Posted: Monday, 2013-01-14
By: Selemani Nizeyimana

Mu biruhuko arimo mu rwamubyaye R Tuty ntiyicaye ubusa



Umuhanzi R-Tuty ukunze gukorera ibikorwa bye bya muzika ku mugabane w'uburayi mu gihugu cy'ububiligi muri iyi minsi arabarizwa i Kigali aho yaje mu biruhuko no kurangiza album ye ya gatatu.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu muhanzi akaba yadutangarije ko kuri ubu amerewe neza mu rwamubyaye akaba atekanye n’umuryango we.

R.Tuty ati:”ni byiza gushakishiriza hirya no hino ariko ukazirikana ko ufite igihugu cyakubyaye kirimo inshuti, abavandimwe n’umuryango, ubu ndumva meze neza cyane natangiye no gutekereze kuri album yanjye ya gatatu.”

Uyu musore wamenyekanye cyane mu ndirimbo Idini y’ifaranga, muri ibi bihe ari i Kigali ntiyicaye ubusa kuko yatangiye gukora zimwe mu ndirimbo zizaba zigize album ye ya gatatu,kuri ubu abifashijwemo na producer Fazzo akaba yamaze gushyira hanze indirimbo Akanini k’umutwe ya mbere kuri iyi album.

Mu kiganiro twagiranye na R.Tuty akaba yadutangarije ko yihaye ameze agera muri atatu yose kugirango akomeze yite kuri iyi album ye arimo akorerwa naba producers batandukanye barimo Lick Lick, Fazzo na Junior, nyuma akazabona gusubira mu bubiligi mu kwezi kwa Werurwe(3), aho atangaza ko azagaruka i Kigali mu biruhuko binini ahita ashinga inzu ye bwite izajya itunganya imiziki ikanayimenyekanisha.

Aha R.Tuty yagize ati:”ndateganya kwigaragariza abanyarwanda mu bikorwa bifatika, mu mpera z’umwaka nkaba nifuza gukora igitaramo gikomeye cyo kumurikira abanyarwanda iyi album ndimo ntegura n’izayibanjirije zitigeze zimurikwa, nkazahita nafungura inzu yanjye itunganya indirimbo izajya imfasha igafasha n’abahanzi bagenzi banjye.”

Kanda hano wumve indirimbo Akanini k'umutwe.

 

R tuty

Selemani Nizeyimana

Add your comment

Your names

Your E-mail

*Terms and Condition applied

13 Comments
akneni | Monday, 2013-02-18
uwo uvuze yirira iraha we byaramunaniye kurya iraha rye ariko abantu barushywa nu mutwaro batikoreye ....muzumirwa umuziki arawuzi rwose kandi ntagendera murayo matiku na macakubiri yanyu tuty turakwemera big up musaza
BUGEMBE | Monday, 2013-02-18
abeshye iki ko ishyari nu rwangano rwa banyarwanda aribyo byoretse imbaga nonse tuty s umuhanzi ntakoresha se ibitaramo ntabwo se ari ikigali ushatse kuvuga ko abeshye abanyarwanda ushatse kuvuga iki wamunyamatiku weeeee puuuuu
kv | Tuesday, 2013-02-05
hahhhhh mbega ngo umuntu arabesha abanyarwanda hahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh umuntu wabyanditse ntumuswa nawe tu ubesha ntabaza
  | Tuesday, 2013-02-05
ariko mwanga ko umuntu yirira ubuzima cyakora umuntu wandika ange abanza abaze tu \n kuko kwandika ibyo utazi ntubuswo tu
  | Tuesday, 2013-02-05
ariko mwagiye mwiha akabanga wana courage wangu buriya ntuza tuzahuri lieges umereze cd naho abantu batuzwe cpas chomage nabanyeshari tu
rwamuka | Tuesday, 2013-01-15
reka ahubwo bibarye kuko mwihishe aho mu mbeho mutunzwe na cpas na chomage mukaba mugiye kwicwa na za biere za ba birigi mwarabuze itike ibagarura iwanyu
cent | Tuesday, 2013-01-15
hhhhhhhh birumvikana ko utamukunda kandi ufite itiku ryinshi ugiye kumirwa naho izo za capasi na chomage ..... wowe utabiriho hirwa
Mamy | Tuesday, 2013-01-15
aho uribeshye cyane kuko uyu muhanzi afite ejo hazaza heza\nhhhhh shaka indirimbo ze uzumve uve mu matiku na mashyari
charles | Tuesday, 2013-01-15
hahahahahahahahaah ahwiiiii nigihe cyose maze mububirigi koko kdi ko ntakirori kinshika uyu nkaba ntamuzi yebabawe pole sana..
ora | Tuesday, 2013-01-15
ahaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! iryo ni isebanya buhanga turyirinde kabisa kuko indirimbo ze ngewe narazumvishe numusore ufite ejo hazaza R tuty komeza utsinde in 2013
alalin | Monday, 2013-01-14
hahaha sha abategera ibwami mubeshya byishi kweli? uyu tuty umuziki akora hano belgique nuwuhe ko ariho mba? ese umuntu azajya ava i buraya aze abifatire maze namwe mubyemere? ese mbere yo kwandika umuntu mwagiyee mubanza guperereza? icyo nababwira nuko uwo muziki avuga akora hano mububigi ari amafuti ikindi nuko utanamutunga, ahubwo aje aho kubera guhunga ubukonje bumeze nabi..ikindi azagaruke yirire ka capasi cg chomage kuko akaziko karamunaniye kuko numusongarere