Umwaka wa 2020 waranzwe n’abahanzi
bashya bigaranzuye abakuru. Ikibuga kiraguka koko. Ni umwaka wanazamukanye na
ba Producer bashya bashyira ku isoko indirimbo abantu baratungurwa.
Niyonkuru Nizard ukoresha izina rya Niz Beatz mu muziki tariki 21 Gicurasi 2021, yasohoye indirimbo ‘Igikwe’ yakoreye abahanzi Gabiro Guitar na Confy. Ubu imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 700 kuri shene ya Youtube.
Ni indirimbo ibyinitse yari kwizihira abanyabirori iyo ubuzima buba bumeze nk’uko bwahoze mbere ya Werurwe 2020 ubwo icyorezo cyageraga mu Rwanda.
‘Igikwe’ yahaye igikundiro cyihariye Gabiro Guitar wari umaze igihe atumvikana mu muziki, ariko inakorera izina umuhanzi Confy w’ijwi ryihaye.
Iracurangwa mu
bitangazamakuru bitandukanye, abanyabirori badafite aho basohokera bayifashisha
mu mashusho berekana uko bamerewe mu ngo.
Iyi ndirimbo yafashe impu zombi bituma ishyirwa mu ndirimbo z’impeshyi zihataniye ibihembo ‘Kiss Sumer Award’ bitangwa na Radio Kiss Fm.
Producer Niz Beatz wakoze iyi ndirimbo yabwiye INYARWANDA, ko yakoze ko yayikoze nk’izi zisanzwe ku buryo atari yitezeho ko izakundwa nk’uko byagenze. Ndetse ko Gabiro na Confy bahuriye muri studio iwe bataziranyi bigiye kure.
Ati “Indirimbo ‘Igikwe’ uko yakiriwe byarantunguye kuko nayikoze nk’indirimbo isanzwe nk’izindi zose nsanzwe nkora n’uburyo twayikozemo. Abo nyikoreye bahuriye iwanjye bataziranye sinumvaga ko ari indirimbo yakundwa cyane nk’uko yakiriwe."
Akomeza avuga ko uburyo iyi ndirimbo yakiriwe byamushimishije bimuha imbaraga zo gukora cyane akarushaho kandi neza.
Iyi ndirimbo yamubereye intangiriro imuha akazi atari yari yiteze. Ati “Ntekereza ko yabaye intangiriro nziza kuri njye muri uyu mwaka n'ubwo nari nsanzwe nkora byatumye mbona abandi bahanzi benshi bakomeye bangana bifuza ko twakorana."
Producer Niz Beatz yavuze hejuru y’ibyo, ari gukorera indirimbo Mani Martin yakoranye na Awilo Longomba, umunyamuziki wazamuye idarapo ry’umuziki rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Ati “Ndi gukora indirimbo nyinshi zirimo n’iz’abanyamahanga harimo iyo Mani Martin yakoranye na Awilo Longomba. Ndi no gukora indirimbo eshanu ziri kuri Album ya Mani Martin."
Ari no gukora ku mishinga y’indirimbo z’abahanzi barimo Kenny Sol, Gabiro, Alyn Sano, Niyo Bosco, Patrick Nyamitari n'abandi benshi.
Niz Beatz ni umunyamuziki akaba na Producer uvuka mu muryango w’abana batanu akaba ari uwa Gatatu.
Uyu musore yakuze afite inzozi zo kuzaba umuririmbyi, ndetse yarabikoze igihe kinini kuko afatanyije n’umuvandimwe we bari barashinze itsinda ry’umuziki ariko baza kubihagarika.
Nyuma yo guhagarika
kuririmba, buri wese yaciye inzira ze. Niz Beatz ajya mu buryo gutunganya
amajwi y’indirimbo (Audio) naho umuvandimwe ajya mu byo gutunganya amashusho y’indirimbo
(Video).
Producer Niz Beatz avuga ko gukura ashaka kumenya byinshi kuri 'Software' za Computer ari kimwe mu byamufashije kumenya byinshi mu bijyanye no gutunganya indirimbo mu buryo bwiza kandi bugezweho.
Ati “Nari umukubaganyi cyane mu bijyanye na Computer nkunda imikino (Playstation games) niho nakinishije Software nyinshi cyane iz’umuziki zikaba arizo nkunda cyane kurusha izindi zose bimviramo gukora umuziki nkaririmba ngakora na Music Production."
Uyu musore avuga ko indirimbo ya mbere yakoze atayibuka neza ariko ‘yari mbi’ kuko abantu bayumvise bose baramusetse cyane abandi bamuca intege ariko akomeza umutsi mu rugendo rwo gutunganya indirimbo.
Niz avuga ko nyuma yo
gukora indirimbo ‘mbi’ yatangiye kwiyungura ubumenyi anagisha inama bakuru be.
Akomeza ati “Ntabwo nakwibuka neza izina ryayo gusa icyo nibuka nuko yavugaga nabi cyane. Abantu nayumvishije bose baransetse cyane banca intege gusa nakomeje kubikora ngenda mpura na ba Producer bakomeye barimo Mastola, Pastor P bagakunda ibyo nkora bakamfasha kugira ibyo nunguka mu bumenyi bw’umuziki n’uko nisanze ndi Producer nk’umwuga wanjye."
Niz avuga ko azi
gucuranga piano na gitari kandi ko uko iminsi ishira ari muri aka kazi bitewe n’abo
ahura n’abo bakorana hari ubumenyi yunguka bumufasha gutera imbere umunsi
ku munsi mu batunganya indirimbo babarizwa muri Rwanda.
Niz Beatz yavuze ko
yatunguwe n’uburyo indirimbo ‘Igikwe’ yakiriwe. Gusa, iyi ndirimbo yatumye n’abarimo
Awilo Longomba bamuyoboka
Niz Beatz yavuze ko
yaciwe intege ariko akomeza kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gutunganya
indirimbo 
Producer Niz Beatz
aherutse gukorera indirimbo abahanzi 13 barimo King James yo guha icyubahiro
Amb. Joe Habineza witabye Imana
'Igikwe' iri mu ndirimbo eshanu zihatanye mu cyiciro 'Best Summer Song'
Uhereye ibumoso: Patrico, Noah, Gabiro Guitar, Producer Niz Beatz na ConfyKANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGIKWE’ YA GABIRO GUITAR NA CONFY
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JOE WACU’ YAKOZWE NA NIZ BEATZ
