Nk’uko
ikinyamakuru TMZ cyabitangaje ku wa 17 Ugushyingo 2026, gishingiye ku nyandiko
z’ikirego, Salaam avuga ko Smith yamukozeho ku myanya ndangagitsina, bikamara
amasegonda agera ku 10.
Salaam
avuga ko ibi byabaye ubwo bari bitabiriye ibirori byizihizaga gusohoka kwa
filime Aladdin, yakinnyemo na Will Smith.
Mu kirego
cye, avuga ko mbere y’uko ibi biba yari ari gufata amashusho ari kumwe na
Smith, maze uyu mukinnyi akavuga amagambo atangaje ku mubiri we, birimo kuvuga
ko amabere ye yasaga neza, abengerana.
Akomeza
avuga ko Smith yanakoze amajwi yamuteraga ipfunwe, bituma ava aho bari bari
ajya guhagarara wenyine mu mfuruka y’aho ibirori byaberaga.
Salaam avuga ko Smith yaje kumwegera, akamukorakora ku myanya ndangagitsina ariko atinjije intoki mu myenda, akabikora mu gihe cy’amasegonda agera ku 10. Avuga ko yahise amusunika, anamugaragariza ko atabyishimiye.
Uyu wahoze ari inshuti ya Smith avuga ko nyuma yaho yamusabye imbabazi, ariko nyuma akongera kumwegera ari kumwe n’umugore we, Jada Pinkett Smith.

Salaam
avuga ko Smith yongeye kumusaba imbabazi, akamubwira ko yari yanyoye inzoga,
ndetse amusaba kutagira uwo abwira ibyabaye kuko abantu bashobora gutekereza ko
ari umutinganyi, bikaba byakwangiza umwuga we.
Mu kirego
cye, Salaam avuga ko yumvise afite ipfunwe, asuzuguritse ndetse
anahangayikishijwe n’ingaruka ibyo byari kugira ku buzima bwe. Yongeraho ko
yabwiye Smith ko atazamubabarira, ariko ko azagerageza kwirengagiza ibyabaye.
Bilaal
Salaam yari inshuti ya hafi ya Will Smith kuva kera, ndetse akaba yarigeze
kumubera umufasha bwite (personal assistant) mu bikorwa bye
bitandukanye.
Bombi bari
bafitanye umubano w’ubucuti no mu kazi, aho Salaam yari umwe mu bantu bari hafi
y’uyu mukinnyi wa filime. Icyakora, umubano wabo waje kuzamo amakimbirane,
nyuma y’uko Salaam atangiye gutangaza ibirego n’amakuru arebana n’ubuzima bwite
bw’umuryango wa Smith.
Umunyamategeko wa Will Smith yahakanye yivuye inyuma ibirego bya Salaam, avuga ko ari ibinyoma kandi ko ibyo aregwa bitigeze bibaho.

Mu magambo
yatangarije TMZ, yagize ati: “Iki kirego ni ikinyoma. Nta na rimwe byigeze
biba.”
Yakomeje
avuga ko Salaam amaze imyaka atangaza ibirego bitandukanye kandi bikomeye ku
mukiriya we no ku muryango we, avuga ko byagiye bikagaragazwa ko ari ibinyoma.
Yagize
ati: “Yabikoze inshuro nyinshi, buri kirego gishya kikaza kirimo ibirego
bikomeye kurushaho kandi byose ari ibinyoma. Tuzakomeza guhangana n’ibyo
binyoma mu nkiko.”
Iki kirego gishya kije gikurikira urundi rubanza Bilaal Salaam afitanye na Jada Pinkett Smith, umugore wa Will Smith, aho amusaba indishyi za miliyoni eshatu z’amadolari ya Amerika.

Muri urwo
rubanza, Salaam avuga ko Jada yamukanze kandi akamushyiraho iterabwoba. Ibyo
birego bifitanye isano n’amakimbirane yakurikiye ikibazo cya Will Smith
n’umunyarwenya Chris Rock mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars muri 2022.
Jada
Pinkett Smith yahakanye ibyo aregwa, ndetse anyuza mu banyamategeko be ubusabe
bwo gutesha agaciro bimwe mu birego byatanzwe na Salaam.
Icyakora,
ikirego gishya arega Will Smith gitandukanye n’icyo arega umugore we, kuko buri
kimwe gifite ibyo gishingiyeho.
Kugeza
ubu, Will Smith yahakanye ibirego bya Salaam, kandi nta mwanzuro w’urukiko ku
kuri kwabyo wari watangazwa.
