Umuryango wa LeBron James mu bwoba nyuma y’abagabo babiri binjiye mu rugo rwabo

Imyidagaduro - 2026-11-24 15:53
Sangiza:

Umwanditsi:

Umuryango wa LeBron James mu bwoba nyuma y’abagabo babiri binjiye mu rugo rwabo

Savannah James, umugore w’icyamamare muri Basketball, LeBron James, yasabye urukiko gutanga amabwiriza abuza abagabo babiri kumwegera cyangwa kwegera imitungo y’umuryango we, nyuma yo kubashinja kujya baza mu ngo zabo zo mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batabiherewe uburenganzira.

Savannah yavuze ko aba bagabo bateye impungenge umuryango we, ku buryo we, umugabo we n’abana babo batatu batakigira umutekano mu rugo rwabo.

Mu busabe yashyikirije urukiko rwo mu Karere ka Los Angeles, Savannah yasabye ko Jaliere McWhite w’imyaka 22, na William Rahman w’imyaka 55, bashyirirwaho amabwiriza ababuza kwegera umuryango wa James.

Yavuze ko McWhite afite imyizerere idafite ishingiro ko ari umwe mu bagize umuryango wa James, ndetse akemera ko ari umuhungu wa LeBron na Savannah.

Savannah yavuze ko ku wa 23 Ukwakira 2026, McWhite yageze ku rugo rwabo ruherereye muri Tigertail, avuga ko bafitanye isano, anitwara nk’umwana ndetse avuga ko afite imyaka 14.

Yongeye kugaragara kuri iyo nzu ku wa 6 Ugushyingo 2026, ariko kuri iyi nshuro aza kwinjira mu nzu y’umuryango wa James atabiherewe uburenganzira.

Mu nyandiko yashyikirije urukiko, Savannah yavuze ko uwo mugabo yuriye umutungo w’umuturanyi, akambuka akinjira mu kibanza cyabo, hanyuma akinjira mu nzu anyuze ku muryango w’imbere wari wasizwe udakinze.

Yavuze ko amashusho yafashwe na kamera z’umutekano yemeje ko McWhite yinjiye mu nzu, kandi ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa imyitwarire ye yari yarahindutse, ava ku kuza hafi y’urugo batamutumiyeho agera aho yinjira mu nzu.

Polisi ya Los Angeles (LAPD) yagiye gutabara muri ibyo bihe byombi. Mu gikorwa cyo ku wa 6 Ugushyingo, abapolisi 12 ni bo bageze kuri iyo nzu kugira ngo basohore McWhite.

Nubwo uyu mugabo yari afunzwe na polisi nyuma y’icyo gikorwa, Savannah yavuze ko agikeneye kurindwa n’icyemezo cy’urukiko, mu gihe yaba arekuwe, kuko atizeye ko atazongera kugerageza kubegera.

Ku rundi ruhande, Savannah yavuze ko William Rahman na we amaze igihe ahangayikisha umuryango we.

Yavuze ko mu Ukuboza 2025, Rahman yatangiye kohereza amabaruwa n’udupaki ku rugo rwe. Ibyo byatumye umuryango wa James unyuze mu banyamategeko usaba uwo mugabo guhagarika ibyo bikorwa, binyuze mu ibaruwa yo ku wa 23 Gashyantare 2026.

Mu Ukwakira 2026, abashinzwe umutekano w’umuryango wa James bongeye kubona Rahman hafi y’urugo rwabo afite imitwaro.

Ku wa 14 Ugushyingo 2026, uyu mugabo yageze aho batuye akoresheje imodoka itwara abagenzi ya Uber, afite imizigo myinshi, maze yinjira mu mbuga y’urugo rwabo.

Polisi yahise ihagera imubwira ko yinjiye mu mutungo w’abandi atabifitiye uburenganzira kandi ko ashobora gufatwa aramutse agarutse.

Gusa, Savannah yavuze ko Rahman yabwiye abapolisi ko iyo nzu ari iwe ndetse ko azitabaza amategeko kugira ngo abashinzwe umutekano bamukureho.

Yasobanuye ko ibyo bikorwa byombi byatumye we n’umuryango we batakaza umutekano n’ituze bagombaga kugira mu rugo rwabo.

Kugeza ubu, umucamanza ntarafata umwanzuro ku busabe bwa Savannah. Imanza zo kubusuzuma ziteganyijwe ku wa 11 Ukuboza 2026.

LeBron James na Savannah bafitanye abana batatu. Nyuma y’ifatwa ry’umugabo winjiye mu rugo rwabo ku wa 6 Ugushyingo, LeBron yabwiye abanyamakuru ko umuryango we uri gukurikirana neza ibyabaye, ariko ahumuriza abantu ko bose bafite umutekano.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...