Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1870: Umunsi wa Noheli wagizwe umunsi w’ikiruhuko rusange muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
1889: Umujyi wa Bangui warashinzwe, ushingwa n’abafaransa Albert Dolisie na Alfred Uzac mu cyari Kongo-mfaransa, kuri ubu ukaba ari umurwa mukuru w’igihugu cya Centrafurika.
1960: Igihugu cya Somalia cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bwongereza, kikaba cyaritwaga Somaliland.
1960: Igihugu cya Madagascar cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bufaransa.
1967: Karol Wojtyła waje kuba Papa Yohani Paul wa 2 yagize Papa Paul VI.
Abantu bavutse uyu munsi:
1922: Eleanor Parker, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.
1955: Gedde Watanabe, umukinnyi wa filimw w’umunyamerika ukomoka mu Buyapani nibwo yavutse.
1968: Paolo Maldini, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.
1970: Adam Ndlovu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Zimbabwe nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2012.
1970: Chris O'Donnell, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.
1972: Garou, umuririmbyi w’umunyakanada nibwo yavutse.
1979: Ryan Tedder, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akanazitunganya w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya OneRepublic nibwo yavutse.
1980: Sinik, umuraperi w’umufaransa nibwo yavutse.
1981: Paolo Cannavaro, umukinnyi wa filime w’umutaliyani nibwo yavutse.
1983: Felipe Melo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.
1985: Arjun Kapoor, umukinnyi wa filime w’umuhinde nibwo yavutse.
1986: Xisco, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Espagne nibwo yavutse.
1987: Samir Nasri, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.
1993: Ariana Grande Butera, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1810: Joseph-Michel Montgolfier,umuvumbuzi w’umufaransa, akaba umwe mu bavumbuye ibipirizo biguruka mu kirere bizwi nka hot air balloon yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.
1943: Karl Landsteiner, umuhanga mu by’ubuzima akaba n’umuganga w’umunya-Autriche akaba ariwe wavumbuye ibyiciro by’amaraso, akaba yaranavumbuye agakoko gatera imbasa akabiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yaratabarutse, ku myaka 68 nibwo yavutse.
1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.
2003: Marc-Vivien Foé, umukinnyi w’umupira w’umunyakameruni yitabye Imana, ku myaka 28 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kuwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku isi.
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana no kwita ku bantu bahuye n’iyica rubozo.