RFL
Kigali

Bwa mbere kuva yagera muri Manchester United, Edinson Cavani yavuze akari ku mutima we n'icyatumye yambara nomero 7

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/10/2020 6:20
0


Rutahizamu Edinson Cavani yageze mu ikipe ya Manchester United ku munsi wa nyuma w'isoko ry'igura n'igurisha, gusa yahise yerekeza mu nshingano z'ikipe y'igihugu cye ari naho yagiriye ikiganiro cyihariye na Alex Aljoe umunyamakuru ukorera Premier League na Televiziyo ya Real Madrid.



Edinson Cavani yabajijwe byinshi ku rugendo rwo kuza muri Manchester united, ndetse no gukina muri Premier league. Umunyamakuru yatangiye aha ikaze Cavani mu gihugu cy'u Bwongereza by'umwihariko  mu ikipe ya Manchester United, anamubaza uko yiyumva nyuma yo kuba umukinnyi wa  Manchester United.

Cavani: "Urakoze cyane ni iby'agaciro kuvugana na we, ndishimye cyane kuza mu ikipe ya Manchester United. Ndumva mfite imbaraga kandi niteguye gutangira imyitozo yanjye ya mbere ndi kumwe n'abakinnyi bagenzi banjye. Gusa icyo wamenya ni uko ikipe yanyeretse ko inkeneye indemamo icyizere ubwo bemeraga kunzana ku munsi wa nyuma.

Cavani ubwo yakiniraga Napoli yo mu Butariyani

Umunyamakuru:Wakinnye mu Butaliyane ndetse no Mu Bufaransa none ubu ugiye gukina mu Bwongereza witeguye ute, uriyumva ute?

Cavani: Ni byiza cyane ni amahirwe ngize yo kuza muri shampiyona y'u Bwongereza, ni shampiyona ikurura abantu benshi kuba baza kuyikinamo kandi birazwi ko ariyo shampiyona ikomeye ku isi yose. Ku bwanjye rero ni impinduka nziza kandi sinjye uzabona nkinnye umukino wayo wa mbere nagiye nkinana n'abakinnyi bakinnye muri iyi shampiyona ariko ubu niyo mahirwe yanjye ngo numve uko biba bimeze.

Umunyamakuru: Uje gutera ikirenge mu cya mugenzi wawe Diego Forlan, ni iki umwibukiraho?


Diego Forlan yakiniye Manchester United kuva mu 2002 kugeza mu 2004

Cavani: Nakinanye na Diego Forlan mu myaka myinshi yatambutse ubwo twari kumwe mu ikipe y'igihugu. Diego ndamwibuka cyane kuko ubwo nari ndi umwana yakinaga hano muri Manchester United, none nanjye ndahiyiziye. Diego twarabanye cyane kandi namwigiyeho byinshi bituma umukinnyi aba umwataka ukomeye ku isi.

Umunyamakuru: Ander Herrera, mwakinanye mu ikipe imwe yatubwiye ko udashobora guhakanira ikipe ya Manchester United igushaka, ibyo bintu ni byo?


Alex Aljoe ni we wagiranye ikiganiro na Edinson Cavani 

Cavani: Yego navuganye na Herrera kenshi gashoboka ndetse na Angel Di Maria ubwo twari tukiri kumwe muri PSG. Ubwo byaganaga mu minota ya nyuma naganiriye na Herrera kuko numvaga ariwe muntu nabwira ibyanjye byose ndetse n'aho bigeze. Herrera uko ataye nari nzi ko hari byinshi aribunyubake ho, kandi Koko nyuma yaho nahise mubwira ko ubu turi mu biganiro bya nyuma.

Umunyamakuru: Herrera azi uko gukina muri Premier league bimera, mbwira wowe wiyumva ute kuza gukina kuri stade ya Old Trafford?

Cavani: Ndakubwiye ngo sinjye uzabona nkandagiye muri kiriya kibuga kandi nemerewe gukina. Shampiyona y'u Bwongereza isobanuye byinshi cyane by'umwihariko nzi icyo Manchester United isobanuye kuri iy'isi. Mfite amatsiko yo kuzambara uriya mwenda nkakandagira mu kibuga sinjye uzabona ntangiye imyitozo na bagenzi banjye ndetse nkaboneka no ku rutonde ruzifashishwa n'umutoza.

Umunyamakuru: Cavani wari ufite andi makipe agushakisha kuki wahisemo Manchester United?


Edinson Cavani yageze muri PSG 2013 avuye muri Napoli

Cavani: Yego twari dufite amahitamo menshi yewe no mu gihe ibintu bitari byoroshye haba muri Siporo cyangwa mu buzima busanzwe muri rusange, nagiye nifuzwa n'amakipe menshi akina mu Bwongereza ariko nahisemo Manchester United. Numvishe ariyo nshaka kandi ndacyafite byinshi ntarahigura, rero ubwo nzakora cyane reka twizere ko byose tuzabigeraho, tugasubiza ikipe ku gasongero kuko ni inshingano zacu.

Umunyamakuru: Wahisemo nomero 7 kuki wakunze kuyamba haba muri Napoli ndetse na Palermo?

Cavani: Ni inomero nziza nakunze no kuyambara mu ikipe y'igihugu, gusa nizera ko inomero wambara iba ifite byinshi isobanuye kuri wowe. Ndabizi ko iyo utari mu kibuga nomero wambara nta ruhare iba ifite mu mukino. Gusa iyo ugize amahirwe ukambara nimero 7 ya Manchester United, nimero yambawe n'abanyabigwi batandukanye b'iyi kipe, ziba ari inshingano nziza uba uhawe. Ndizera ko nzakora byinshi kandi nkunda ihangana, ni iby'agaciro kwambara nomero yambawe n'abakinnyi bakomeye mbere ya we.


Edinson Cavani azamba nimero 7 mu ikipe ya Manchester United yasinyiye imyaka ibiri ayikinira

Umunyamakuru: Ese byakongereye ikizere kumva ko iyi nimero yambawe na George Best, Eric Cantona, David Beckham ndetse na Cristiano Ronaldo?

Cavani: Yego ni umuzigo ukomeye ndetse bikaba n'inshingano nk'uko nabikubwiye, nzakora cyane kugira ngo nzatange imbaraga zanjye za nyuma, nshobora kuzasiga iyi nimero cyangwa uyu mwenda wa Manchester United nk'uko abo wavuze haruguru bawusize.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND