Umukino w’igisoro cyo mu Rwanda watangiye kwigishwa mu Budage

Amakuru ku Rwanda - 24/05/2026 2:45 PM
Share:

Umwanditsi:

Umukino w’igisoro cyo mu Rwanda watangiye kwigishwa mu Budage

Intebe y’Inteko, Robert Masozera, yatangaje ko umukino gakondo w’Igisoro ukomeje kugira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha u Rwanda no gushimangira umubano n’ibindi bihugu, ari na yo mpamvu hashyizwe imbaraga mu kuwutoza abakiri bato no kuwushyira mu bikorwa bitandukanye by’umuco.

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ingoro z’Umurage, byaranzwe n’amarushanwa y’umukino w’Igisoro yahuje abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, hagamijwe kuwutoza urubyiruko no kuwusigasira.

Igisoro ni umwe mu mikino gakondo y’Abanyarwanda umaze igihe kirekire ukinwa, aho amateka agaragaza ko wamamaye cyane mu kinyejana cya 16 ku ngoma y’Umwami Ruganzu Ndori.

Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera yagaragaje ko impamvu nyamukuru yo gushyira imbaraga mu gutoza abakiri bato Igisoro ari uko kirimo inyigisho zifasha mu mibereho ya buri munsi.

Yagize ati: “Igisoro kirimo ubusabane, imibare n’ubushishozi. Kikwigisha kuzigama no gucunga neza ibyo ufite. Iyo utitonze, inka zawe zirashira ugatsindwa, ariko iyo ufite nkeya ukazicunga neza, ushobora gutsinda.”

Yongeyeho ko uyu mukino ufasha urubyiruko gukura rufite imitekerereze irambye, rutojwe gutekereza mbere yo gufata icyemezo, ikintu gifite akamaro mu buzima bwa buri munsi.

Amb. Masozera yagaragaje ko Igisoro kimaze no kugira uruhare mu guteza imbere ububanyi n’amahanga, by’umwihariko mu mubano u Rwanda rufitanye n’intara ya Rhineland-Palatinate yo mu Budage.

Yavuze ko hari ibisoro byamaze kujyanwa muri iyo ntara, aho abanyeshuri n’ibigo by’amashuri biri kubyiga, bitegura kuzaza mu Rwanda gukinana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda.

Ati: “Mu bubanyi n’amahanga, murabona ko Igisoro kiri gufasha gushimangira umubano. Kimaze no gutuma ibendera ry’u Rwanda rirushaho kumenyekana, nk’uko izindi nkingi z’umuco zibikora.”

Umuyobozi wa Jumelage ihuza u Rwanda na Rhineland-Palatinate, Hanna Schuhle, yashimangiye ko biteguye gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere imirage yarwo, harimo n’umukino w’Igisoro.

Yagaragaje ko uwo mukino ushobora kuba igikoresho gikomeye mu kubaka ubucuti n’ubufatanye burambye hagati y’impande zombi.

Ku ruhande rwa Ambasade y’u Budage, umukozi ushinzwe umuco, Marcel Consten, yavuze ko azajyana Igisoro mu Budage akakigisha inshuti n’abavandimwe be. 

Ati: “Igisoro ni umukino utanga ibyishimo kandi ugahuza abantu. Nzagikoresha mu gusangiza abandi umuco nyarwanda.”

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uyu mukino, Amb. Masozera yatangaje ko hari gutekerezwa uburyo Igisoro cyakwagurwa kikajya no mu marushanwa y’imikino ategurwa ku rwego rw’igihugu, arimo na Kagame Cup.

 

Umugisha Rachel Happy avuga ko igisoro kizabafasha kurwanira Igihugu kubera kigisha gushishoza

Umukino w'igisoro uri gutozwa cyane abana b'abanyarwanda, ubu wageze no mu Budage


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...