Uyu mukinnyi yabigarutseho nyuma yo gutsinda ibitego
bibiri mu mukino Brazil yatsinzwemo n’u Buyapani ku wa Gatandatu, tariki ya 14
Ugushyingo 2026, agaragaza ko nubwo atari mu bihe byiza muri Real Madrid,
agifite ubushake bwo kongera kwigaragaza ku rwego rwo hejuru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Vinicius yavuze ko yumva
ari we ugomba gufata iya mbere mu gufasha Brazil, cyane ko ari umwe mu bakinnyi
bafite ubunararibonye n’ubushobozi bwo guhindura umukino.
Yagize ati: “Inshingano zikomeye ziri kuri njye
kurusha abandi kuko mfite ubunararibonye bwinshi, kandi ndi umwe mu bakinnyi
beza ku Isi.”
Yavuze icyatumye agira intangiriro z’umwaka
w’imikino utari mwiza
Vinicius yasobanuye ko nyuma y’Igikombe cy’Isi,
atigeze akora imyitozo myinshi nk’uko yari asanzwe abigenza mu myaka yashize,
bitewe n’uko gutsindwa hakiri kare byamugizeho ingaruka zikomeye.
Yavuze ko kuba Brazil yarasezerewe mbere y’igihe byari
ibintu bitari byitezwe, bituma amarana umwanya n’umuryango we, araruhuka ndetse
akishimira ubuzima.
Ati: “Ntabwo navuga ko nakoze imyitozo myinshi
kurushaho nyuma y’Igikombe cy’Isi kuko ingaruka z’iri rushanwa ziba zikomeye ku
Banyabrazil bose. Gusezererwa hakiri kare ni ibintu tutari twiteze.
Ni yo mpamvu nakoresheje ikiruhuko mu kwishimisha,
kuruhuka, gutuza no kumarana igihe n’umuryango wanjye. Naje gukora imyitozo
mike ugereranyije n’iyo nakoraga mu myaka yashize.”
Uyu mukinnyi yemeye ko ibyo bishobora kuba byaragize
uruhare mu gutangira nabi umwaka w’imikino, ariko anagaragaza ko ibibazo
by’amasezerano mashya muri Real Madrid byamwongereye igitutu.
Yagize ati: “Ibyo bishobora kuba byaragize ingaruka ku
ntangiriro yanjye y’uyu mwaka w’imikino. Ikindi, ku bijyanye no kongera
amasezerano, mu mpeshyi ishize hari amakipe menshi yanyifuzaga, kandi nanone
hari ibibazo byari muri Real Madrid. Numvaga naremerewe cyane. Ariko umwaka
w’imikino uracyari muremure.”
Yashimiye Ancelotti wamugize umukinnyi
ukomeye
Vinicius kandi yagarutse ku ruhare rukomeye Carlo
Ancelotti yagize mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, avuga ko uyu mutoza
w’Umutaliyani yahinduye amateka ye muri Real Madrid no mu mupira w’amaguru muri
rusange.
Yagize ati: “Yahinduye amateka yanjye muri Real Madrid
no mu mupira w’amaguru.”
Vinicius yavuze ko yashimishijwe no kumenya ko
Ancelotti agiye gutoza Ikipe y’Igihugu ya Brazil, kuko yari asanzwe azi
ubushobozi bwe n’uruhare yagize mu kumufasha gutera imbere.
Kugeza ubu, Vinicius amaze gutsinda ibitego 10 mu gihe
Ancelotti amaze atoza Brazil, birimo n’ibitego bibiri aherutse gutsinda u
Buyapani.


