RFL
Kigali

Moussa Camara na Fiston Abdoul Razak mu bakinnyi 4 bashya bitezwe muri Rayon Sports - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/10/2020 19:19
1


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Rutahizamu ukomoka muri Mali wahoze muri iyi kipe, Mussa Camara ndetse n'umurundi Fiston Abdoul Razak bari mu bakinnyi 4 bari ku muryango winjira muri Rayon Sports kuko ibiganiro bisa nk'ibigeze ku musozo.



Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Umwezi, umuyobozi w'inzibacyuho muri Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko mu byumweru bibiri amaze kuri uyu mwanya hari ibimaze gusubira ku murongo ariko urugamba rugikomeje, harimo n'urwo kwiyubaka mu kibuga.

Uyu muyobozi yatangaje ko hari abakinnyi bane bakomeye isaha n'isaha bazinjira muri iyi kipe kuko hari ibyo batararangizanya nabo.


Rutahizamu ushobora no gukina hagati mu kibuga ukomoka muri Cote d'Ivoire wakiniraga TP Mazembe, Jean Vital Ourega, we ibiganiro byararangiye ategerejwe i Kigali gushyira umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports.

Rutahizamu ukomoka muri Mali wakiniye Rayon Sports akaza kuyisohokamo yerekeza mu Misiri, Moussa Camara, ibiganiro bigeze ku kigero cya 90% kugira ngo agaruke muri iyi kipe yagiriyemo ibihe byiza.

Umurundi Fiston Abdoul Razak nawe ibiganiro bigeze ku kigero cya 90% akaba azasesekara mu mujyi wa Kigali vuba kurangizanya n'iyi kipe.

Abdallah yavuze kandi ko bamaze kumvikana na rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Buildcon FC muri Zambia, Biramahire Abbedy. Ubu basigaje kohereza ibyo ikipe ye yabasabye ubundi bakamuha release letter.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bufite intego yo kubaka ikipe izahatanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha w'imikino, nyuma y'ibibazo by'imiyoborere byashegeshe iyi kipe muri ibi bihe bya COVID-19.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Turamyimana jean claude3 years ago
    Rwose umuyobozi winzibacyuho ari mukazi murenzi turamushigikiye natwubakire ekipe kbs





Inyarwanda BACKGROUND