Byari ibyishimo bidasanzwe kuri Elizabeth ‘Lulu’ Michael nk’uko yabigaragaje ku rubuga rwa twitter. Ntabwo azongera guhura n’ikibazo cy’abantu bamushinja imyaka mike cyangwa myinshi nk’uko byagenze ubwo yajyanwaga mu butabera akurikiranweho urupfu rwa Kanumba.
Ati, “woooooooohooooo, ni igihe cyo kwishimaaaaaaaaaaaa!! Ntabindi bibazo nzagira….ntabindi bisubizo nzatanga…ntakundi kubeshya…ntamikino”
Muri ibi birori bya Lulu, harimo inshuti ze za hafi zirimo abakobwa n’abahungu, abavandimwe be n’abandi bantu batandukanye bagiye bakinana na we sinema.
Uyu munsi mukuru awukoze, nyuma y’amezi atatu gusa avuye mu buroko ubwo yari akurikiranweho icyaha cyo kwica nyakwigendera Kanumba Steven.
Ali Kiba ni umwe mu bashyitsi bakuru bari muri ibi birori. Uyu muhanzi, na we yavuzweho kuba ku rutonde rw’abasore batabarika bakundanye na Elizabeth ‘Lulu’ Michael.
AMAFOTO
Amwe mu mafunguro yari yateguriwe Lulu
Lulu yakira impano yahawe n'inshuti ye ya hafi
Lulu na Ali Kiba
Ali Kiba na nyina wa Lulu
Byari ibyishimo kuri Lulu n'inshuti ze.
Munyengabe Murungi Sabin.
TANGA IGITECYEREZO