Ijambo Insigamigani ryagendeye ku magambo abiri y’ikinyarwanda ariyo “gusiga” n’ “umugani”. Nkuko amateka y’ubuvanganzo nyarwanda abigaragaza, umugani ni ipfundo ry’amagambo atonze neza, Gacamigani yakagiriyemo ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Mbese muri make umugani ni umwanzuro w’amarenga y’intekerezo.
Ijambo Gusiga, ni ijambo risanzwe rikoreshwa mu kinyarwanda, aha rikaba rishaka kuvuga kugira ikintu runaka usigira umuryango mugari uzajya ukwibukiraho, kikaba umurage wabo w’ibihe ibihumbi. Insigamigani yo ni ahantu cyangwa se abantu babaye abagenuzi b’imigani ubwabo cyangwa se inkomoko yayo. Kimwe n’ibindi rubanda bagenuriyeho, bakabigira iciro ry’imigani, nk’inyamaswa, inyoni, n’ibindi. Aha niho hava izina “Ibirari by’insigamigani” Bikaba bishaka kuvuga, inkora y’aho ikintu cyanyuze kigana aha n’aha, bikaba kandi bivuga amayira abakomotseho amagambo yabaye umugani banyuzemo igihe iki n’iki, ku buryo ubu n’ubu, byagenze bitya na bitya.
Ingeri z’insigamigani
Insigamigani ziri mu ngeri ebyiri arizo Insigamigani nyirizina ndetse n’insigamigani nyitiriro
Insigamigani nyirizina
Ni izo abantu bazwi neza amavu n’amajyo, ku buryo rubanda bemeye kwigana imigirire yabo no mu mvugo isanzwe igakoreshwa, bigahinduka inyigisho y’ihame. Twafata nk’urugero rwa Ntambabazi wa Rufangura wagize ati “Ndatega zivamo”, Rugaju rwa Mutimbo ati “Nguye mu Matsa!”, Nyiramataza muka Rukari ati “Ngiye kwa Ngara”, Nkana ya Rumanzi ati “Arigiza Nkana”, Bajeyi ba Sharangabo bati “Yarezwe Bajeyi” n’abandi benshi. Bene abo nibo nsigamigani nyirizina, abatatu babanza babaye abagenuzi b’imigani bo ubwabo , naho ababiri bandi babaye imvano yayo.
Insigamigani nyitiriro
Ni izo ibindi rubanda bagenuriyeho bikaba iciro ry’imigani, mbese nk’impyisi mu nyamaswa iti “Harya ko kuvuga ari ugutaruka, nk’iriya Musheru ipfana iki na Mutamu!?”, Inyombya mu nyoni yahagaze mu itongo rya Rugaju iti “Mbatere akari aha!” Igikeri mu myururu, bati “Gikeri utahe n’intashya, kiti mfana iki n’ibiguruka!?” Burya ibyo byose uko ari bitatu, babitwerereye amagambo y’abantu bahishiriye kubera umwanya bafite mu gihugu cyangwa se mu muryango wubashywe. Sibyo ubwabyo byivugiye ayo magambo.
Imirangururire y’insigamigani
Barangurura ibirari by’insigamigani, bagaragaza inkora naka yanyuzemo ubwe, cyangwa iyo Gacamigani we yahimbiye kunyuzamo ikindi yitiriye amageza yavuyemo umugani bati “Umugani uyu n’uyu wakomotse kuri naka na kanaka cyangwa se na nyiranaka” Bakigisha cyangwa se bakibutsa imimerere yo guhimba kwe, ishobora kumera nk’iya wa wundi wa mbere bakurijeho urwiganwa.
Dore nk’urugero rw’umugani baca bagira ngo “Arimo Gishegesha ntavura” bavuga ko wakomotse kuri Gishegesha cya Bungura wo mu Bibungo bya Mukingo mu Nduga, na Bugabo wo mu Bugesera, ahasaga mu wa 1600, ku ngoma ya Mibambwe Gisanura. Wamamaye kuko Gishegesha yayoboye abanyarwanda gutera u Bugesera, agakuza Bugabo amata mu kanwa aribwo akigabana. Yamubereye kirogoya kuko yamunyagishije inka atarazimarana kabiri. Iyo rero amaronko ajemo kirogoya iyavutsa nyirayo nibwo bagira bati “Arimo Gishegesha ntavura” Ubwo baba bigana Bugabo wamaze kunyagishwa na Gishegesha akavuga atyo, ati “Arimo Gishegesha ntavura.”
Inkuru dukesha Gakondo.com, yakozwe hifashishijwe “Ibirari by’ Insigamigani, icapiro rya mbere” by’ingoro y’umurage y’u Rwanda.