Umusore yahamijwe icyaha cyo gukundana na mushiki we w'imyaka 14 no kumutera inda

Amakuru ku Rwanda - 02/05/2024 8:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Umusore yahamijwe icyaha cyo gukundana na mushiki we w'imyaka 14 no kumutera inda

Umusore wo mu gihugu cya Zimbabwe yakatiwe igifungo cy'amezi 14 azira gutera inda mushiki we yabanje kumusaba ko bakundana

Umusore w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe yakatiwe igifungo cy'amezi abiri azira gukundana na mushiki we akanamutera inda.

Ubushinjacyaha bukuru mu gihugu cya Zimbabwe bwajyanye mu rukiko rwa Matawatawa bumurega gushuka mushiki w'imyaka 14 akamugira umukunzi we  nyamara ari ikizira mu gihugu cyabo.

Bivugwa ko uwo musore na mushiki we bamaze  gukundana yatangiye gukorana nawe imibonano mpuzabitsina bidatinze anamutera inda .

Mu rukiko , Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bihe bitandukanye bakoreraga imibonano mpuzabitsina mu nzu  babamo ndetse no mu busitani .

Aya makuru yamenyekanye ubwo uwo mwana yamenyeshaga Nyirakuru wabo nawe ntiyazuyaza kubimenyesha Polisi yahise ifata imufungira muri kasho  .



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...