Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino Amavubi yatsinzwemo na Mali ibitego 2-0 ku wa
Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2026 muri Stade Amahoro.
Constantine yatangiye ashimira Mali ku bwo kubona
itike y’Igikombe cya Afurika, anashimira umutoza wayo Anthony ku kazi keza
yakoze mu kuyobora iyi kipe.
Yavuze ko Amavubi atakinnye neza mu gice cya mbere,
agaragaza ko abakinnyi be batubahirije ibyo bari bateguye mbere y’umukino,
ndetse bakagaragaza ubwoba imbere ya Mali.
Ati: “Ntabwo twakinnye neza mu gice cya mbere. Hari
impamvu zitandukanye zabigizemo uruhare. Ntekereza ko twari twiteguye, ariko
abakinnyi ntibakoze ibyo twari tubasabye mu minota 45 ya mbere. Nabonaga bakina
bafite ubwoba buke.”
Umutoza w’Amavubi yakomeje avuga ko guha Mali uburyo
bwinshi bwo kugera imbere y’izamu ari ikosa rikomeye, kuko ari ikipe ifite
ubushobozi bwo kububyaza umusaruro, bikaba ari na byo byaje kubagiraho
ingaruka.
Gusa uyu mutoza yashimangiye ko mu gice cya kabiri
habayeho impinduka zikomeye mu mikinire y’Amavubi, ugereranyije n’uko yari
yitwaye mu gice cya mbere.
Yavuze ko iyo abakinnyi be baza gutangira umukino
bakina nk’uko bawusoje, bashoboraga kubona intsinzi cyangwa nibura bakabona
inota rimwe.
Ati: “Ntekereza ko mu gice cya kabiri habayeho
itandukaniro rinini cyane. Sinzi niba twari gutangira umukino dukina kuri urwo
rwego, ariko iyo tubikora twashoboraga kuba turi kuvuga ku ntsinzi cyangwa
nibura inota rimwe.”
Constantine yanenze imiterere y’ikibuga cya Stade
Amahoro, avuga ko kitafashije Amavubi ndetse ko na Mali kitayifashije. Yasabye
ko hagira igikorwa kugira ngo ikibazo cyacyo gikemuke.
Ati: “Ikibuga nticyadufashije, ndetse na bo
nticyabafashije. Ariko ikibuga kimeze nabi cyane. Dukeneye kugira icyo
tubikoraho.”
Yavuze ko iyo aba ari we ushinzwe kucyitaho kitari kuba
kimeze uko kimeze ubu.
Nubwo gutsindwa na Mali byatumye u Rwanda rudahita
rwuzuza intego yo kubona itike muri uku kwezi, Constantine yagaragaje ko
amahirwe agihari, ashingiye ku mwanya Amavubi arimo mu itsinda K.
Yavuze ko Liberia yatsinze Cape Verde
ibitego 2-0, bituma u Rwanda rukomeza kugira amanota atatu imbere y’ibi bihugu ,
kandi rukaba rufite imikino ibiri isigaye muri Werurwe 2027 ruzahuramo n’ayo
makipe yombi.
Uyu mutoza yizeye ko iyo mikino izatanga igisubizo,
ashimangira ko Amavubi azabona itike y’Igikombe cya Afurika muri Werurwe.
Ati: “Birababaje kuba tutarangije akazi muri uku
kwezi, ariko Cape Verde yatsinzwe na Liberia ibitego 2-0. Turayirusha amanota
atatu, kandi mu mikino ibiri iri imbere muri Werurwe tuzakina n’ayo makipe
yombi. Tuzabona itike muri Werurwe.”
