Ni
umubano watangiye nk’ikiganiro hagati y’abantu bahuriye ku mbuga nkoranyambaga,
nyuma uza gukura kugeza ubwo Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo biyemeje
kubana nk’umugabo n’umugore.
Aba
bombi baheruka kugirana ibibazo byagejeje ku gutangira inzira yo gutandukana mu
buryo bw’amategeko, ibintu byatumye ubuzima bwabo bwite bukomeza kuvugwa cyane
ku mbuga nkoranyambaga.
M.
Iréné yagarutse ku ntangiriro z’umubano wa Vestine na Idrissa mu kiganiro The
Choice Live, aho yasobanuye ko mu myaka yamaze akorana n’aba bahanzikazi,
inshingano ze zari zibanze ku micungire y’impano zabo n’uburyo zabyazwa
umusaruro.
M.
Iréné yabaye umujyanama wa Vestine na Dorcas binyuze muri MIE Empire mu gihe
cy’imyaka itanu, mbere y’uko amasezerano yabo arangira muri Nyakanga 2026.
Mu
kazi ke, yavuze ko yageragezaga no kwita ku buryo aba bahanzikazi babonekaga imbere
ya rubanda, ariko ko atari inshingano ze gufata ibyemezo ku buzima bwabo bwite,
cyane cyane ibirebana n’urukundo.
Yagize
ati: “Ntabwo nari nshinzwe ubuzima bw’abantu. Nari nshinzwe impano z’abantu
ariko bafite ubuzima.”
M.
Iréné yavuze ko mu rugendo rwabo rwo gukorana, hari igihe Vestine yamubwiye ko
yabonye umukunzi, maze amubaza aho bari baramenyaniye.
Yavuze
ko icyo gihe Vestine yamusobanuriye ko we n’uwo mukunzi we bari bamaze igihe
bavugana kandi ko bari barahuriye ku mbuga nkoranyambaga.
Ati:
“Niba nibuka neza umunsi amumbwiraho namubajije ukuntu bamenyanye, ntabwo
yansobanuriye neza. Gusa, yambwiye ko bamaze igihe bavugana, ngo bahuriye ku
mbuga nkoranyambaga.”
M.
Iréné yavuze ko atigeze yumva ko ari ngombwa gukomeza gucukumbura amakuru
y’uburyo umubano wabo watangiye, kuko yabonaga ko hari imbibi yagombaga
kubahiriza hagati y’akazi ke n’ubuzima bwite bw’umuhanzi yakoreraga.
Yagize
ati: “Rero ngira ikintu cyo kutinjira ngo nshake kumenya ikintu cy’umuntu
cyose, nibura ngusigira icyo kintu kugira ngo ubone ko hari icyubahiro nkugomba
nanone.”
Yakomeje
asobanura ko kuba umuntu yakubwira ko yamenyanye n’umukunzi we ku mbuga
nkoranyambaga, bitavuze ko agomba guhita amusaba kumwereka ubutumwa cyangwa
ibiganiro bagiranye.
Ati:
“Niba umbwiye ngo twamenyanye ku mbuga nkoranyambaga, sinifuza kumenya ngo
byagenze gute? Nyereka ibiganiro byawe nawe (muri telefoni).”
Inkuru
ya Vestine na Idrissa igaragaza uburyo imbuga nkoranyambaga zishobora kuba
ahantu abantu bahurira, bakamenyana ndetse bakubaka umubano ushobora kugera ku
rwego rwo kubana.
Vestine
na Idrissa, nyuma yo kumenyana no gukomeza kuvugana, bageze aho biyemeza kubana
nk’umugabo n’umugore. Gusa nyuma y’igihe, umubano wabo waje kugera mu bihe
bikomeye ndetse batangira inzira yo gutandukana mu buryo bw’amategeko.
M.
Iréné, wari umaze imyaka itanu akorana na Vestine na Dorcas, avuga ko mu
nshingano ze harimo kurinda inyungu z’akazi kabo no gufasha impano zabo kubona
umusaruro, ariko ko ubuzima bwabo bwite bwagombaga kugirwamo uruhare ruto.
Ni
muri urwo rwego avuga ko nubwo yashoboraga gutanga inama igihe bibaye ngombwa,
atashoboraga gufata umwanzuro ku bijyanye n’amarangamutima cyangwa urukundo
rwabo.
Ibi yabivuze mu gihe Vestine na Idrissa bakomeje kugarukwaho cyane, nyuma y’uko amakuru y’uko umubano wabo uri mu nzira yo kurangira atangiye kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.

M. Iréné yatangaje ko Ishimwe
Vestine yamubwiye ko yahuye na Idrissa binyuze ku mbuga nkoranyambaga
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU IBARUWA ISHIMWE VESTINE YANDITSE
