Vestine n’umugabo we Idrissa bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga

Imyidagaduro - 21/09/2026 6:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Vestine n’umugabo we Idrissa bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga

Umunyamakuru Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, wabaye umujyanama wa Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas mu gihe cy’imyaka itanu, yatangaje ko Vestine yamubwiye ko yamenyanye n’umugabo we Idrissa Ouedraogo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.


Ni umubano watangiye nk’ikiganiro hagati y’abantu bahuriye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma uza gukura kugeza ubwo Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.

Aba bombi baheruka kugirana ibibazo byagejeje ku gutangira inzira yo gutandukana mu buryo bw’amategeko, ibintu byatumye ubuzima bwabo bwite bukomeza kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

M. Iréné yagarutse ku ntangiriro z’umubano wa Vestine na Idrissa mu kiganiro The Choice Live, aho yasobanuye ko mu myaka yamaze akorana n’aba bahanzikazi, inshingano ze zari zibanze ku micungire y’impano zabo n’uburyo zabyazwa umusaruro.

M. Iréné yabaye umujyanama wa Vestine na Dorcas binyuze muri MIE Empire mu gihe cy’imyaka itanu, mbere y’uko amasezerano yabo arangira muri Nyakanga 2026.

Mu kazi ke, yavuze ko yageragezaga no kwita ku buryo aba bahanzikazi babonekaga imbere ya rubanda, ariko ko atari inshingano ze gufata ibyemezo ku buzima bwabo bwite, cyane cyane ibirebana n’urukundo.

Yagize ati: “Ntabwo nari nshinzwe ubuzima bw’abantu. Nari nshinzwe impano z’abantu ariko bafite ubuzima.”

M. Iréné yavuze ko mu rugendo rwabo rwo gukorana, hari igihe Vestine yamubwiye ko yabonye umukunzi, maze amubaza aho bari baramenyaniye.

Yavuze ko icyo gihe Vestine yamusobanuriye ko we n’uwo mukunzi we bari bamaze igihe bavugana kandi ko bari barahuriye ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Niba nibuka neza umunsi amumbwiraho namubajije ukuntu bamenyanye, ntabwo yansobanuriye neza. Gusa, yambwiye ko bamaze igihe bavugana, ngo bahuriye ku mbuga nkoranyambaga.”

M. Iréné yavuze ko atigeze yumva ko ari ngombwa gukomeza gucukumbura amakuru y’uburyo umubano wabo watangiye, kuko yabonaga ko hari imbibi yagombaga kubahiriza hagati y’akazi ke n’ubuzima bwite bw’umuhanzi yakoreraga.

Yagize ati: “Rero ngira ikintu cyo kutinjira ngo nshake kumenya ikintu cy’umuntu cyose, nibura ngusigira icyo kintu kugira ngo ubone ko hari icyubahiro nkugomba nanone.”

Yakomeje asobanura ko kuba umuntu yakubwira ko yamenyanye n’umukunzi we ku mbuga nkoranyambaga, bitavuze ko agomba guhita amusaba kumwereka ubutumwa cyangwa ibiganiro bagiranye.

Ati: “Niba umbwiye ngo twamenyanye ku mbuga nkoranyambaga, sinifuza kumenya ngo byagenze gute? Nyereka ibiganiro byawe nawe (muri telefoni).”

Inkuru ya Vestine na Idrissa igaragaza uburyo imbuga nkoranyambaga zishobora kuba ahantu abantu bahurira, bakamenyana ndetse bakubaka umubano ushobora kugera ku rwego rwo kubana.

Vestine na Idrissa, nyuma yo kumenyana no gukomeza kuvugana, bageze aho biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore. Gusa nyuma y’igihe, umubano wabo waje kugera mu bihe bikomeye ndetse batangira inzira yo gutandukana mu buryo bw’amategeko.

M. Iréné, wari umaze imyaka itanu akorana na Vestine na Dorcas, avuga ko mu nshingano ze harimo kurinda inyungu z’akazi kabo no gufasha impano zabo kubona umusaruro, ariko ko ubuzima bwabo bwite bwagombaga kugirwamo uruhare ruto.

Ni muri urwo rwego avuga ko nubwo yashoboraga gutanga inama igihe bibaye ngombwa, atashoboraga gufata umwanzuro ku bijyanye n’amarangamutima cyangwa urukundo rwabo.

Ibi yabivuze mu gihe Vestine na Idrissa bakomeje kugarukwaho cyane, nyuma y’uko amakuru y’uko umubano wabo uri mu nzira yo kurangira atangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.


M. Iréné yatangaje ko Ishimwe Vestine yamubwiye ko yahuye na Idrissa binyuze ku mbuga nkoranyambaga

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU IBARUWA ISHIMWE VESTINE YANDITSE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...