Umunyamakuru wajujubije Diamond yitabaje Davido ngo amufashe guhosha amakimbirane

Imyidagaduro - 2026-11-14 06:56
Sangiza:

Umwanditsi:

Umunyamakuru wajujubije Diamond yitabaje Davido ngo amufashe guhosha amakimbirane

Umunyamakuru uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania, Mwijaku, yitabaje umuririmbyi w’Umunya-Nigeria Davido amusaba kumuhuza na Diamond Platnumz kugira ngo bahoshe amakimbirane bafitanye, ave mu kibazo cy’amategeko kimuremereye.

Mwijaku yandikiye Davido ubutumwa bwihariye amusaba kumufasha kugirana ibiganiro na Diamond, nyuma y’uko uyu muhanzi afashe icyemezo cyo kumujyana mu nkiko amushinja kumusebya no kwangiza izina rye.

Uyu munyamakuru asanga Davido ari we ushobora kumufasha kubona inzira yo kwiyunga na Diamond, cyane ko muri iyi minsi uyu Munya-Nigeria ari muri Tanzania aho yagiye ari kumwe n’umugore we, Chioma, nk’umushyitsi wa Diamond Platnumz.

Mu butumwa burebure Mwijaku yandikiye Davido, yamusabye gufata umwanya akamufasha gukemura ubwumvikane buke afitanye na Diamond, uzwi cyane ku izina rya Simba.

Yagize ati: “Mfite ikintu kimwe ngusaba. Ndakwinginze uzafate iminota mike ugerageze gukemura ubwumvikane buke buri hagati yanjye na Simba.”

Mwijaku yakomeje amusobanurira ko Diamond yamureze mu nkiko, amusaba indishyi zingana na miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika (1,000,000$), amafaranga avuga ko adashobora kubona.

Yagize ati: “Yarandenganyije anjyana mu nkiko ansaba miliyoni imwe y’amadolari. Ndakwinginze umfashe twiyunge kuko nta bushobozi mfite bwo kuyishyura. Mu by’ukuri nkomoka mu muryango ukennye kandi nta n’umwe mu bo mu muryango wanjye mfite wamfasha kubona ayo mafaranga.”

Yasoje ubutumwa bwe asaba Davido kumufasha, amwizeza ko Imana izamuha umugisha we n’umuryango we.

Ati: “Ndakwinginze OBO, binkorere kandi Imana izaguhemba wowe n’umuryango wawe.”

Mwijaku yasangije abamukurikira kuri Instagram ubu butumwa ku wa 11 Ugushyingo 2026, abushyira hanze mu gihe Davido ari muri Tanzania, aho yakiriwe na Diamond Platnumz.

Diamond Platnumz yitabaje inzego z’amategeko arega Mwijaku amushinja kumuharabika binyuze mu magambo yavugiye mu kiganiro cye acisha ku mbuga nkoranyambaga.

Mu byo uyu munyamakuru ashinjwa harimo kuvuga amagambo asesereza Diamond no gushidikanya ku bikorwa bye bitandukanye, birimo uburyo yakiriwe mu cyubahiro ubwo yageraga ku kibuga cy’indege ndetse n’ibintu by’agaciro bivugwa ko agura. Mwijaku ngo yagiye avuga ko ibyo bikorwa ari uburyo bwo kwiyamamaza no gushaka kwigaragaza.

Diamond, abinyujije mu munyamategeko we, yasabye Mwijaku kumwishyura miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika nk’indishyi z’akababaro n’ibyangiritse ku izina rye.

Amafaranga asabwa angana na miliyari 2.5 z’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga hafi miliyoni 123 z’amashilingi ya Kenya.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba Davido yamaze kubona ubu butumwa bwa Mwijaku cyangwa niba hari icyo azakora kugira ngo afashe aba bombi kugera ku bwumvikane.

Mwijaku we asa n’uwashyize icyizere kuri Davido, yizeye ko kuba uyu muhanzi afitanye ubucuti na Diamond bishobora gutuma amufasha kubona inzira yo gukemura iki kibazo atiriwe yishyura amafaranga avuga ko adashobora kubona.

 Mwijaku yitabaje Davido amusaba kumuhuza na Diamond Platnumz kugira ngo bahoshe amakimbirane, nyuma yo kuregerwa indishyi za miliyoni imwe y’amadolari


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...