RFL
Kigali

China: Imbaga y'abagera kuri miliyoni 9 bagiye gupimwa covid-19 mu gihe kingana n’iminsi 5 mu mujyi wa Qingdao

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:12/10/2020 11:52
0

Mu gihe covid-19 isa n'iri gucika intege hirya no hino ku Isi, igihugu cy’u Bushinwa aho iyi virusi yoretse Isi yageze bwa mbere, kigiye gupima abagera kuri miliyoni 9 zituye umujyi wa Qingdao mu gihe kingana n’iminsi 5.



Igihugu cy’u Bushinwa ni cyo gihugu cyazahajwe na covid-19 mu maza ya mbere ya covid-19 gusa magingo aya kiri inyuma cyane mu byagizweho ingaruka n'iyi virus ndetse ibikorwa hafi ya byose muri iki gihugu byasubiye mu buryo.

Iki gikorwa cyo gusuzuma abatuye uyu mujyi kije nyuma y'uko habonetse abantu 12 bashya banduye iki cyorezo ku bitaro byaho byakira abarwayi bavuye ahandi. Mu kwezi kwa gatanu, Ubushinwa bwapimye abaturage miliyoni 11 batuye umujyi wa Wuhan aho iki cyorezo cyabonetse bwa mbere.

Hifashishijwe ikoranabuhanga twakwita ko rihambaye dore hakoreshejwe indege zitagira abazitwara, amarobo ndetse n’ibindi byinshi, u Bushinwa bwabashije guhangana n’iki cyorezo ku rwego rwo hejuru. Bitewe n’ubu budasa iki gihugu cyagiye kigaragaza ndetse cyagiye gitanga inkunga mu buryo butandukanye burimo inkunga ya mafaranga, ibitecyerezo ndetse n'ibikoresho byifashishwa mu guhangana n’iki cyorezo.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi wo mu Bushinwa bwatanze itangazo ryashyizwe ku rubuga nkoranyambaga Weibo rukoreshwa mu Bushinwa, rivuga ko batandatu muri abo bantu 12 babonanye ubwandu nta bimenyetso bafite. Ubutegetsi bw'Ubushinwa ubu bwafashe ingingo yo gusuzuma abantu benshi bashoboka kabone n'ubwo habonetse abanduye bacyeya cyane.

Umugambi wo gupima abagera kuri miliyoni 9 mu gihe cy'iminsi 5


Mu itangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bw’uyu mujyi rivuga ko mu gihe ki minsi 5 abatuye uyu mujyi bose bazaba bapimwe. Kuri ubu abantu bagera ku 114,862 - barimo abakozi n'abarwayi bo mu bitaro byose biri muri uwo mujyi - bamaze gusuzumwa nk'uko bivuga n’ubuyobozi bw’uyu mujyi.

Magingo aya, iyo uvuze igihugu cyabashije guhangana na coronavirus ndetse kikanatsinda, Ubushinwa buza imbere. Ubwandu mu gihugu cy’u Bushinwa bwaragabanutse cyane, bisa n'aho igihugu cyose cyamaze kunesha iki cyorezo. Kuri ubu Ubushinwa bubarura abantu 85,578 banduye iki cyorezo naho 4,634 ni bo cyahitanye.

Src: bbc, Global times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND