RFL
Kigali

Mazimpaka wabaye igisonga cya Miss Career Africa 2019 yatangije sosiyete ikora imitako n'imirimbo y'ubwiza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2020 15:23
0


Mazimpaka Christelle uri mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Career Africa 2019, akabasha kuba igisonga cya mbere, yatangije sosiyete yitwa ‘Ijunja Crystals’ ikora imirimbo yo mu bwoko butandukanye yongera ubwiza ku mubiri.



Mazimpaka yagize igitekerezo cyo gukora iyi mirimbo y’ubwiza igenewe abantu bose, mu gihe cya Guma mu Rugo, ashaka gushyira mu ngiro igitekerezo yagize akiri mu mashuri yisumbuye.

Uyu mukobwa afatanyije n’abarimo Ciella Anissa Iteka, umuyobozi wungirije ushinzwe no gukurikirana imbuga nkoranyambaga zabo na Dukuzumuremyi Albert ushinzwe iyamamaza bikorwa n’ibindi muri iyi sosiyete, bashyira ku isoko imikufi yo mu ijosi, amaherena n’indi mirimbo

Mazimpaka Christelle yabwiye INYARWANDA, ko yatekereje gutangiza iyi sosiyete nyuma y’igihe kinini abona ko ku isoko ryo mu Rwanda, hakenewe ibintu byihariye kandi bitabangamira urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Mu gihe cya Covid-19 nibwo natekereje icyo gukora, kuko nkunda guhanga udushya, bihurirana n’igitekerezo nagize kuva cyera cyo gukora ibyo nkunda, kuko nsanzwe nkunda imitako, amaherena, imikufi n’ibindi bifite aho bihuriye n’urusobe rw’ibinyabuzima.”

Mazimpaka avuga ko iyi sosiyete ayitezeho gutanga ibisubizo, mu gutuma abanyarwanda n’abanyafurika badakomeza gutumiza i Burayi imirimbo y’ubwiza n’ibindi birimisha umubiri.

Uyu mukobwa yahataniye muri Miss Career Africa 2019, afite umushinga yise ‘Rugori’, ariko agirwa inama yo kuwuhindura, kuko utari guhita wunguka mu gihe cya vuba.

Mazimpaka avuga ko umukufi umwe ugura 4000 Frw ukongera 500 Frw, kugira ngo bawugusangishe aho uri.

Amaherena ni mikufi yo mu ijosi ni igiciro gisanzwe kiri hagati ya 4000 na 5000 Frw. Avuga ko bifata iminsi iri hagati y’itatu n’ine kugira ngo babe bamaze gukora ibi byose.

'Ijunja Crystals' ifite intego yo guhereza Isi ubwiza yifashije ibihangano n’ubugeni; kongera umunezero n'ibyishimo mu mihango yibirori no gutanga urumuri n’umutuzo mu mibereho y'abagore.

Icy'ingenzi mu bikorwa by’iyi kompanyi ni uguhereza Isi imitako n'imirimbo y'ubwiza byose bigahuzwa n’ibyifuzo by'abantu

Bafite gahunda yo kurema indangagaciro zifite ireme hagati y’abaguzi n'abagurisha. Mu kubungabunga urusobe rw'ibidukikije: Bita cyane mu gukoresha ibikoresho bitangiza umubumbe.

Hari kandi umwihariko wo gukunda gutekereza byagutse bakarenga imbibi z’imitekerereze; buri gihe bagahanga udushya bagatungura abaguzi babo.

Bafite umunezero wo gukunda impinduka bita mu guhanga udushya. Bati “Turabizerwa kandi byose bigendera ku ndangaciro n’amahame yacu.”

Mu ‘bwiza’ biyeguriye gukora kugeza ku kadoma ka nyuma k’ibitunganye. Biyeguriye kandi kubungabunga urusobe rw'ibidukikije, abaguzi babo, abafatanyabikorwa, abakozi bakoresha n'umuryango mugari bose bagahorana icyubahiro 'cyacu'..

Mazimpaka Christelle watangije sosiyete ikora imitako n'imirimbo y'ubwiza agamije gufasha abanyafurika

Mazimpaka Christelle wabaye igisonga cya mbere cya Miss Career Africa 2019 yatangije sosiyete ikora imikufi

Iyi mikifu ifite umwihariko kandi ikorwa mu minsi iri hagati y'itatu n'ine

Iyi sosiyete yitwa 'Ijunja Cyrstals' ya Mazimpaka Christelle inakora amaherana y'abakobwa

Umunyamideli Shami Lamique ni we wifashishijwe mu kugaragaza iyi mirimbo y'ubwiza ikorwa na Mazimpaka Christelle






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND