RFL
Kigali

Mu bwumvikane Djuma Nizeyimana wambaraga nimero 9 muri APR FC yayihaye Jacques Tuyisenge

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/10/2020 9:21
1


Djuma Nizeyimana wambaraga nimero 9, yemeye kuyirekura ayiha mukuru we Jacques Tuyisenge uheruka gusinyira iyi kipe y'ingabo z'igihugu avuye muri Petro de Luanda, nyuma y'ibiganiro byahuje aba bakinnyi babiri bakina mu busatirizi bw'iyi kipe.



Amakuru atangazwa n'urubuga rw'iyi kipe, Djuma Nizeyimana yemeye gutanga nimero 9 yari asanzwe yambara ayiharira rutahizamu mushya w’iyi kipe Jacques Tuyisenge .

Kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2020, nibwo habayeho igikorwa cyo guhindura nimero, aho Nizeyimana Djuma yahise guha Jacques Tuyisenge iyo nomero 9, maze Djuma ahita ahabwa nimero 7 yambarwaga na Nkomezi Alex watandukanye n'iyi kipe.

Aganira n’urubuga rw'iyi kipe, Nizeyimana Djuma yatangaje ko ubusanzwe akunda nimero 3, harimo: 7, 11 na nimero 9, aho yasobanuye ko ari yo mpamvu yahisemo kubaha mukuru we Tuyisenge Jacques akamuha 9, we akifatira 7 kuko iri mu zo asanzwe akunda.

Jacques Tuyisenge yambara nimero 9 mu ikipe y’igihugu Amavubi, yayambaye kandi muri Gormahia, muri Petro Atletico de Luanda no muri Police FC. 

Nimero 7 Djuma  yahisemo kwambara yaherukaga kwambarwa na Nkomezi Alexis , yambawe n'abakinnyi bakomeye banyuze muri iyi kipe barimo Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Jimmy Mulisa.

Jacques Tuyisenge yahawe nimero 9 yambarwaga na Djuma muri APR FC

Djuma Nizeyimana yahisemo kwambara nimero 7 yambarwaga na Nkomezi Alex

Mu bwumvikane bw'abakinnyi bombi, Djuma yatanze nimero 9 kwa Jacques Tuyisenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitegeka jean Rodrigue3 years ago
    Mukomerezaho mukomeze mukarishye imyitozo gs muduhe urutonde rwabacyinnyi ba apr fc na nimero bahawe murakoze





Inyarwanda BACKGROUND