Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru
mbere y’umukino Mali ifitanye n’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17
Ugushyingo 2026 saa tatu z’ijoro muri Stade Amahoro, mu mikino yo gushaka
itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Anthony da Silva yavuze ko yishimiye kongera kugera mu
Rwanda, agaragaza ko atari ubwa mbere ahageze kuko yahageze ari kumwe n’Ikipe
y’Igihugu ya Cameroon. Yashimiye Abanyarwanda iterambere igihugu kimaze
kugeraho, avuga ko ari igihugu cyiza kandi cyateye imbere cyane.
Ati: “Mbere na mbere, ndashaka kubashimira kuko mufite
igihugu cyiza cyane. Si ubwa mbere ngeze hano. Naraje ndi kumwe na Cameroon,
kandi nabonye iterambere rikomeye mu gihugu cyanyu. Ndashimira buri wese.”
Ku bijyanye n’imyiteguro y’umukino, uyu mutoza yavuze
ko ikipe ye imeze neza, ariko ko igihe gisigaye mbere y’umukino ari ingenzi
kugira ngo abakinnyi babashe kwisuganya, bagarure imbaraga z’umubiri
n’iz’ubwonko.
Yagaragaje ko yifuza ko abakunzi b’umupira w’amaguru
bazabona umukino mwiza, ariko yongera kwibutsa ko Mali yiteguye guhangana
n’Amavubi.
Yagarutse kandi ku mukino uheruka guhuza amakipe
yombi, aho yavuze ko nubwo u Rwanda rufite ikipe ikomeye n’umutoza mwiza,
imibare y’umukino yagaragaje ko Mali yakoze ibishoboka byose kugira ngo
itsinde.
Ati: “Mbere y’umukino, u Rwanda rwari rufite ikipe
ikomeye n’umutoza uzi akazi ke. Ariko ikipe yanjye, uko mbibona ndetse
n’imibare y’umukino, yakoze ibishoboka byose kugira ngo itsinde.”
Anthony da Silva yavuze ko yishimiye intsinzi ikipe ye
yabonye, ariko ko atirengagiza ko buri mukino uba ufite amateka yawo, bityo ko
bagomba gukomeza kwitegura neza.
Yagize ati: “Turi ku mwanya wa mbere, ariko ejo haba
hari undi mukino, n’indi nkuru nshya. Tuzaba duhanganye n’ikipe igoye ndetse
n’umutoza ugoye. Turizera ko tuzabona umukino mwiza nk’uheruka, urimo ibitego
byinshi.”
Uyu mutoza yanagarutse ku bijyanye n’igitutu gishobora
guterwa no gukinira imbere y’abafana, avuga ko icy’ingenzi ari ugukomeza
kwibanda ku ndangagaciro z’ikipe, gahunda y’imikinire n’intego yo kubona
intsinzi.
Yavuze ko azi ubushobozi bw’abakinnyi be kandi ko
ategura uburyo bw’imikinire ashingiye ku bushobozi bwabo. Yirinze gutangaza
amayeri azakoresha mu mukino w’u Rwanda, avuga ko kubivuga byafasha umutoza
Stephen Constantine kumenya uko azahangana na Mali.
Anthony da Silva yagarutse by'umwihariko kuri Stephen
Constantine, avuga ko amufata nk’umutoza w’umunyamwuga, umunyacyubahiro kandi
ufite ishyaka rikomeye ry’umupira w’amaguru.
Yavuze ko yagize amahirwe yo kuganira na Constantine
mbere y’umukino, ndetse ko yiteguye ko bazongera kuganira nyuma yawo.
Ati: “Umutoza wanyu ni umunyacyubahiro. Ni umuntu ufite ishyaka ry’umupira w’amaguru. Dushobora kuganira byinshi ku bijyanye n’amayeri y’imikinire. Birashoboka ko tuzongera kuganira nyuma y’umukino, ariko icyo nshaka kuvuga ni uko ari umunyacyubahiro kandi azi byinshi ku mupira w’amaguru.”
