Wayne Rooney na Luis Nani mu nzira ijya muri Paris Saint Germain umwaka utaha

Imikino - 17/04/2013 8:44 AM
Share:
Wayne Rooney na Luis Nani mu nzira ijya muri Paris Saint Germain umwaka utaha

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun, avuga ko ikipe ya Paris Saint Germain ngo yaba ifite icyizere cyo kugura abakinnyi babiri bakinira Manchester United barimo Wayne Rooney na Luis Nani.

Nk’uko bitangazwa n’uwahoze ari umujyanama mu bya siporo mu ikipe ya Paris Saint Germain, Michel Moulin aremeza ko rutahizamu Wayne Rooney byarangiye azaba ari umukinnyi wa PSG umwaka utaha.

Michel Moulin ubusanzwe akaba ari umwe mu bantu bubashywe dore ko ari n’umuyobozi w’ikinyamakuru 10 Sport yakomeje avuga ko afite amakuru yizewe neza yemeza ko Rooney azaba abarizwa muri shampiyona y’ubufaransa umwaka utaha.

rooney

Bikaba biteganyijwe ko Rooney usigajwe imyaka ibiri gusa ku masezerano afitanye na Manchester na Manchester United azagurwa akayabo k’amafaranga miliyoni 25 z’amapawundi.

Ikipe ya Paris Saint Germain kandi ikaba yifuza kongeraho andi mafaranga akazana na mugenzi we Luis Nani umaze igihe atamerewe neza muri Manchester United dore ko imikino yakinnye uyu mwaka ibarirwa ku ntoki.

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma Rooney na Nani bashobora kuva muri Manchester United ikipe ya Paris Saint Germain imaze kubaka izina ryo kugura abakinnyi bakomeye ku mugabane w’Ubulayi ndetse kwitwara neza kwayo mu mikino ya Champions league aho yagarukiye muri ¼ isezerewe na Barcelone bigoranye. Muri make ntago baba basubiye inyuma.

Nyuma y’ibi kandi umuherwe uyobora Paris Saint Germain yashyize Wayne Rooney ku mwanya wa mbere mu bakinnyi ashaka kugura umwaka utaha.

Tubibutse Wayne Rooney hamwe na Nani bakomeje kuvugwa ko bashobora kwigendara nyuma yo kwerekwa n’umutoza ko batakiri kamara aho yagiye abicaza ku mikino  ikomeye ndetse akaba yatangiye gushaka undi rutahizamu.

Rutaganda Ponny


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...