Mu ifoto ya ‘invitation’ yashyizwe hanze,
hagaragara ko ubukwe bw’aba bombi buzaba ku wa 21 Kamena 2025. Bagaragaye
bishimye mu ifoto y’ijoro iriho amatara menshi acanye, ikimenyetso cy’itangira
ry’urugendo rushya rw’urukundo rwabo.
Josh Ishimwe amaze igihe azwi mu ndirimbo
zo guhimbaza Imana zakunzwe na benshi zirimo “Inkingi negamiye”, “Reka ndate
Imana Data” n’izindi, ndetse yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye by’umuziki
wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.
Amakuru avuga ko Josh na Gloria bahuriye
mu bikorwa by’itorero aho bombi basangiraga umuco wo gukorera Imana. Ubusabane
bwabo bwatangiye binyuze mu butumwa bwo kwihangana no gukomeza kwizera Imana,
nyuma bikura mu buryo bwihariye kugeza aho biyemeje gushinga urugo.
Nubwo Gloria yari asanzwe aba muri Canada,
ibyo ntibyabaye imbogamizi ku rukundo rwabo, ahubwo byabaye imbarutso yo kurushaho
gukomera, bagirana umubano ukomeye wubakiye ku bwizerane n’ukwizera.
Nubwo ibisobanuro birambuye ku myiteguro
n’aho ubukwe buzabera bitaratangazwa, abakunzi babo batangiye kubifuriza
ibyiza, bategereje kubona uko umuhango wabo uzagenda.
Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka ‘Reka
Ndate Imana’, aherutse kubwira InyaRwanda ko ibirori byo kwambika impeta
umukunzi we, byabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 bibera mu
Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho bamaze iminsi.
Yavuze ko amaze imyaka itatu akundana
n’uyu mukobwa, kandi ko ari umukobwa uzi Yesu. Ati “Tumaze igihe kirenga imyaka
itatu. Namukundiye byinshi gusa muri ibyo harimo Yesu umurimo."
Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite
umwihariko! Kuko akora umuziki wa ‘Gospel’ ivanze na gakondo nyarwanda biri mu
byatumye mu gihe cy’imyaka ibitatu ishize yarakunzwe.
Avuga ko mu mwaka wa 2000 ari bwo
yatangiye urugendo rwo gukorera Imana binyuze mu kuririmba muri korali y’abana
mu rusengero. Ariko icyo gihe ntiyari azi ko ari umwuga ushobora kuzamubeshaho
mu buzima bwe bwose.
Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yanyuze
mu matsinda atandukanye y’abaramyi ari nako akuza impano ye yatangiye
kugaragaza kuva mu myaka ibiri ishize.
Yanyuze mu itsinda Urugero Music, kandi
yakoranye bya hafi n’abaramyi barimo Yvan Ngenzi na René Patrick bamufashije
kwisanga mu muziki.
Josh Ishimwe muri 2021 yabwiye TNT ko
yabashije guhuza indirimbo zihimbaza Imana na gakondo ‘mbifashijwemo n’abahanzi
nka Yvan Ngenzi’.
Yavuze ariko ko byanaturutse ku kuba
akunda indirimbo za gakondo. Josh uzwi mu ndirimbo nka ‘Amasezerano’, avuga ko
yibazaga ibijyanye n’aho azakura amafaranga yo kwishyura indirimbo ya mbere
kugeza ubwo yabonye abamufasha atangira gukora umuziki.
Uyu musore avuga ko nk’abandi bahanzi bose yari afite ubwoba bw’uburyo abakunzi b’umuziki bazamwakira.
Josh Ishimwe yatangaje ko ubukwe bwe n’umukunzi we Gloria buzaba ku wa 21 Kamena 2025
Josh Ishimwe avuga ko afite byinshi yakundiye uyu mukobwa byatumye yiyemeza kubana nawe
Josh Ishimwe ari kwitegura gukorera
ibitaramo mu Burayi, anitegura imyiteguro y’ubukwe bwe
Mu mishinga ya vuba, Josh Ishimwe ari
kwitegura gushyira hanze indirimbo
KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO
ZA JOSH ISHIMWE