Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye Campus) nyuma y’imyaka ine idatora nyampinga, kuri ubu igiye gutora umukobwa uhiga abandi uburanga n’umuco mu gikorwa kigiye gutangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2016.
Nyampinga uzatorwa azasimbura Miss Isimbi Deborah Abiellah umaze imyaka ine yambaye ikamba ry’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR-NUR) kuri ubu wamaze kubaka urugo ndetse akaba yaribarutse imfura ye. Root of culture iyoborwa na Hodal Bizimungu na mugenzi we witwa Nshimiyimana Elie Pathos ni ryo tsinda riri gutegura aya matora ya Miss UR Huye 2016.
Miss UR Huye 2016 umukobwa uhiga abandi uburanga n’ubuhanga, azatorwa hagendewe cyane cyane ku muco nyarwanda kuko abategura iri rushanwa bavuga ko bashaka kuwimakaza muri iyo kaminuza ndetse icyo gikorwa kikazajya gikorwa buri mwaka nyuma y’ubusabe bw’abanyeshuri batandukanye biga muri UR Huye. Iki gikorwa bagikoze kandi mu rwego rwo kongera gushyura imyidagaduro yo mu karere ka Huye no muri Kaminuza by'umwihariko kuko mbere bagitora ba Nyampinga, muri Kaminuza no muri Huye ngo ni yo nkuru iryoshye yabaga irimo kuvugwa cyane bityo bakaba bashaka kugaruka muri ibyo bihe.
Miss Isimbi Deborah agiye gutanga ikamba amaranye imyaka ine
Hodal Bizimungu umuyobozi wa Root of culture itsinda riri gutera amatora ya Miss UR Huye 2016, yabwiye Inyarwanda.com tariki ya 1 Ukuboza 2016 ari bwo kwiyandikisha bizaba bitangiye bikazakorerwa kuri interineti ku rubuga www.misshuyecampus.rw . Akomeza avuga ko bidahindutse Nyampinga uzaba yahize abandi azamenyekana mu mpera za 2016. Yunzemo ko mu mpera z'uyu mwaka bibaye bidakunze, mu ntangiriro za Mutarama muri 2017 ari bwo hazamenyekana Nyampinga mushya uzasimbura Miss Isimbi Abiellah wabaye Miss UNR 2012. Yagize ati:
On online registration (kwiyandikisha) izatangira tariki 1 Ukuboza 2016, 17 Ukuboza 2016 dufite Pre selection abiyandikishije bose tuzakuramo 10 tuzajyana muri Boot camp (mu mwiherero), tukazakora Final ku munsi tutari twamenya gusa ni hagati ya December (Ukuboza) muri 2016 na Mutarama 2017. Ni event izajya iba buri mwaka, ni initiative y’abanyeshuri tuba muri Association yitwa Root of culture. Iyi Event izaba iri based ku muco cyane kuko twasanze (gutora Nyampinga muri Huye) bitagikorwa kandi byaratumaga kaminuza imenyekana cyane bigatuma Entertainment y’i Butare ihora ishyushye turicara tureba uko twagarura umuco wari warazimye.
Hodal Bizimungu yakomeje abwira Inyarwanda ko nyuma yo gutora Nyampinga wa UR Huye Campus bafite indi mishinga itandukanye harimo gutora Nyampinga wa Kaminuza zose za Leta (Miss UR) mu gikorwa bateganya gukora muri Gicurasi 2017. Bafite kandi undi mushinga wo gutora Nyampinga wa Kaminuza zose zo mu Rwanda ushyizemo n’izigenga (Miss Inter-University) mu gikorwa bateganya muri Nzeri 2017 ndetse bakaba bateganya kuzagura iki gikorwa kikajya ku rwego mpuzamahanga, bagatora Nyampinga uhagarariye Kaminuza zose zo mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba mu gikorwa bateganya gukora mu mpera za 2017.
Isimbi Deborah wabaye Miss UNR 2012
Hano ni mu bukwe bwa Miss Isimbi Deborah kuri ubu wamaze no kwibaruka imfura ye
TANGA IGITECYEREZO