Uruntu runtu muri Bayern Munich kubera Jamal Musiala

Imikino - 2026-11-23 14:17
Sangiza:

Umwanditsi:

Uruntu runtu muri Bayern Munich kubera Jamal Musiala

Impaka zikomeje gufata indi ntera muri Bayern Munich nyuma y’amagambo y’abayobozi bayo bagaragaje ku mushahara wa Jamal Musiala n’ibibazo by’imvune amaze igihe ahanganye na byo. Mu gihe mugenzi we Michael Olise yagaragaje ko ashyigikiye mugenzi we, mu gihe Maik Franz yamaganye bikomeye imyitwarire y’ubuyobozi bw’iyi kipe.


Ikibazo cya Jamal Musiala muri Bayern Munich gikomeje kuvugisha benshi mu Budage, nyuma y’uko bamwe mu bayobozi b’iyi kipe bagiye bagaruka ku mushahara we, imvune yagize ndetse n’umusaruro atanga mu kibuga.

Nyuma y’amagambo yavuzwe na Uli Hoeness na Karl-Heinz Rummenigge, uwahoze ari myugariro Maik Franz na we yagaragaje ko atishimiye uburyo ubuyobozi bwa Bayern Munich buri gufata iki kibazo.

Mu kiganiro Doppelpass gitambuka kuri televiziyo ya Sport1, Maik Franz yavuze ko amagambo y’abayobozi barimo Hoeness, Herbert Hainer na Rummenigge adakwiye, cyane ko areba umukinnyi uri mu rugendo rwo gukira imvune.

Yagize ati: “Ibyo ubuyobozi bwa Bayern Munich burimo gukora, sinavuga Vincent Kompany na Max Eberl kuko bo bitwaye neza, ahubwo mvuga Bwana Hoeness, Dreesen na Rummenigge, biteye isoni kandi kuri njye bigera no ku rwego rwo gutoteza umukinnyi.

Izi mpaka zageze no mu bakinnyi ba Bayern Munich, aho Michael Olise yagaragaje ko ashyigikiye Jamal Musiala.

Uyu mukinnyi w’Ubufaransa yakunze ubutumwa Fabrizio Romano yashyize kuri Instagram (like), bukubiyemo itangazo ry’ihuriro mpuzamahanga ry’abakinnyi b’umupira w’amaguru, FIFPRO, ryasabaga Bayern Munich kubaha Musiala.

Iki gikorwa cya Olise cyavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko uyu mukinnyi atamenyerewe cyane mu gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga.

Uretse kuba Olise ashyigikiye mugenzi we, iki kibazo gifite n’indi sura kuko Bayern Munich yifuza kumwongerera amasezerano. Kuko ayo yari asanzwe afite azarangira mu 2029.

Maik Franz yavuze ko uburyo Bayern Munich iri gufata Musiala bushobora kugira ingaruka ku myumvire y’abandi bakinnyi, cyane cyane abari mu biganiro byo kongererwa amasezerano.

Yagize ati: “Kuri Michael Olise, ushobora kuba ufite umukinnyi uzaba umwe mu beza ku Isi. Na we azakenera kongererwa amasezerano no guhabwa umushahara munini. Ariko agomba kuzirikana ko naramuka arwaye cyangwa avunitse ntatange umusaruro mwiza, ashobora kunengwa mu ruhame. Ndakeka ko ubuyobozi bwa Bayern butigeze bwungukira muri ibi.”

Ku ruhande rwa FIFPRO, na yo yamaganye uburyo Bayern Munich yagiye igaruka ku masezerano ya Musiala mu ruhame.

Iri huriro ryagaragaje ko ibijyanye n’amasezerano y’umukinnyi bikwiye kuganirwaho mu ibanga hagati ye n’abamuhagarariye, aho kujyanwa mu itangazamakuru.

Ryongeyeho ko kuba umukinnyi yavunitse cyangwa umusaruro we ukagabanuka bitagomba kuba impamvu yo kujya mu ruhame bashidikanya ku mushahara bumvikanyeho mbere.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...