Zuba Ray yagaragaje iteramakofe nk'umukino umufasha kwiyubaka

Imyidagaduro - 2026-11-14 17:39
Sangiza:

Umwanditsi:

Zuba Ray yagaragaje iteramakofe nk'umukino umufasha kwiyubaka

Umuhanzi Zuba Ray yatangaje ko umukino w’iteramakofe (Boxing) ari umwe mu mikino yitabira mu buzima busanzwe, aho awukoresha mu myitozo imufasha kuruhura umubiri, gutuza no kwikuramo uburakari iyo hari ibimubangamiye.

Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo kwifashisha amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Okay’ agaragaza umuntu wahuye n’ibibazo mu rukundo, agashaka uburyo yabasha kwikura muri uwo mubabaro no kongera kubaho yishimye.

Mu gusobanura igitekerezo cyari kigamijwe muri ayo mashusho, Zuba Ray yavuze ko yishyize mu mwanya w’umuntu ufite ibikomere byo mu rukundo, ariko aho kugira ngo yiturize mu gahinda, agahitamo gukora imyitozo y’iteramakofe nk’uburyo bwo kugabanya uburakari no kongera kwiyakira.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Zuba Ray yavuze ko kuri we kumenya umukino w’iteramakofe ari ingenzi, kuko ushobora no kuba uburyo umuntu akoresha mu guhangana n’uburakari aho kubugaragariza abandi.

Yagize ati: “Njyewe buriya nzi kurwana. Urugero, hari umuntu urakara akajya muri ‘Gym’ bigashira. Iriya ndirimbo rero irimo uburakari bwinshi, ushobora gukina ‘Box’ bigatuma utuza.”

Yakomeje asobanura ko atari ubwa mbere akoresha imyitozo ngororamubiri mu gihe afite uburakari cyangwa ibindi bimubangamiye. Yavuze ko kujya muri siporo bimufasha gutuza no kongera kwisanga.

Ati: “Hari igihe ndakara nkajya muri ‘Gym’ kandi bigashira, ku buryo iyo mbyutse mba numva bimeze neza.”

Zuba Ray yashimangiye ko gukina iteramakofe atabikora kubera amashusho y’indirimbo gusa, ahubwo ko ari umukino amaze igihe akora mu buzima busanzwe.

Yavuze ko amaze umwaka n’amezi make akora uyu mukino, nubwo atari ngombwa ko ibyo akora byose biba bigamije kwitegura kujya mu marushanwa.

Ati: “Mu buzima busanzwe nkina ‘Box’, atari ukuvuga ngo ndajya kurwana n’abantu, ariko maze umwaka n’amezi macye ari wo mukino nkina. Ariko ni mu rwego rwo kwirinda, ntawamenya, uzanyinisha azumirwa. Kumenya kwirwana biba bikenewe.”

Ibi bigaragaza ko kuri uyu muhanzikazi, iteramakofe ritagarukira ku kuba umukino ukorerwa mu rwego rwo guhatana gusa, ahubwo ko anabona ko ari imyitozo imufasha kugira ubuzima bwiza no kwiyubaka.

Iteramakofe ni umukino njyarugamba aho abakinnyi bahangana bakoresheje amaboko bambaye uturindantoki twabugenewe, bagakurikiza amategeko agenga uyu mukino. Ukorwa mu byiciro bitandukanye by'ibiro by'abakinnyi, hagamijwe kubahiriza uburinganire mu bahatana.

Uyu mukino usaba imyitozo ihoraho, kwihangana, kwihuta, kugenzura umubiri no gutekereza vuba kugira ngo umukinnyi abashe kwirinda ibitero by'uwo bahanganye no kubona uburyo bwo kumusubiza.

Usibye kuba ari umukino ukeneye imbaraga z'umubiri, imyitozo y'iteramakofe ishobora no gufasha abantu mu buzima bwa buri munsi. Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru cy'ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe, American Journal of Lifestyle Medicine, bugaragaza ko imyitozo y'iteramakofe idasaba guhangana n'undi muntu ishobora gufasha mu kugabanya umunaniro wo mu mutwe, umujinya n'amaganya, ndetse no kongera icyizere umuntu yifitiye.

Ibi kandi bihura n'ibyo inzobere mu buzima zigaragaza ku myitozo y'uyu mukino, aho ishobora gufasha mu kongera imbaraga z'imikaya, kuringaniza umubiri, kwihuta no kongera ubushobozi bw'umutima n'ibihaha.

Ni yo mpamvu imyitozo y'iteramakofe ishobora kuba uburyo bwiza bwo gukoresha imbaraga z'umubiri mu gihe umuntu ashaka kuruhuka mu mutwe, nubwo itagomba gufatwa nk'igisubizo cyonyine ku bibazo by'amarangamutima cyangwa uburakari.

Zuba Ray, amazina ye nyakuri akaba ari Soleil Uwase Irahari, ni umuhanzikazi nyarwanda ukora injyana zirimo R&B na Afropop. Yize umuziki mu Ishuri ry'Umuziki rya Nyundo, aho impano ye yatumye yitabwaho n'inzu ifasha abahanzi ya Kina Music.

Yamenyekanye ku mugaragaro muri Nzeri 2024, ubwo Kina Music yatangazaga ko yamusinyishije, ahita atangira urugendo rwe mu muziki w'umwuga ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Igisabo’, yakozwe na Ishimwe Clement.

Kuva icyo gihe, yakomeje gukora umuziki no kwagura urutonde rw'ibihangano bye. Mu ndirimbo ze harimo ‘Everyday’ yakoranye na Nel Ngabo, ‘Utuntu’, ‘Ese Warikiniraga (Remix)’ na ‘Ikirezi’ yakoranye na King James. Yanashyize hanze indirimbo ‘Basara’ mu 2026.

Mu myaka ibiri amaze mu muziki, Zuba Ray yakomeje kugaragaza ubushake bwo kwagura impano ye no kugerageza uburyo bushya bwo kugeza ibihangano bye ku bakunzi b'umuziki.

Kuri iyi nshuro, kuba agaragaje iteramakofe nk'umukino akunda, akanavuga ko rimufasha guhangana n'uburakari, byongeye kugaragaza urundi ruhande rw'ubuzima bwe rutari urwo abakunzi be basanzwe babona mu muziki.


Zuba Ray yahishuye ko amaze umwaka urenga akina iteramakofe, umukino avuga ko umufasha gutuza no kwikuramo uburakari iyo hari ibimubangamiye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ZUBA RAY




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...