Zion Mukasa yateguje filime ‘Remnants’ yakinnyemo abarimo Mpazimpaka Jones Kennedy

Imyidagaduro - 25/09/2026 2:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Zion Mukasa yateguje filime ‘Remnants’ yakinnyemo abarimo Mpazimpaka Jones Kennedy

Umwanditsi, umukinnyi ndetse n’umuyobozi wa filime, Zion Sulaiman Mukasa Matovu yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze filime ye nshya yise “Remnants”, igaragaramo umukinnyi w’umunyarwanda Mpazimpaka Jones Kennedy.


Iyi filime nshya yakozwe na A Zion Films Company, yanditswe ikanayoborwa na Zion Mukasa, ikaba igaruka ku kamaro ko kubika amateka, ‘kwibuka abacu’ no gusigasira inkuru z’ibisekuru kugira ngo zitazimira uko imyaka ishira.

“Remnants”, bisobanuye ibisigisigi cyangwa ibisigara, yubakiye ku nkuru y’umukobwa ushaka gusana ifoto imwe rukumbi afite ya sekuru, umuntu atigeze agira amahirwe yo kumenya.

Mu rugendo rwo gushaka gusubiza iyo foto ubuzima, uyu mukobwa asanga atari isura ya sekuru gusa ashaka kumenya. Ahubwo atangira gushakisha inkuru, amateka n’urwibutso by’uwo muntu, bityo amenye byinshi ku muryango we n’ibyo igisekuru cyabanje cyasigiye abazakurikira.

Iyi filime yibanda ku kibazo cy’uko abantu bashobora gukomeza kubaho mu nkuru n’urwibutso rw’abazabakomokaho, ariko bikaba bisaba ko hari abahitamo kubika no kugeza kuri abo bazaza inkuru z’abababanjirije.

Muri “Remnants” harimo Mpazimpaka Jones Kennedy, mu gihe Dorcas Irakoze azaba agaragaye muri filime bwa mbere.

Ubutumwa bw’iyi filime bushingiye ku gitekerezo cy’uko hari igihe hazagera igisekuru kitigeze kibona, kitigeze cyumva ndetse kitigeze kimenya abantu n’ibyabaye mu gihe cyabanje.

Umusogongero wa mbere w’iyi filime “Remnants” washyizwe hanze kuri uyu wa 25 Nzeri 2026, mu gihe iyi filime ikomeje gutegurirwa kujya ku isoko.

Zion Mukasa Matovu si ubwa mbere akora ku nkuru zifitanye isano n’amateka n’umuco nyarwanda.

Mu ntangiriro za Werurwe 2026, herekanywe bwa mbere filime mbarankuru ye yise “Umuganda”, yagarukaga ku nkomoko n’akamaro k’umuco w’Abanyarwanda wo kwishyira hamwe no gukorera hamwe mu bikorwa bigamije kubaka no guteza imbere Igihugu.

Mbere yaho kandi yari yarakoze indi filime mbarankuru yise “Beyond The Genocide”, yakozwe mu Rwanda ndetse iza gutoranywa mu maserukiramuco mpuzamahanga atandukanye.

Kuri iyi nshuro, Zion Mukasa Matovu yahisemo gukoresha filime ishingiye ku nkuru mpimbano kugira ngo akomeze gutanga ubutumwa ku kamaro ko kwibuka, kubika amateka no kugeza ku bisekuru bizaza ibyo ab’ubu n’abababanjirije basize.


Zion Sulaiman Mukasa Matovu ari gutegura filime nshya yise “Remnants”, igaragaramo Mpazimpaka Jones Kennedy


“Remnants” ni filime ivuga ku mukobwa ushaka gusana ifoto imwe rukumbi afite ya sekuru atigeze agira amahirwe yo kumenya, bikamugeza ku rugendo rwo gushakisha amateka n’inkuru by’umuryango we


Zion Mukasa yavuze ko “Remnants” ishingiye ku gitekerezo cyo kubika urwibutso n’amateka kugira ngo ibyo igisekuru cyabanje cyanyuzemo bitazimira ku bazagikurikiraho


Iyi filime igaragaramo umukinnyi w’umunyarwanda Mpazimpaka Jonas Kennedy wamamaye muri filime zinyuranye

'Trailer' ya mbere ya “Remnants”, filime yanditswe ikanayoborwa na Zion Mukasa, yashyizwe hanze ku wa 25 Nzeri 2026, mu gihe hategerejwe ko iyi filime ijya ku isoko


Mbere ya “Remnants”, Zion Mukasa yari yakoze filime mbarankuru “Umuganda” yerekanwe bwa mbere muri Werurwe 2026, ndetse anazwi kuri “Beyond The Genocide” yakozwe mu Rwanda igatoranywa mu maserukiramuco mpuzamahanga



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...