Bahavu
yavuze ko nubwo Vestine yanyuze mu bihe bikomeye mu rushako rwe, ndetse akagera
n’aho afata icyemezo cyo gusaba gatanya, atagomba kwibanda gusa ku byamubabaje,
ahubwo ko akwiriye no kureba uruhande rwiza rw’ibyo yanyuzemo.
Ibi
Bahavu yabigarutseho mu kiganiro cyamaze isaha imwe, iminota 22 n’amasegonda 28
yahuriyemo n’umugabo we, Fleury Legend, cyanyuze ku muyoboro wabo wa YouTube
witwa “Fleury & Janet”.
Bahavu
yagarutse ku ibaruwa ndende Vestine aherutse gusangiza abamukurikira ku mbuga
nkoranyambaga, aho uyu muririmbyi yavuze ku ngorane yanyuzemo mu rugo rwe na
Idrissa, anasobanura zimwe mu mpamvu zamugejeje ku gufata icyemezo cyo gusaba
gatanya.
Mu
butumwa bwe, Bahavu yasabye Vestine kutareba gusa ku makosa n’ibikomere byabaye
hagati ye n’umugabo we, ahubwo akagira umwanya wo kwibuka n’ibyiza byaranze
ubuzima bwabo.
Yagize
ati: “Uzandike urwandiko, ntabwo nkuciraho iteka. Ndabizi hari ibyagukomerekeje
n’ibyakubabaje. Ariko uyu mugabo mwabanye atizera nk’uko wizera, atari umuntu
wiyirizaga ubusa nk’uko wabikoraga kandi atarakuriye mu rusengero nk’uko
warukuriyemo.”
Bahavu
yavuze ko mu mibanire y’abantu babiri, cyane cyane mu rugo, bidakwiye ko umwe
yirebamo nk’ufite ukuri ku ijana ku ijana, undi akaba ari we wenyine wakoze
amakosa.
Yasobanuye
ko nubwo Vestine yaba afite ibyo ashinja Idrissa, na we akwiriye kwisuzuma
akareba niba hari aho atageze ku rwego yifuzaga mu kuba umugore cyangwa
umufatanyabikorwa mwiza mu rugo.
Bahavu yasabye
Vestine kwibuka ibyiza Idrissa yamukoreye
Muri
icyo kiganiro, Bahavu yanenze uburyo abantu bashobora kugera aho bahindura uko
babonaga umuntu bitewe n’uko ibintu byaje kurangira.
Yasabye
Vestine gutekereza ku bihe byiza yagiranye na Idrissa mbere yo gufata umwanzuro
wo kubona ibyo byose nk’ibibi gusa.
Bahavu
yavuze ko Vestine akwiriye kwicara agatekereza neza ku byo agiye kwandika,
akareba n’ibyiza byigeze kumuhuza n’umugabo we.
Yagize
ati: “Uzandike ibaruwa kwa kundi wafashe umwanya ugatekereza
kuri
biriya bintu ugiye kwandika urebe n'ibyiza byagukuruye ureke kuvuga ko ari
ibishuko...”
Yasobanuye
ko rimwe na rimwe abantu bashobora gutangira kwita “ibishuko” ibintu byose
byaje kurangira nabi, kandi nyamara mbere y’uko bibageraho babonaga ko ari
ibyiza.
Bahavu
yasabye Vestine gutinyuka kwemera uruhare rwe mu bibazo byabaye mu rugo, aho
kwibanda ku byo Idrissa yaba yarakoze gusa.
Yamugiriye
inama yo kwandika ibaruwa irimo amagambo agaragaza ko hari aho na we atashoboye
gukora ibyo yari akwiriye gukora, ndetse agasaba imbabazi aho bikwiye.
Ati
“Buriya abantu benshi dutangira kuvuga ko ari ibishuko kubera ko byabaye bibi,
ariko twabyitaga mwiza utaragera mu rugo [...] Uzandike n'urwandiko rumubwira
ibyiza yaba yarakoze mu buzima bwawe, ruvuga ngo aha narahageze ndananirwa,
ibyo nibwiraga siko nabisanze, umbabarire ku bwo gutsindwa kwanjye."
Vestine yavuze ku
bihe bikomeye yanyuzemo na Idrissa
Inama
ya Bahavu ije nyuma y’uko Ishimwe Vestine ashyize hanze ibaruwa ndende ivuga ku
rugendo rwe n’umugabo we Idrissa Ouedraogo.
Muri
iyo baruwa yasohoye ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2026, Vestine yagarutse ku
buryo yahuye na Idrissa ndetse n’ibibazo avuga ko yahuye na byo nyuma yo
gutangira kubana na we.
Uyu
muririmbyi yavuze ko Idrissa yamwegereye akiri ku ntebe y’ishuri, amushukisha
ibyo yise uduhendabana, nyuma akaza gutungurwa no gusanga hari amakuru amwe ku
buzima bwe bwite atari yaramenyeshejwe mbere.
Vestine
kandi yavuze ko mu rugendo rwabo rw’urushako yahuye n’ibibazo birimo ibyo avuga
ko umugabo we yashatse kumubuza gukomeza urugendo rwe rw’ubuhanzi, ariko ko
Imana yakomeje kumufasha.
Ibyo
yabigarutseho mu buryo burambuye mu ibaruwa ye, ari na yo yabaye intandaro
y’ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga.
Urushako rwa
Vestine na Idrissa ruri mu nzira za gatanya
Ishimwe
Vestine na Idrissa Ouedraogo ubu ntibakiri mu rugendo rw’urushako ruri mu
mahoro, kuko Vestine yamaze kugaragaza ko yifuza ko batandukana mu buryo
bw’amategeko.
Muri
iki gihe kandi, ikibazo cyabo cyageze mu nkiko, aho Idrissa yaregeye Ishimwe
Vestine mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Mu
byo yasabye urukiko harimo gutegeka Vestine kumwereka umwana avuga ko
babyaranye, ndetse hakaba n’icyifuzo cy’uko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo
hamenyekane niba koko ari se w’uwo mwana.
Ibi
byose byatumye iby’urugo rwa Vestine na Idrissa bikomeza gukurikiranwa cyane
n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Muri
uru rugendo rurimo amagambo menshi, ibirego n’ibibazo byageze mu nkiko, Bahavu
we yahisemo kwibutsa Vestine ko nubwo hari ibikomere n’ibibazo byabaye,
ashobora no gufata umwanya akibuka ibyiza byigeze kubaho hagati ye n’umugabo
we.
Ubutumwa
bwe bwibanze ku gusaba Vestine kutareba gusa ku iherezo ry’urugendo rwabo,
ahubwo akibuka n’ibyabaye mu ntangiriro zarwo, akemera n’uruhare rwe mu
byabaye, ndetse aho bikwiye akagira n’umutima wo gusaba imbabazi.

Bahavu yasabye Ishimwe Vestine kwandikira Idrissa ibaruwa imusaba imbabazi, ariko anibutsa ko akwiye no kugaragaza ibyiza uyu mugabo yamukoreye mu rugendo rwabo rw’urushako

Vestine
yagaragaje ko mu rugendo rwe n’umugabo we Idrissa yanyuze mu bihe bikomeye,
avuga ko hari n’uburyo yamufatiranye akiri ku ntebe y’ishuri ndetse akaza
gutungurwa n’amakuru atari yaramenyeshejwe mbere yo kujya mu rugo
