Umukinnyi w’icyamamare muri Nollywood, Pete Edochie, yitabye Imana ku myaka 79

Imyidagaduro - 2026-11-25 09:17
Sangiza:

Umwanditsi:

Umukinnyi w’icyamamare muri Nollywood, Pete Edochie, yitabye Imana ku myaka 79

Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria, Pete Edochie, yitabye Imana afite imyaka 79, nyuma y’igihe yari amaze ahanganye na kanseri ya Prostate.

Amakuru y’urupfu rwa Pete Edochie yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, aho byatangajwe ko yaguye mu Mujyi wa Enugu muri Nigeria, ahagana saa 00:30.

Nk’uko ikinyamakuru Punch cyo muri Nigeria cyabitangaje, uyu mukinnyi yitabye Imana nyuma y’igihe yari amaze arwaye kanseri ya Prostate. Urupfu rwe rwemejwe n’umuryango we binyuze mu itangazo ryashyizwe kuri Instagram n’umuhungu we, Chief Leo Pete Edochie.

Muri iryo tangazo, umuryango wavuze ko wakiriye inkuru y’urupfu rwe ufite agahinda kenshi, uvuga ko yari umugabo, umubyeyi, umuvandimwe n’umuntu wubahwaga n’umuryago we cyane.

bagize bati: “Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rw’umugabo, umubyeyi, umuvandimwe wo mu muryango wacu, Chief Dr Pete Edochie, MON (Ononenyi), wari umukinnyi wa filime w’inararibonye akaba n’umukozi wa radiyo wari waragiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yitabye Imana ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, saa 00:30, azize uburwayi bwa kanseri ya Prostate yari amaranye igihe. Yari afite imyaka 79.”

Pete Edochie asize umugore we, Barrister Josephine Edochie, abana, abavandimwe n’abandi bo mu muryango we.

Umuryango we watangaje ko gahunda zose zijyanye n’ishyingurwa rye zizamenyekanishwa mu gihe kiri imbere, unasaba abantu kubasengera no kubaba hafi muri iki gihe cy’akababaro.

Pete Edochie yari umwe mu bakinnyi bubashywe cyane muri sinema ya Nigeria, aho yamenyekanye kubera ubuhanga bwe mu gukina filime no kwinjira mu mwanya w’abagabo bakuru bafite ubuyobozi mu miryango.

Yamenyekanye cyane muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga ubwo yakiniraga Okonkwo muri filime Things Fall Apart yakozwe na Televiziyo y’Igihugu ya Nigeria (NTA) mu 1987, ishingiye ku gitabo cyamamaye cya Chinua Achebe.

Uruhare rwe muri iyi filime rwamugize umwe mu bakinnyi batazibagirana muri Nollywood, bituma izina rye rikomeza kumenyekana mu bakunzi ba sinema hirya no hino ku Isi.

Umukinnyi w’icyamamare muri Nollywood, Pete Edochie, yitabye Imana ku myaka 79


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...