Umukinnyi wa filime ‘Breaking Bad’, RJ Mitte yapfuye afite imyaka 34

Cinema - 14/10/2026 9:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Umukinnyi wa filime ‘Breaking Bad’, RJ Mitte yapfuye afite imyaka 34

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, RJ Mitte, wamamaye muri filime mbarankuru (series) ya Breaking Bad, yitabye Imana afite imyaka 34.

Abamuhagarariye batangaje inkuru y’urupfu rwe mu magambo agaragaza agahinda, bamwibukiraho kuba yari umukinnyi wa filime, umugiraneza ndetse n’umuvugizi uharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga.

RJ Mitte yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize muri Breaking Bad, aho yakinnye yitwa Walter “Flynn” White Jr., umuhungu wa Walter White, wari icyamamare muri iyi filime. Yagaragaye mu bice 56 byayo.

Uyu mukinnyi yari afite ubumuga buzwi nka cerebral palsy, bugira ingaruka ku mikorere y’ubwonko n’imigendekere y’imikaya. Yifashishije ubunararibonye bwe mu buzima kugira ngo agaragaze neza imbogamizi abantu bafite ubu bumuga bahura na zo, anaharanira ko bahabwa amahirwe angana mu ruganda rwa sinema.

Abamuhagarariye bavuze ko, uretse gushimisha abantu binyuze mu buhanzi bwe, yanabaye ambasaderi w’imiryango irimo United Cerebral Palsy na Shriners Children’s, ikora ibikorwa bifasha abantu bafite ubumuga n’abana bakeneye ubuvuzi.

TMZ yatangaje ko umuyobozi wo mu nzego z’ubuyobozi z’intara imwe yo muri Leta ya Texas yemeje ko Mitte yapfuye ku wa Mbere. Icyo gitangazamakuru cyongeyeho ko amakuru yavugaga ko yaba yiyahuye, ariko ko iperereza ku rupfu rwe ryari rigikomeje.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Mitte yari yagaragaye ari kumwe na Luis Moncada bakinanye muri Breaking Bad. Amafoto n’amashusho bashyize ku mbuga nkoranyambaga yabagaragazaga bishimye.

Uretse Breaking Bad, RJ Mitte yagaragaye no mu zindi filime zirimo The Oak Room, The Recall na The Guardians of Justice (Will Save You!).

Mu buzima bwe bwite, yari yarasabwe n’umukunzi we Kennedy Suarez. Yamwambitse impeta amusaba ko bashyingiranwa mu 2025, nyuma y’imyaka bari bamaze bakundana.

Mu 2019, Mitte yari yaraganiriye n’umunyamakuru wa TMZ ku bijyanye n’uko abakinnyi bafite ubumuga bakwiye guhabwa umwanya munini muri sinema ya Hollywood.

Urupfu rwe rusize icyuho mu ruganda rwa sinema, cyane cyane mu bikorwa byo guharanira ko abantu bafite ubumuga bahabwa amahirwe angana mu myidagaduro no mu zindi nzego z’ubuzima.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...