Rob
Base amazina ye bwite yari Robert Ginyard, yapfuye ku wa Gatanu tariki ya 22
Gicurasi 2026, hashize iminsi ine gusa yujuje imyaka 59 y’amavuko.
Ikinyamakuru
Variety cyatangaje ko yapfiriye mu muryango we nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara
ya kanseri.
Umunyamakuru
unategura ibitaramo bya Hip Hop, Van Silk, yemeje ko yari arwaye kanseri
y’ibihaha.
Mu
butumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’uyu muraperi, umuryango we wavuze
ko “umuziki, imbaraga ndetse n’umurage wa Rob Base byagize uruhare rukomeye mu
kubaka igisekuru cya Hip Hop ndetse bikazanira ibyishimo miliyoni z’abafana ku
Isi yose.”
Bakomeje
bavuga ko “uretse kuba yari icyamamare ku rubyiniro, yari umubyeyi ukunda
umuryango, inshuti nziza ndetse n’umuhanzi wagize uruhare rukomeye mu muziki.
Ntazigera yibagirana.”
Rob
Base yavukiye i Harlem muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 18 Gicurasi
1967.
Akiri
muto yahuriye ku ishuri na DJ E-Z Rock, witwaga Rodney Bryce, baza gukundana
nk’inshuti ndetse nyuma baza no gushinga itsinda ryabaye icyamamare muri Hip
Hop.
Aba
bombi bavuga ko batewe imbaraga no kubona itsinda rya Crash Crew ribonye
amasezerano mu muziki, bituma na bo batangira urugendo rwabo.
Rob
Base yaguze ‘microphone’ mu gihe DJ E-Z Rock yaguze ‘turntables’ n’ibikoresho byo
kuvangavanga umuziki.
Mu
1986, indirimbo zabo za mbere zirimo “DJ Interview” na “Make It Hot” zatangiye
kumenyekana mu duce twa Harlem.
Nyuma
banditse indirimbo “It Takes Two” mu gihe cy’amajoro abiri gusa, iza guhindura
amateka ya Hip Hop.
Iyi
ndirimbo yakozwe na Teddy Riley, yubakiye ku ijwi ryakuwe mu ndirimbo “Think
(About It)” ya Lyn Collins yasohotse mu 1972. Yahuriyemo Hip Hop n’injyana ya
House Music mu buryo bushya icyo gihe, iba imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri
Amerika.
“It
Takes Two” yageze ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Billboard Hot Dance/Club
Songs ndetse iza no gusubirwamo cyangwa gukoreshwa n’abahanzi bakomeye barimo
Snoop Dogg, Black Eyed Peas na Ciara. Yanakoreshejwe muri filime zitandukanye
ndetse no mu mukino wa video game Grand Theft Auto: San Andreas.
Album
yabo ya mbere nayo yiswe “It Takes Two” yasohotse mu 1988, iza kugurisha kopi
nyinshi cyane kugeza iherewe icyemezo cya Platinum mu 1989. Iyi album yariho
izindi ndirimbo zakunzwe zirimo “Joy and Pain” na “Get on the Dance Floor.”
Nyuma
y’intsinzi ikomeye, Rob Base yasohoye album iye bwite yise “The Incredible
Base” mu 1989, mbere yo kongera guhura na DJ E-Z Rock mu 1994 bakora album
“Break of Dawn”. Nyuma y’aho ibikorwa byabo byatangiye kugenda bigabanyuka.
Mu
2014, DJ E-Z Rock yitabye Imana azize uburwayi bwa diabète afite imyaka 46.
Icyo gihe Rob Base yamwunamiye amwita “intwari” mu butumwa yashyize kuri
Instagram.
Nubwo
inshuti ye yapfuye, Rob Base yakomeje kuririmba indirimbo zabo wenyine mu
bitaramo bitandukanye, cyane cyane mu rugendo rwiswe “I Love the ‘90s Tour”
yahuriyemo n’ibindi byamamare birimo Vanilla Ice na Young MC.
Rob
Base asize abana be babiri, barimo umukobwa we De'Jené Ginyard wavutse mu 1989
ndetse n’umuhungu Robert Ginyard Jr. wavutse mu 1992.

Umuraperi
Rob Base wamamaye cyane mu ndirimbo “It Takes Two”, agateza imbere injyana ya
Hip Hop ku Isi yitabye Imana
