Zelensky yanenze Trump wavuze ko Putin ari inshuti ye

Hanze - 2026-11-21 10:17
Sangiza:
Zelensky yanenze Trump wavuze ko Putin ari inshuti ye

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yagaragaje ko atishimiye amagambo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wavuze ko afitanye ubucuti na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, igihugu kimaze igihe kigaba ibitero kuri Ukraine.

Ku wa 19 Ugushyingo 2026, ubwo Trump yari mu Bushinwa, aho yari yahuye na Putin na Perezida Xi Jinping, yavuze ko amaze imyaka myinshi afitanye umubano mwiza na Perezida w’u Burusiya.

Mu kiganiro yagiranye na CNN, Zelensky yavuze ko Trump afite uburenganzira bwo kwita Putin uko abyifuza, ariko ashimangira ko ku Banyaukraine we ari umwanzi bitewe n’ibikorwa by’ingabo ze.

Ati “Kuri twe ni umwanzi, kuri twe ni umwicanyi.”

Yakomeje agaragaza ko atari Abanya-Ukraine gusa babona Putin muri ubwo buryo, kuko ibikorwa by’ingabo z’u Burusiya bikomeje guhitana ubuzima bw’abasivili.

Ati “Ntekereza ko no ku bantu benshi ku Isi ari umwicanyi, kuko yica abantu buri manywa na nijoro.”

Zelensky yavuze ko amagambo ya Trump ashobora gutuma Putin adashyirwaho igitutu gihagije kugira ngo ahagarike intambara imaze igihe ihanganishije ibihugu byombi.

Ibi yabivuze nyuma y’ibitero bikomeye u Burusiya bwagabye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, ku wa Gatanu, bigahitana nibura abantu icyenda. Ibyo bitero byibasiye ibiraro n’ahagarara gari ya moshi.

Zelensky yavuze ko ibyo bitero ari byo bikomeye u Burusiya bwagabye kuri Ukraine muri uyu mwaka, aho bwakoresheje misile 110 n’indege zitagira abapilote zirenga 400.

Ku ruhande rwe, Trump yabwiye abanyamakuru ko Putin ashaka ko intambara irangira, agaragaza ko kuba amenyana n’abayobozi bombi bishobora kugira uruhare mu gushaka igisubizo.

Ati “Bombi [Zelensky na Putin] barashaka ko irangira kandi kuba mfitanye umubano na bo ni ikintu cyiza cyane.”

Trump yongeye kuvuga ko Putin ari inshuti ye, ariko ntiyagira icyo atangaza ku kuba ubucuti bafitanye ari na bwo bugaragaza umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya.

Mu gihe intambara ikomeje, Pologne na yo yatangaje ko misile bikekwa ko ari iy’u Burusiya yinjiye mu kirere cyayo. Ibi byafashwe nk’ubushotoranyi, bituma Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi n’Amerika mu bya Gisirikare (NATO) wohereza indege z’intambara.

U Burusiya ntibwari bwagira icyo butangaza ku birego bya Pologne.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...