RFL
Kigali

Amalon yisubije indirimbo "Moni" imaze iminsi itandatu isohowe n’umuhanzi ukizamuka- YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/10/2020 9:38
2


Umuhanzi Bizimana Amani uzwi kandi nka Amalon yasohoye indirimbo nshya yitwa “Moni” imaze iminsi itandatu isohowe n’umuhanzi ukizamuka Cris Clae wayihawe na Producer Iyzo.



Imyaka ibiri irashize umuhanzi Amalon yinjiye mu muziki. Yahanzwe ijisho nyuma y’uko asohoye amashusho y’indirimbo ye yise "Yambi", nawe avuga ko yamufunguriye amarembo.

Yatangiye umuziki afashwa na Producer Iyzo ahagana mu 2018, ndetse imwe mu mishinga yakoreye kwa Iyzo harimo n’iyi ndirimbo ‘Moni’ ivuga ku mukobwa utizera umuhungu w’umunyamafaranga, acyeka ko ajya mu bandi.

Amalon yaje gutandukana na Producer Iyzo atangira gukorana n’umuhanzi Rukabuza Rickie wiyise Dj Pius washinze 1K Entertainment, umaze kumufasha gusohora indirimbo ziri gukundwa muri iki gihe.

Indirimbo ye ‘Moni’ yayisize kwa Producer Iyzo waje kuyiha umuhanzi ukizamuka witwa Cris Clae usanzwe ufite indirimbo imwe yitwa "Itomati" imaze kurebwa n’abantu barenga igihumbi.

Mu gihe cy’iminsi itandatu ishize, Cris Clae asohoye indirimbo ‘Moni’ imaze kurebwa n’abantu 347 ndetse ntiyavuzwe mu itangazamakuru. Nta munsi urashira ariko iya Amalon imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi bine.

Zitandukanyijwe n'isegonda rimwe gusa! Iya Cris Clae ifite iminota 02 n'amasegonda 55' yakozwe na Producer Iyzo n’aho iya Amalon y'iminota 02 n'amasegonda 56' yakozwe na Producer MadeBeats.

Gutanga no kugurisha indirimbo z’abahanzi si bishya kuri Producer Iyzo! Aherutse guteza umwuka mubi ubwo yatangaga indirimbo “Ibirenze ibi” y’itsinda rya Charly&Nina akayiha umuhanzikazi ukizamuka Gloria Bugie.

Dj Pius yabwiye INYARWANDA ko indirimbo "Moni" ari igihangano cya Amalon, ko atazi icyateye Producer Iyzo kuyitanga akayiha umuhanzi ukizamuka Cris Clae. Yavuze kandi ko bari gutegura uko bakora n'amashusho y'iyi ndirimbo.

‘Moni’ ibaye indirimbo ya 10 Amalon asohoye mu ndirimbo zishobora kurenga 16 zigize Album ye nk'uko Dj Pius yabibwiye INYARWANDA. Iyi Album yayitiriye indirimbo ye “Byakubaho” imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imwe mu gihe cy’umwaka umwe imaze ku rubuga rwa Youtube.

Yavuze ko batekereza kumurika iyi Album, ariko ko ari ibintu bari gukoraho bajyanishije n'ibihe Isi irimo muri iki gihe, byo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Dj Pius ati "Gahunda ntabwo turi kuyihutisha cyane, turacyari kunononsora umushinga neza. Ntabwo namenya ngo n'iyi tariki cyangwa n'iyi, kuko tutari mu bihe byiza. Ni ukubanza gutegereza ho gato. Album ishobora kuzarenga indirimbo 16, kuko ubu dufite izirenze izi. Nabwo ni ugutoranya izizajya kuri Album."

Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo zirimo “Impanga”, “Single” yakoranye n’umunya-Uganda Weasel, “Byukuri” igaragaramo umunyamideli ShaddyBoo, “Derila” yasubiranyemo na Ally Soudy n’izindi. 

Amalon ni we muhanzi rukumbi w’umunyarwanda waririmbye mu gitaramo umunya-Nigeria Burna Boy yakoreye i Kigali mu ijoro ry’uyu wa 23 Werurwe 2019.

Umuhanzi Amalon yasohoye indirimbo yitwa "Moni" imaze iminsi itandatu isohowe n'umuhanzi ukizamuka witwa Cris Clae

Amalon ageze kure umushinga wa Album ye ya mbere yitiriye indirimbo ye "Byakubaho"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "MONI" Y'UMUHANZI AMALON WITEGURA KUMURIKA ALBUM

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "MONI" Y'UMUHANZI UKIZAMUKA CRIS CLAE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habineza patrick3 years ago
    Komerezaho kbx Natwe turagushyigikiye
  • NGENDAKUMANA JMV3 years ago
    uyumuhanzi nakomerezo aho turamushyigikiye





Inyarwanda BACKGROUND