Iri vugurura ryatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo
2026, rikaba ryaratumye hashyirwaho Minisiteri ebyiri zitandukanye, aho
Uburobyi bwahawe Minisiteri yabwo, mu gihe Ubworozi na bwo bwashyiriweho
Minisiteri yigenga.
Mwana FA, usanzwe ari umwe mu baraperi bazwi muri Tanzania,
yinjiye muri Guverinoma avuye muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Umuco, Ubuhanzi
na Siporo, aho yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta.
Kugirwa Minisitiri w’Uburobyi ni intambwe nshya mu rugendo rwa
politiki rw’uyu muhanzi, umaze imyaka myinshi azwi mu muziki wo muri Afurika
y’Iburasirazuba, mbere yo kwinjira mu nzego za Leta.
Mu y’andi mavugurura yakozwe na Perezida Samia Suluhu Hassan, Dr
Bashiru Ally Kakurwa yagizwe Minisitiri w’Ubworozi, ashyirwa ku isonga ry’iyi
Minisiteri yatandukanyijwe n’iy’Uburobyi.
Gutandukanya izi Minisiteri byitezweho gutuma buri rwego rugira
ubuyobozi n’inshingano byihariye, bityo rukarushaho kwibanda ku iterambere
ry’ibikorwa bijyanye n’Ubworozi n’Uburobyi muri Tanzania.
Mwana FA ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu kumenyekanisha Hip
Hop yo muri Tanzania. Yaje kwinjira muri politiki, aho yagiye ahabwa inshingano
zitandukanye kugeza ubwo yagizwe Minisitiri w’Uburobyi.
Yatangiye kumenyekana mu muziki mu myaka ya 2000, aba umwe mu
bahanzi bafashije kuzamura no kumenyekanisha Hip Hop ikorwa mu rurimi
rw’igiswayili, izwi nka Bongo Flava.
Mu ndirimbo ze zamufashije kwamamara harimo izigaruka ku buzima busanzwe, urukundo, imibereho y’abaturage n’ibibazo byugarije sosiyete.
Yamenyekanye kandi kubera uburyo yandika amagambo y’indirimbo ze, agaragaza
ubuhanga mu guhuza ubutumwa n’imivugire irimo ubuhanga bwihariye.
Mu myaka yakurikiyeho, Mwana FA yagiye akorana n’abahanzi
batandukanye bo muri Tanzania, aba umwe mu mazina yubashywe muri Hip Hop yo
muri iki gihugu.
Uretse umuziki, yaje no kwinjira muri politiki, aho yatangiye
guhabwa inshingano mu nzego za Leta, urugendo rumugejeje ku kuba Minisitiri
w’Uburobyi
