Umujyanama wa Urban boys yerekeje Brazil gukurikirana imikino y'igikombe cy'isi, bahita banamubatiza akazina gashya

- 01/07/2014 11:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Umujyanama wa Urban boys yerekeje Brazil gukurikirana imikino y'igikombe cy'isi, bahita banamubatiza akazina gashya

Nsengumuremyi Richard umujyanama mukuru mu bya muzika w’itsinda rya Urban boys akanaba ariwe uhagarariye inzu itunganya umuziki ikanawumenyekanisha ya Super level, kuri ubu yamaze gufata rutema ikirere yerekeza mu gihugu cya Brazil aho agiye kureba imikino ya nyuma ya ¼ cy’igikombe cy’isi.

Recardo De Nsenjumu nk’uko abasore ba Urban boys bamaze kumubatiza yahagurutse i Kigali  mu gicuku cy’uyu munsi ahagana saa munani z’ijoro yerekeza Brazil aho ngo agomba kureba imikino hafi ya yose ya kimwe cya kane cyirangiza ariko umukino yakaniye kurusha uwundi akaba ari ugomba guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi.

anshu

Aha ni mu minsi ishize ubwo Richard yari akubutse muri Nigeria azanye video ya Tayali( Aho yakiririwe ku kibuga cy'indege n'abasore ba Urban boys). Foto/UMUSEKE

Ku rukuta rwa facebook rwa Humble Jizzo ari naho twakuye aya makuru y’uko uyu mugabo usanzwe ubafasha yerekeje Brazil yari yanditse amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza amwifuriza kumererwa neza mu gihugu cya Brazil. Tugenekereje mu Kinyarwanda, Humble Jizzo yagize ati “ Manager wa Urban boys Recardo De Nsenjumu arabarizwa mu gihugu cya Brazil aho agiye kureba imikino ya 1/4 cy'igikombe cy'isi. Supel level ikwifurije kumererwa neza no kugira ibihe byiza wirira ku mafaranga yawe.”

nhsy

Aya niyo magambo yagaragaye ku rukuta rwa facebook ya Manzi James uzwi cyane nka Humble Jizzo

Mu kiganiro twagiranye na Humble Jizzo yameje aya makuru y’uko umujyanama wabo yerekeje Brazil. Ati “ Nibyo koko manager wacu Nsengumuremyi Richard ariko twebwe twanamaze kubatiza Recardo de Nsenjumu bijyanye n’amazina yo muri Brazil yamaze kwerekezayo kureba imikino y’igikombe cy’isi. Asanzwe akunda umupira cyane ndetse amatike y’imipira yari ayamaranye imyaka igera kuri ibiri kuko ni ibintu yari amaze igihe yitegura.”

nabhs

Richard Nsengumuremyi bamaze kubatiza Ricardo De Nsenjumu yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri saa munani z'ijoro

Humble Jizzo mu rwenya rwinshi akomeza agira ati “ Ahubwo abanyamakuru ba sport bazajye bamuvugisha abahe amakuru direct kuko ni umusesenguzi mwiza kandi azareba imikino itatu, ariko ngo naryoherwa azaniyongeza gusa umukino yakaniye kurusha iyindi ni ugomba guhuza USA n’u Bubiligi.”

Uyu mugabo ukunzwe cyane n'abasore bagize itsinda rya Urban boys ndetse n'abahanzi muri rusange babarizwa muri Super level kubera uburyo agerageza kubafasha gutera imbere mu muziki wabo, bagaragaje ko bamwishimiye kandi bamushyigikiye bamwifuriza kuryoherwa n'ubuzima mu gihugu cya Brazil.

bahs

Nyuma y'igihe gito amaze kugenda, Safi ku rukuta rwe rwa Watssupp yagaragaje ko akunda cyane uyu mugabo.

Reba amashusho y'indirimbo Tayali ya Urban boys na Iyanya

 

Nizeyimana Selemani


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...