Amakuru atangazwa n'urubuga rw'iyi kipe, Djuma Nizeyimana yemeye gutanga nimero 9 yari asanzwe yambara ayiharira rutahizamu mushya w’iyi kipe Jacques Tuyisenge .
Kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2020, nibwo habayeho igikorwa cyo guhindura nimero, aho Nizeyimana Djuma yahise guha Jacques Tuyisenge iyo nomero 9, maze Djuma ahita ahabwa nimero 7 yambarwaga na Nkomezi Alex watandukanye n'iyi kipe.
Aganira n’urubuga rw'iyi kipe, Nizeyimana Djuma yatangaje ko ubusanzwe akunda nimero 3, harimo: 7, 11 na nimero 9, aho yasobanuye ko ari yo mpamvu yahisemo kubaha mukuru we Tuyisenge Jacques akamuha 9, we akifatira 7 kuko iri mu zo asanzwe akunda.
Jacques Tuyisenge yambara nimero 9 mu ikipe y’igihugu Amavubi, yayambaye kandi muri Gormahia, muri Petro Atletico de Luanda no muri Police FC.
Nimero 7 Djuma yahisemo kwambara yaherukaga kwambarwa na Nkomezi Alexis , yambawe n'abakinnyi bakomeye banyuze muri iyi kipe barimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Jimmy Mulisa.
Jacques Tuyisenge yahawe nimero 9 yambarwaga na Djuma muri APR FC
Djuma Nizeyimana yahisemo kwambara nimero 7 yambarwaga na Nkomezi Alex
Mu bwumvikane bw'abakinnyi bombi, Djuma yatanze nimero 9 kwa Jacques Tuyisenge