RFL
Kigali

Konka group yasuye HVP Gatagara, inabagenera inkunga ya miliyoni 4 z'amanyarwanda

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/01/2015 19:47
6


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2015, ubuyobozi bwa KONKA group bwashyize mu ngiro igitekerezo cyo kwifatanya n’abafite ubumuga, aho basuye ikigo cya HVP Gatagara giherereye mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ndetse banasiga bagiteye inkunga ingana n’amaliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda.



Ni nyuma y’ibitaramo ubuyobozi bwa KONKA group bwateguye mu mpera z’umwaka ushize bufatanije na Ruremire Focus ndetse na M.I.G.Ldt, maze bagatumiramo abahanzi barimo Byumvuhore wari waje aturutse i Burayi nyuma y’igihe kinini ataba mu Rwanda. Ibi bitaramo bikaba byaraje kwitabirwa cyane, by’umwihariko hagaragaramo abantu benshi bafite ubumuga bari baje kwifatanya n’uyu muhanzi nawe ufite ubumuga amaranye igihe ndetse akaba yaranarerewe muri iki kigo cya HVP Gatagara.

HVP Gatagara

Bamwe mu bana bafite ubumuga barererwa muri iki kigo

Nyuma y’uko ibi bitaramo byitabiriwe cyane n’abafite ubumuga, ubuyobozi bwa KONKA group bwaboneyeho gutanga impano zihariye zibashimira ndetse butangaza ko hari imodoka bemeye gushyira ku isoko, hanyuma amafaranga avuyemo akazafasha ikigo cya HVP Gatagara ari nabyo byakozwe kuri uyu wa Gatatu n’ikipe y’abakozi ba KONKA group, iyobowe n’umuyobozi mukuru Gasana Charles, nyuma y’uko iyo modoka igurishijwe miliyoni 8.

HVP Gatagara

HVP Gatagara

Hatanzwe sheki ya miliyoni enye

Gasana Charles ati “ Uyu munsi twatangiriye hano i Gatagara, twatanze sheki ya miliyoni 4, ariko hakaba hasigaye izindi enye, mu minsi itari iya kure nayo tuzakomeza kugenda tuyatanga ku bantu bababaye bakeneye iyi nkunga bayikwiriye.”

HVP Gatagara

HVP Gatagara

Ku ruhande rw'umuyobozi mukuru w'iki kigo cya HVP Gatagara Fureri Kizito Misago yashimiye byimazeyo umutima w'urukundo no gutanga wa Konka Group.

HVP Gatagara

HVP Gatagara

HVP Gatagara

Abagize Konka group batambaijwe iki kigo. Aha barebaga tumwe mu dusimburangingo twifashishwa.

HVP Gatagara

HVP Gatagara

HVP Gatagara

Umuhanzi Ruremire Phocas nawe nyuma yo kwifatanya na Byumvuhore mu bitaramo 'Umuntu ni nk'undi', yifatanije na Konka group gusura abafite ubumuga i Gatagara

Niyonzima Moise & Selemani N






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukakamanzi marthe9 years ago
    Twese abafite ubumuga Nkonka yadukoze kumutima kandi si ubwambere Gasana Charles imana izamwongerere ubutunzi imukubire inshuro nyinshi,turamukunda byumwihariko.azaduhe uburenganzira bwo kwamamaza Nkonka.Nkonka oyeeeeeeee vive nkokaaaaaaas
  • hey9 years ago
    fr kizito we umugongo waguhetse uragahoraho abo mwareze turakuze nyiribihembo azabihembere
  • murangwa titi9 years ago
    byiza cyane kwibuka abababaye kuko uyu ni umurimo wurukundo imana ibongerere aho mwakuye
  • kalisa papy9 years ago
    konka imana ibahe umugisha mukwibuka bagenzi bacu
  • Semana jmv9 years ago
    Dushimiye Konka group kubwo inkunga baduhaye Imana ibahe umugisha
  • mukafuraha Betty9 years ago
    Njye rwose kubera iyo mpamvu niyemeje kuba umukorerabushake wa KONKA Group!!! Imana isubize aho mwakuye.





Inyarwanda BACKGROUND