Uzamucisheho akanyafu! Prince Kiiiz na Producer Loader bateranye amagambo

Imyidagaduro - 25/09/2026 8:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Uzamucisheho akanyafu! Prince Kiiiz na Producer Loader bateranye amagambo

Umuhanzi akaba na Producer, Prince Kiiiz na Producer Loader bakozanyijeho mu magambo, nyuma y’uko Prince Kiiiz atangaje ubutumwa bwumvikanamo gukoma mu nkokora Bruce Melodie, mu gihe ategerejweho indirimbo nshya yise “Irya 4”.


“Irya 4” ni indirimbo Bruce Melodie ategerejweho n’abakunzi b’umuziki, ikaba igomba gusohoka kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2026.

Bruce Melodie yayiteguje abantu mu buryo bwihariye, avuga ko igizwe n’amategeko 10 yahimbye, aho buri tegeko rifite isomo cyangwa ubutumwa bugenewe umuntu umwe cyangwa abantu benshi.

Muri ayo mategeko, Bruce Melodie yumvikanishije ko hari amasomo ashobora gufasha abantu gusobanukirwa ibintu bitandukanye bijyanye n’ubuzima ndetse n’imibanire.

Prince Kiiiz wahoze akorana bya hafi na Bruce Melodie, ariko kuri ubu bakaba batagikorana, na we yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza ko afite irindi tegeko yongeraho ku yo mugenzi we yatangaje.

Nubwo atavuze izina rya Bruce Melodie mu buryo bweruye, Prince Kiiiz yamwise “Mukuru we”, avuga ko igihe azahubuka akwiye kumunyuzaho akanyafu.

Yanditse ati: “Itegeko rya nyuma riravuga ngo Mukuru wawe nahubuka uzamucisheho akanyafu. Munyitegure vuba aha.”

Aya magambo yahise akurura impaka, cyane ko Prince Kiiiz na Bruce Melodie basanzwe baziranye kandi barigeze gukorana mu bikorwa bitandukanye bya muzika.

Mu gihe Prince Kiiiz yari amaze gutangaza ibi, Producer Loader wakoze mu buryo bw’amajwi indirimbo “Irya 4”, na we yahise amwiyama mu magambo akomeye.

Loader yavuze ko Prince Kiiiz azi kuvuga neza ku bijyanye n’umuziki, ariko ko ibyo akora mu muziki bidahura n’uburyo awuvugamo.

Ati: “Murumuna wanjye avuga neza imiziki ariko agakora mibi. Reka tuzabona vuba aha.”

Aya magambo yombi yakomeje kongera amatsiko ku mubano uri hagati y’aba bahanzi n’abatunganya umuziki, by’umwihariko mu gihe “Irya 4” ya Bruce Melodie igiye gusohoka.

Producer Loader ni we wakoze mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Fayzo Pro, umwe mu bakora amashusho bamaze gukorana na Bruce Melodie inshuro nyinshi.

Fayzo Pro yaherukaga gukorana na Bruce Melodie ku ndirimbo “Pom Pom”, yahuriyemo na Diamond Platnumz wo muri Tanzania ndetse na Joel Brown wo muri Nigeria.

Uko iyi ntambara y’amagambo iri gukomeza hagati ya Prince Kiiiz na Loader, byatumye abakunzi b’umuziki barushaho gutegerezanya amatsiko indirimbo “Irya 4”, cyane ko ubutumwa Bruce Melodie yayitangirije bwatumye benshi bibaza abo aya mategeko 10 yaba agamije.

Prince Kiiiz yavuze ko afite “itegeko rya nyuma” yongeraho ku mategeko 10 ya Bruce Melodie, amwita “Mukuru we” kandi avuga ko nahubuka azamunyuzaho akanyafu


Producer Loader yasubije Prince Kiiiz amubwira ko azi kuvuga neza ku muziki ariko ko ibyo akora bitajyana n’uburyo awuvugamo, avuga ko igihe cyo kubigaragaza kizagera 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...