Rutahizamu Edinson Cavani yageze mu ikipe ya Manchester United ku munsi wa nyuma w'isoko ry'igura n'igurisha, gusa yahise yerekeza mu nshingano z'ikipe y'igihugu cye ari naho yagiriye ikiganiro cyihariye na Alex Aljoe umunyamakuru ukorera Premier League na Televiziyo ya Real Madrid.
Edinson Cavani yabajijwe byinshi ku rugendo rwo kuza muri Manchester united, ndetse no gukina muri Premier league. Umunyamakuru yatangiye aha ikaze Cavani mu gihugu cy'u Bwongereza by'umwihariko mu ikipe ya Manchester United, anamubaza uko yiyumva nyuma yo kuba umukinnyi wa Manchester United.
Cavani: "Urakoze cyane ni iby'agaciro kuvugana na we, ndishimye cyane kuza mu ikipe ya Manchester United. Ndumva mfite imbaraga kandi niteguye gutangira imyitozo yanjye ya mbere ndi kumwe n'abakinnyi bagenzi banjye. Gusa icyo wamenya ni uko ikipe yanyeretse ko inkeneye indemamo icyizere ubwo bemeraga kunzana ku munsi wa nyuma.
Cavani ubwo yakiniraga Napoli yo mu Butariyani
Umunyamakuru:Wakinnye mu Butaliyane ndetse no Mu Bufaransa none ubu ugiye gukina mu Bwongereza
witeguye ute, uriyumva ute?
Cavani: Ni byiza cyane ni amahirwe ngize yo kuza muri shampiyona y'u Bwongereza, ni shampiyona
ikurura abantu benshi kuba baza kuyikinamo kandi birazwi ko ariyo shampiyona
ikomeye ku isi yose. Ku bwanjye rero ni impinduka nziza kandi sinjye uzabona
nkinnye umukino wayo wa mbere nagiye nkinana n'abakinnyi bakinnye muri iyi
shampiyona ariko ubu niyo mahirwe yanjye ngo numve uko biba bimeze.
Umunyamakuru: Uje gutera ikirenge mu cya mugenzi wawe Diego Forlan, ni iki
umwibukiraho?
Diego Forlan yakiniye Manchester United kuva mu 2002 kugeza mu 2004
Cavani: Nakinanye na Diego Forlan mu myaka myinshi yatambutse ubwo twari kumwe mu ikipe
y'igihugu. Diego ndamwibuka cyane kuko ubwo nari ndi umwana yakinaga hano muri
Manchester United, none nanjye ndahiyiziye. Diego twarabanye cyane kandi
namwigiyeho byinshi bituma umukinnyi aba umwataka ukomeye ku isi.
Umunyamakuru:
Ander Herrera, mwakinanye mu ikipe imwe yatubwiye ko udashobora guhakanira
ikipe ya Manchester United igushaka, ibyo bintu ni byo?
Alex Aljoe ni we wagiranye ikiganiro na Edinson Cavani
Cavani: Yego navuganye na Herrera kenshi gashoboka ndetse na Angel Di Maria ubwo twari
tukiri kumwe muri PSG. Ubwo byaganaga mu minota ya nyuma naganiriye na Herrera
kuko numvaga ariwe muntu nabwira ibyanjye byose ndetse n'aho bigeze. Herrera uko
ataye nari nzi ko hari byinshi aribunyubake ho, kandi Koko nyuma yaho nahise
mubwira ko ubu turi mu biganiro bya nyuma.
Umunyamakuru:
Herrera azi uko gukina muri Premier league bimera, mbwira wowe wiyumva ute kuza
gukina kuri stade ya Old Trafford?
Cavani: Ndakubwiye ngo sinjye uzabona nkandagiye muri kiriya kibuga kandi nemerewe
gukina. Shampiyona y'u Bwongereza isobanuye byinshi cyane by'umwihariko nzi icyo
Manchester United isobanuye kuri iy'isi. Mfite amatsiko yo kuzambara uriya
mwenda nkakandagira mu kibuga sinjye uzabona ntangiye imyitozo na bagenzi
banjye ndetse nkaboneka no ku rutonde ruzifashishwa n'umutoza.
Umunyamakuru: Cavani
wari ufite andi makipe agushakisha kuki wahisemo Manchester United?
Edinson Cavani yageze muri PSG 2013 avuye muri Napoli
Cavani: Yego twari dufite amahitamo menshi yewe no mu gihe ibintu bitari byoroshye haba
muri Siporo cyangwa mu buzima busanzwe muri rusange, nagiye nifuzwa n'amakipe
menshi akina mu Bwongereza ariko nahisemo Manchester United. Numvishe ariyo
nshaka kandi ndacyafite byinshi ntarahigura, rero ubwo nzakora cyane reka twizere ko
byose tuzabigeraho, tugasubiza ikipe ku gasongero kuko ni inshingano zacu.
Umunyamakuru: Wahisemo nomero 7 kuki wakunze kuyamba haba muri Napoli ndetse na Palermo?
Cavani: Ni inomero nziza nakunze no kuyambara mu ikipe y'igihugu, gusa nizera ko inomero
wambara iba ifite byinshi isobanuye kuri wowe. Ndabizi ko iyo utari mu kibuga
nomero wambara nta ruhare iba ifite mu mukino. Gusa iyo ugize amahirwe ukambara
nimero 7 ya Manchester United, nimero yambawe n'abanyabigwi batandukanye b'iyi
kipe, ziba ari inshingano nziza uba uhawe. Ndizera ko nzakora byinshi kandi
nkunda ihangana, ni iby'agaciro kwambara nomero yambawe n'abakinnyi bakomeye
mbere ya we.
Edinson Cavani azamba nimero 7 mu ikipe ya Manchester United yasinyiye imyaka ibiri ayikinira
Umunyamakuru:
Ese byakongereye ikizere kumva ko iyi nimero yambawe na George Best, Eric
Cantona, David Beckham ndetse na Cristiano Ronaldo?
Cavani: Yego ni umuzigo ukomeye ndetse bikaba n'inshingano nk'uko nabikubwiye, nzakora
cyane kugira ngo nzatange imbaraga zanjye za nyuma, nshobora kuzasiga iyi nimero
cyangwa uyu mwenda wa Manchester United nk'uko abo wavuze haruguru bawusize.
TANGA IGITECYEREZO