RFL
Kigali

APR FC yiteguye kugurisha Sugira ibinyujije muri mucyeba

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/10/2020 22:06
0

Ikipe ya APR FC yandikiye urwandiko mucyeba wayo Rayon Sports, ibemerera kubatiza umukinnyi Sugira Ernest ndetse mu gihe yabona ikipe imugura Rayon Sports ikabona ku ijanisha ry'amafaranga.



Sugira Ernest yatijwe ikipe ya Rayon Sports mu mikino yo kwishyura mu mwaka w’imikino 2019/2020, Bigendeye ku myitwarire yagize ubwo yakiniraga iyi kipe, tariki 3 Ukwakira 2020 ubuyobozi bwa Rayon Sports bwongeye gusaba APR FC ko yabatiza Sugira Ernest ku nshuro ya kabiri akongera akaba umukinnyi wabo mu mwaka w'imikino 2020-2021.


Sugira amaze iminsi atagaragara mu mibare y'umutoza mukuru wa APR FC

Ubuyobozi bwa APR FC bumaze kubona ubu busabe, ntabwo bwazuyaje kuko bwemeye gutiza rutahizamu wabo mu ikipe ya Rayon Sports mu gihe kingana n'umwaka umwe, intizanyo ikazarangira tariki 4 Nyakanga 2021. Gusa ntibyagarukiye aho kuko APR FC yabwiye Rayon Sports ko Sugira naramuka agurishijwe mu gihe intizanyo izaba itararangira, kandi akagurishwa ku mafaranga bumvikanye Rayon Sports izafata 50% y'ayo mafaranga.


Sugira Ernest kuva yagera muri Rayon Sports, yakinnye imikino 7 atsindamo ibitego 5






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND