Umutungo wa Michael Jackson ugeze kuri miliyari 2$, abana be basaba miliyoni 600$

Imyidagaduro - 2026-11-12 12:48
Sangiza:
Umutungo wa Michael Jackson ugeze kuri miliyari 2$, abana be basaba miliyoni 600$

Umutungo w’umuhanzi w’icyamamare Michael Jackson ukomeje kwiyongera nubwo hashize imyaka isaga 17 yitabye Imana. Icyakora, umwe mu bana be, Paris Jackson, arashaka ko we na barumuna be bahabwa miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika ku mutungo wa se.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Forbes ku wa 11 Ugushyingo 2026 igaragaza ko umutungo wa Michael Jackson ubu ufite agaciro karenga miliyari ebyiri z’amadolari, bitewe n’inyungu zikomoka ku bihangano bye, ibitaramo n’indi mishinga ijyanye n’imyidagaduro.

Kuva Michael Jackson yitaba Imana mu 2009, umutungo we wagiye uhinduka ubucuruzi bukomeye mu rwego rw’imyidagaduro, bwinjiza amafaranga menshi. Mu mezi 12 ashize honyine, ibikorwa by’ubucuruzi bushingiye ku izina rye byinjije miliyoni 140 z’amadolari.

Mu 2021, urukiko rushinzwe imisoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwari rwasuzumye agaciro k’umutungo ukomeye w’uyu muhanzi igihe yapfaga mu 2009.

Ikigo cy’imisoro cya Amerika (IRS) cyari cyaragaragaje ko izina rye, isura ye n’uburenganzira ku bihangano bye byari bifite agaciro kari munsi gato ya miliyoni 500 z’amadolari.

Icyakora, abashinzwe umutungo we bo bavugaga ko imyenda myinshi n’ingaruka z’ibirego byari byaramuvuzweho byo gusambanya abana byari byaragabanyije agaciro k’iyo mitungo, bakayibarira hafi miliyoni eshanu z’amadolari.

Umucamanza Mark Holmes yaje kugena ko uwo mutungo wari ufite agaciro ka miliyoni 110 z’amadolari. Icyo gihe yanavuze ko uko imyaka izagenda ishira, ibyamamare bya Michael Jackson bizagenda bigabanuka, bityo n’amafaranga ava mu bikorwa bye akagabanuka.

Yagize ati: “Umuco ukunzwe n’abantu uhora uhinduka,” akomeza agira ati: “Nk’uko imva izatwara icyubahiro n’icyamamare cya Jackson, ni ko igihe kizagenda kigabanya amafaranga umutungo we winjiza.

Agaciro k’ibyo yasize, uko byacungwa kose, kazagenda kagabanuka uko uburenganzira ku bihangano bye burangira, ndetse n’ishusho ye n’uko agaragara mu ruhame bikagenda bitakaza agaciro, bikagera aho bitakenerwa, nyuma bikaba umutungo rusange buri wese ashobora gukoresha.”

Ibyari byarahanuwe n’uwo mucamanza ntibyabaye, kuko kugeza ubu Michael Jackson agikomeje kuba umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku Isi, kandi ibikorwa by’ubucuruzi bishingiye ku bihangano n’izina rye bikomeje kwinjiza amafaranga menshi.

Forbes ivuga ko iyo Michael Jackson aza kuba akiriho, yari kuba ari ku mwanya wa kabiri mu bahanzi bakize ku Isi, inyuma ya Jay-Z, ariko akarusha Taylor Swift na Paul McCartney.

Nubwo umutungo we ukomeje kwiyongera, Paris Jackson, umwe mu bana batatu uyu muhanzi yasize, avuga ko amafaranga menshi n’indi mitungo ya se bitarashyirwa mu kigega cy’umuryango cyagenewe abaragwa.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2026, Paris yatanze ikirego mu rukiko rwo muri Los Angeles, asaba ko we na basaza be bahabwa miliyoni 600 z’amadolari nk’igice cy’umutungo wa se.

Mu busabe bwe, ashinja John Branca, ushinzwe gucunga uwo mutungo, gutinza ibikorwa byo kuwugabanya kugira ngo akomeze kugira ububasha bukomeye mu micungire yawo.

Paris avuga ko inyandiko z’imari zigaragaza ko umutungo wa se ufite miliyoni 850 z’amadolari mu mafaranga yiteguye gukoreshwa, akaba abona ko hari ubushobozi bwo guha abaragwa igice cyayo mu gihe hakiri amafaranga yo kwishyura ibindi bisigaye.

Abana batatu ba Michael Jackson ni bo bari mu bazaragwa umutungo we, hamwe na nyina, Katherine Jackson, mu gihe 20% byawo byagenewe ibikorwa by’ubugiraneza.

Iyi mpaka igaragaza ko nubwo ibikorwa by’ubucuruzi bya Michael Jackson bikomeje kwinjiza agatubutse nyuma y’urupfu rwe, ikibazo cy’igihe n’uburyo abaragwa bazahabwa imigabane yabo kigikomeje kugibwaho impaka mu nkiko.

Umutungo w’umuhanzi w’icyamamare Michael Jackson ukomeje kwiyongera nubwo hashize imyaka isaga 17 yitabye Imana. Icyakora, umwe mu bana be, Paris Jackson, arashaka ko we na barumuna be bahabwa miliyoni 600 z’amadolari y’Amerika ku mutungo wa se



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...