Pochettino akomeje gukurikirana Guardiola naho Stoke City inota rya 3 yarikuye muri Manchester United-AMAFOTO

Imikino - 02/10/2016 7:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Pochettino akomeje gukurikirana Guardiola naho Stoke City inota rya 3 yarikuye muri Manchester United-AMAFOTO

Ikipe ya Tottenham Hotspur itesheje Manchester City amanota atatu imbumbe nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi (7) wa shampiyona wakinirwaga i White Hartlane kuri sitade ya Tottenham.

Igitego cya Tottenham cyabonetse nyuma yaho Alexandar Kolarov myugariro wa Manchester City yari amaze kwitsinda igitego ku munota wa cyenda (9’) w’umukino.Igitego cya kabiri cya Spurs cyabonetse ku gitego na Delle Ali ku munita wa 37’ w’umukino.

Tottenham's rampant early start reaped instant rewards as Aleksandar Kolarov put the ball into his own net early on

Kolarov amaze kwitsinda igitego yabuze uko agira

Bravo was regularly jeered whenever he was in possession and could do nothing to stop Alli's effort from going in

Delle Ali atsinda igitego cya kabiri cya Spurs

Nta zindi mpoinduka zabayeho ku bijyanye n’ibijya mu izamu kugeza ku munota wa 65’ aho byashobokaga ko byabaho ariko Erick Lamela wa Spurs yahushije penaliti yari kubyara igitego cya gatatu cy’iyi kipe ya Mauricio Pochettino.

Uyu mutoza yongeye gusubiramo amateka aheruka mu  2009 ubwo yatsindaga Pep Guardiola mu mukino wa shampiyona ya Esipanye.Icyo gihe FC Barcelona yatozwaga na Guardiola yari imaze imikino itandatu idatsindwa ariko iraza itsindwa na Espagnol Barcelona yatozwaga na Pochettino.Muri icyo gihe kandi imyaka 27 yari ishize Espagnol itaratsinda FC Barcelona ku kibuga cyayo ariko uyu mutoza akuraho ako gahigo ari nabyo bikomeza umukino wose wabahuza.

Undi mukino wabanje kuba, ikipe ya Stoke City yiziritse kuri Manchester United iyikuraho inota rimwe nyuma yaho amakipe yombi agwiriye miswi akanganya igitego 1-1 mu mukino waberaga i Old Trafford.

Manchester United niyo yafunguye amazamu ku munota wa 69’ ku mbaraga za Anthony Martial, igitego cyaje kwishyura na Joe Allen wa Stoke City ku munota wa 82’ w’umukino.

Mu mikino itandatu Stoke City yari imaze gukina yari ifitemo umusaruro w’amanota abiri (2) gusa imaze kunganya na Manchester United yahise igira amanota atatu (3) ayicarika ku mwanya wa 19 n’umwenda w’ibitego 11.

Dore uko imikino y’umunsi wa karindwi yarangiye:

Kuwa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2016

*Everton 1-1  Crystal Palace

Kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2016

*Swansea City 1-2 Liverpool

*Hull City  0-2 Chelsea FC

*West Ham United 1-1Middlesbrough  

*Sunderland 1-1 West Bromwich Albion

*Watford 2-2 AFC Bournemouth

Ku Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016

*Manchester United 1-1 Stoke City

*Tottenham 2-0 Manchester City

*Leicester City 0-0 Southampton

*Burnley 0-1 Arsenal

 The England international capped off an excellent team move with an exquisite finish to give Claudio Bravo no chance 

Ishoti rya Delle Ali ryatanze igitego cya kabiri

England midfielder Dele Alli (left) celebrates putting Tottenham 2-0 up against league leaders Manchester City

Delle Ali na lamela bishimira igitego cya kabiri

A youthful, vibrant Tottenham were fully deserving of the three points and could have added to the scoreline

Abakinnyi ba Tottenham Hotspurs bishimira intsinzi

Spurs could have gone even further in front after being awarded a penalty but Erik Lamela's spot kick was saved by Bravo

Erick Lamela wa Spurs yateye penaliti, Claudio Bravo umuzamu wa Manchester City awukuramo

Mauricio Pochettino's men were breathless at White Hart Lane and the Argentine clearly liked what he saw from his side

Mauricio Pochettino umutoza wa Spurs yongeye gutsinda Guardiola nyuma y'imyaka irindwi amukoreyeho amateka 

Pep Guardiola was not so happy and the display from City will give him a lot of food for thought

Pep Guardiola umutoza wa Machseter City yari yumiwe 

Things almost went from bad to worse for City when Fernandinho conceded a penalty for a foul on Alli

Ubwo Fernandinho yakoreraga ikosa Lamella mbere yo guhusha penaliti

Lamela stepped up after rowing with Son Heung-Min but saw his spot kick saved by the under-fire Bravo

Claudio Bravo akuramo penaliti yatewe na Lamela ku munota wa 65'

The Argentine (right) and South Korean deliberated over who should take the spot kick

K.Son yashatse kuyitera ariko Lamella amwigizayo

Raheem Sterling could not inspire his team-mates to victory as they came undone at White Hart Lane

Raheem Sterling ahabwa ikarita y'umuhondo ku munota wa 56'

City pressed fervently for an equaliser but Hugo Lloris (left) was in no mood to give up his clean sheet

Kun Aguero yahigaga igitego ariko Hugo  Lloris ntiyamworohera

City were consistently giving away possession and were outrun and outclassed by a rampant Tottenham

Ubwugarizi bwa Manchester City bwari bufite akazi katoroshye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...