Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gutsinda Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2026, bagatwara igikombe
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, uyu mutoza yabanje gushimira abayobozi b’ikipe ndetse n’abamubaye hafi mu bihe yavuze ko bitari byoroshye.
Yagize ati: “Mbere yo kuvuga umukino, ndashimira abayobozi banyizereye bakampa amahirwe yo gukora mu mwuka mwiza. Iyo umutoza afite abayobozi bamushyigikiye n’abakinnyi bamwumva, ibintu byose biroroha.”
Yanashimye kapiteni w’ikipe ndetse n’abakinnyi bose muri rusange, avuga ko bubatse umuryango umwe ufite intego yo gutwara ibikombe byose byari bihataniwe muri uyu mwaka w’imikino.
Ati: “Twabwiye abakinnyi ko tugomba gutwara ibikombe bitatu. Twatangiriye kuri Super Cup, ubu turi no mu rugamba rwo gushaka ibindi bikombe bikomeye.”
Kuri uyu mukino na Rayon Sports, Abderrahim Talib yavuze ko abakinnyi be bagaragaje umutima udasanzwe ndetse ko yari abafitiye icyizere no mu bihe bikomeye.
Yagize ati: “Penaliti badutsinze yaje mu gihe gikomeye, ariko nabwiye abakinnyi banjye nti ‘muri abakinnyi bakomeye kandi mushobora guhindura umukino’. Bagize umutima wa gisirikare, barwana kugeza ku munota wa nyuma.”
Yavuze ko ibitego byinshi batsinzwe mu ntangiriro za shampiyona byatewe n’uko abakinnyi batari bamenyeranye neza mu mikinire n’imyumvire ya tactique.
Uyu mutoza yanavuze ku mpaka zimaze iminsi ku makipe yo muri Sudan yakiniye muri shampiyona y’u Rwanda, agaragaza ko atanyuzwe n’uburyo byakozwe.
Ati: “Niba amakipe yo hanze aza gukina hano, yagombye gukurikiza amategeko nk’ayacu. Ntibikwiye ko bo bagira amahirwe arenze ay’andi makipe yo mu Rwanda.”
Umutoza wa APR FC yahaye ubutumwa bukomeye amakipe bazahura muri CAF Champions League, avuga ko APR FC iri kubaka ikipe ikomeye cyane ishobora gutungura benshi muri Afurika.
Ati: “Turacyafite byinshi byo gukora no kongeramo abakinnyi bake. Ariko icyo nabwira abo tuzahurira muri Champions League ni uko bazatungurwa n’urwego APR igezeho.”
