubanza kwishyura amafaranga angana na 5% y'ingwate y'ipiganwa ahwanye na Miliyoni ebyiri ibihumbi magana atandatu mirongo ine na birindwi na magana inani na mirongo itanu (2,647,850), ashyirwa kuri konti 00040-0696575429/Frw iri muri Banki ya Kigali (BK) yanditse ku mazina "MINIJUST-AUCTION FUNDS" kandi akaza yitwaje inyemezabwishyu ku munsi wa cyamunara. Gusura ingwate ku babyifuza ni uguhera ku itariki ya 14-19/10/2020 mu masaha y'akazi.

Abifuza gupiganwa bose bagomba kwiyandikisha ku rubuga www.cyamunara.gov.rw Isaha yo kwiyandikisha ku bapiganwa havugwa ibiciro mu magambo ni uguhera ku isaha ya Saa Tanu (11H00) igihe ikoranabuhanga rizaba ridakora. Cyamunara izabera aho uwo mutungo uherereye. 

Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara kuri telefone ikurikira; 0788373779

Bikozwe none kuwa 13/10/2020

Ushinzwe kugurisha ingwate SERUSUGI Innocent ni we washyize umukono kuri iri tangazo


Itangazo rya cyamunara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND