Umwe mu bahanzi
uririmba indirimbo z’Imana yagize ati,“sinzongera
gukoreshereza igitaramo muri hoteli, ahubwo nzajya njya mu rusengero kuko
ari byo bitampombya”.
Uyu muhanzi yavuze ko mu bahanzi baririmba indirimbo z’Imana
(Gospel) harimo imbogamizi nko gutegura ibitaramo ntihagire ababyitabira kandi
Hoteli yishyuwe, kutagura alubumu no kuba abapasitori batagira uruhare mu
gukangurira abakirisitu kugura indirimbo zabo nk’uko babashishikariza gutanga
amafaranga yo kubaka insengero, icya cumi n’ibindi.
Patrick Nyamitari
Kuba bamwe bareka kuririmba indirimbo z’Imana abo bahanzi
bavuze ko biterwa n’uko nta nkunga babona.
Bamwe mu bahanzi bamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo z’Imana
nyuma bakaza kubivamo ni Mani Martin uzwi mu ndirimbo Urukumbuzi na Nyamitari
Patrick uzwi mu ndirimbo “Niwe Mesiya” nubwo we atigeze abyemera.
Bamwe mu bahanzi bavuganye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe
bavuze ko Nyamitari yaririmbye indirimbo zisanzwe,ariko ntiyemera ko ahagaritse
kuririmba iz’Imana, ariko nyuma ntiyakomeje kuvugwa nk’uko mbere byari bimeze
ku buryo bamwe bamufata nk’umaze kwibagirana.
REBA NYAMITARI ARIRIMBA HEAL THE WORLD YA MICHAEL JACKSON:
Nyamitari agitangira kuririmba indirimbo zisanzwe yahise ajya
mu bahanzi umwaka ushize wa 2012 bitabiriye amarushanwa ya Primus abantu
bakomeza kubinenga, kuko abakunzi be bari biganje mu bakirisitu, hari abasanga
ari yo mpamvu ataje mu icumi bakomeje kuko yari agiye aho bavuga inzoga
binyuranye n’imyemerere y’abarokore.
Mu kiganiro Nyamitari yagiranye n’iki kinyamakuru yavuze ko
kujya mu marushanwa ya Primus nta kibazo kirimo kuko ari kimwe n’uko Bralirwa
yamuha akazi akagakora nk’umuntu wize amasomo y’icungamutungo.
Source: Izuba rirashe