Wizkid, Tems na Asake mu bahataniye ibihembo bya Grammy 2027

Imyidagaduro - 2026-11-16 16:52
Share:

Umwanditsi:

Wizkid, Tems na Asake mu bahataniye ibihembo bya Grammy 2027

Abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Wizkid, Tems, Asake, Ayra Starr na Angélique Kidjo bagaragaye mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2027 mu cyiciro cya Best African Music Performance, gihuriza hamwe ibikorwa by’indirimbo zigaragaza ubuhanga bw’abahanzi bo kuri uyu mugabane.

Ibi bihembo bikomeje kuba urubuga rukomeye rwo kumenyekanisha umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ko injyana nka Afrobeats, Afro Roots n’izindi zikomeje gukundwa mu bice bitandukanye by’Isi.

Mu rutonde rw’abahatanira igihembo cya Best African Music Performance hagaragaramo indirimbo eshanu, zirimo izakozwe n’abahanzi bakomeye muri Nigeria, Ghana na Benin.

Indirimbo ya mbere ni “Gratitude” ya Asake, umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bamaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Afrobeats. Uyu muhanzi yongeye kugaragaza ko ari mu bahagaze neza muri iyi njyana, nyuma y’ibikorwa bitandukanye byamuhesheje izina ku rwego mpuzamahanga.

Hari kandi “Aye Kan (Are You Coming Back?)”, yahuje Angélique Kidjo ukomoka muri Benin na Ayra Starr wo muri Nigeria. Ni ubufatanye bwahuje Angélique Kidjo, umaze imyaka myinshi mu muziki, na Ayra Starr uri mu bahanzi b’abagore bakomeje kuzamuka muri Afurika.

Ghana ihagarariwe na “No Tradition, No Africa”, indirimbo yahuje King Ayisoba na Rocky Dawuni. Aba bahanzi bazwiho kugaragaza umwihariko w’umuco nyafurika binyuze mu muziki, bakibanda ku njyana n’ibikoresho gakondo.

Undi muhanzi ugaragara muri iki cyiciro ni Tems wo muri Nigeria, wahatanye ku ndirimbo ye “Big Daddy”. Tems ni umwe mu bahanzikazi nyafurika bamaze kugera ku rwego rwo gukorana n’abahanzi bakomeye ku Isi no guhabwa ibihembo bikomeye.

Urutonde rwusozwa na “Jogodo”, indirimbo yahuje Wizkid na Asake, abahanzi babiri bakomeye muri Nigeria. Aba bombi bazwiho kugira uruhare mu gukomeza gukundisha isi injyana ya Afrobeats, binyuze mu ndirimbo zabo zikomeje kumvwa n’abatari bake.

Nigeria ni yo ifite abahanzi benshi muri iki cyiciro, kuko ihagarariwe na Asake, Ayra Starr, Tems na Wizkid. Ghana ihagarariwe na King Ayisoba na Rocky Dawuni, mu gihe Benin ihagarariwe na Angélique Kidjo.

Icyiciro cya Best African Music Performance cyatangiye gutangwa muri Grammy Awards mu 2024, hagamijwe kurushaho kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi bo muri Afurika no guha agaciro umwihariko w’umuziki w’uyu mugabane.

Ibihembo bya Grammy Awards 2027 biteganyijwe ku wa 7 Gashyantare 2027, mu birori bizabera muri Crypto.com Arena i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi birori bizanyuzwa kuri ABC, Disney+ na Hulu, aho abakunzi b’umuziki bazamenya abegukanye ibihembo mu byiciro bitandukanye.


Asake ahataniye Grammy 2027 mu ndirimbo “Gratitude” na “Jogodo”


Wizkid ahataniye Grammy 2027 mu ndirimbo “Jogodo”


Tems ahataniye Grammy 2027 mu ndirimbo “Big Daddy”


Ayra Starr ahataniye Grammy 2027 mu ndirimbo “Aye Kan”

Angélique Kidjo ahataniye Grammy 2027 mu ndirimbo “Aye Kan”

King Ayisoba ahagarariye umuco wa Ghana mu ndirimbo “No Tradition, No Africa”

Rocky Dawuni ahataniye Grammy 2027 mu ndirimbo “No Tradition, No Africa”



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...