Umujyi wa LONDON ,
Umuvinyo mwinshi, inzoga zinyura mu
kirere nk’imvura iri kugwa, ntacyo bari bitayeho kuba bazimena, amashusho
atandukanye yagiye aca ku bitangazamakuru bitandukanye birimo CTVNEWS, yerekanye uburyo abanywi bafunguye utubari n’utubyiniro nk’umuhango mukuru
warutegerejwe. Abantu bari uruvanganzoka kuko ibyo guhana intera byavuyeho,
kwambara agapfukamunwa biba nk’amateka, babyina umuziki karahava baranywa
burinda bucya.

Iki cyemezo cyo gufungura utubari n’utubyiniro tw’ijoro bije
mu Bwongereza nyuma y'amezi 17 nta muntu ukandagiza ikirenge mu tubari. Ubu
kwambara agapfukamunwa ntabwo biri mu mategeko n’amabwiriza mu Bwongereza. Gusa
amakuru akomeza avuga ko abashinzwe ubuzima rusange batinya ko ibyo
birori bishobora guteza ikibazo gikomeye, kubera ko kuvanga abantu benshi byazatuma
ubwongereza bwongera abarwayi ba coronavirus.
Bari babyise umunsi w'ubwigenge
